RFL
Kigali

ADEPR Kacyiru iri mu giterane cy'amasengesho azamara iminsi 21

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/03/2018 19:19
0


Itorero rya Pentikoti ADEPR Paruwasi ya Kacyiru, kuva kuwa 26/02/2018 kugeza ku wa 25/3/2018 riri mu giterane cy’ububyutse kizamara ibyumweru bitatu. Buri cyumweru kizajya kibera kuri umwe mu midugudu igize Paruwasi ya Kacyiru, ari nako abakirisitu bose bakomereza ku mudugudu kimukiyeho.



Amakuru dukesha ubuyobozi bwa Paruwasi ya Kacyiru aremeza ko iki giterane gifite intego Igira iti: "Icyakora muzahabwa imbaraga umwuka Wera nabamanukira." Hitezwe ko umubare w’abahindukirira Imana uziyongera n’abazabatizwa mu mbaraga z’umwuka bakaziyongera.

Nyuma y’umudugudu wa Kinamba cyatangiriyeho, kizakomereza ku mudugudu wa Kabagari, nyuma gisoreze ku cyicaro cya Paruwasi ku Kacyiru. Korali zo muri iyi paruwasi zizajya zisimburana kucyiririmbamo hakaba haranatumiwe izindi korari, abahanzi n’abavugabutumwa batandukanye bazigisha ijambo ry'Imana.

Abakirisitu bazitabira aya masengesho bazahahembukira kuko byitezwe ko hazabaho kugendererwa n’Imana mu buryo budasanzwe. Abateguye iki giterane barasaba abantu bose bakeneye kuba mu bihe byiza kuza kwifatanya nabo.

ADEPR Kacyiru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND