RFL
Kigali

ADEPR Kabagari yateguye igiterane cy’ububyutse n’impemburo

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/02/2017 11:47
1


Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’ururembo rw’umujyi wa Kigali mu Itorero rya ADEPR aho buri mwaka hategurwa ibiterane by’abaririmbyi bigatangirira ku mudugudu bikazasozwa n’igiterane kinini ku rwego rw’ururembo, kuri uyu wa 12/02/2017,ku mudugudu wa Kabagari muri paruwasi ya Kacyiru hateguwe igiterane cy'ububyutse.



Iki giterane cyatumiwemo abahanzi nka Cyamika,Stella Christine Manishimwe,na tuyishimire baraba bataramira abanya Kigali. Nk’uko Inyarwanda.com tubikesha ubuyobozi bw’umudugudu wa Kabagari,iki giterane cy’umunsi umwe kizaba kuri icyi cyumweru tariki 12 Gashyantare 2017 guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe.

Mu bavugabutumwa bakunzwe muri Kigali batumiwe hari Pastor Niyonshuti Theogene uyobora umudugudu wa KimisagaraII na Evangeliste Baptiste uzaturuka ku cyicaro cya paruwasi ya Muhima aribo bigisha b’ijambo ry’Imana muri icyi giterane cy'ububyutse n'impemburo.

Pastor Habimana Pascal yabwiye Inyarwanda.com ko hatumiwe kandi amakorari meza cyane nka BETESIDA,GOSHEN na OMEGA nabo bazaba bambariye kwifatanya n’abahanzi batumiwe muri icyo giterane kizasiga ibihe byiza kubazakitabira. Tubatangarize ko umudugudu wa ADEPR Kabagari ubarizwa muri paruwasi ya Kacyiru,ukaba ukorera munsi yaho abagenzi bategera imodoka,ahitwa muri gare ya Kacyiru inyuma ya za Ministeres.

ADEPR Kimisagara

Pastor Niyonshuti Theogene umuyobozi w'umudugudu wa Kimisagara II

Image result for Stella Manishimwe inyarwanda

Umuhanzikazi Stella Manishimwe ni umwe mu batumiwe muri iki giterane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emanuel Ndayikengurukiye7 years ago
    Bazebasengere Vemuvyaha Ndimwo.





Inyarwanda BACKGROUND