RFL
Kigali

ADEPR Gatsata igiye kuzuza urusengero rwa miliyoni 300, ese ko urwa mbere rwahirimye, uru rwo nta mpungenge bafite?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/08/2017 13:12
0


Abakristo ba ADEPR Gatsata ahazwi nka Galilaya bagiye kuzuza urusengero rushya rufite agaciro ka miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda. Uru rusengero rwabo biteganyijwe ko ruzuzura bitarenze umwaka utaha mu kwezi kwa Kamena.



Iyi nyubako nshya y’urusengero rwa ADEPR Gatsata imaze igihe yubakwa ndetse byari biteganyijwe ko igomba kuzura uyu mwaka wa 2017, gusa ngo badindijwe n’imbogamizi zinyuranye zatumye rutuzura muri uyu mwaka. Abayobozi ba ADEPR Gatsata batangaje ko iyi nyubako yabo nshya izuzura umwaka utaha na cyane ko ubu basigaje igikorwa cyo gusakara n'igikorwa cya nyuma cyo kunogereza (finissage).

Nubwo ADEPR Gatsata yishimiye kuba igiye kuzuza inyubako nshya y’urusengero ifite agaciro ka miliyoni 300 y’amanyarwanda, mbere yo kurwubaka, urwo bahoze basengeramo rwaje guhirima bitewe n’imyubakire yari ku rwego ruciriritse. Inyarwanda.com twabajije abayobozi ba ADEPR Gatsata niba nta mpungenge bafite z’uko uru rusengero rushya bagiye kuzuza narwo ruzahirima.

ADEPR Gatsata

Pastor Rugema (ibumoso) umushumba wa ADEPR Gatsata na Pastor Safari (iburyo) uyobora umudugudu wa ADEPR Gatsata

Pastor Safari Gerald na Pastor Rugema Vedaste, badutangariza ko kugwa k’urusengero rwabo rwa mbere byabasigiye isomo, bituma bashyira imbaraga nyinshi kuri iyi nyubako nshya, bakoresha ibikoresho bigezweho kandi bikomeye. Batangaje kandi ko urusengero rwa mbere rwari rwubatse mu gishanga aho bakoresheje ijambo mu manegeka, ariko uru rusengero rushya rukaba rwubatse ahantu heza kandi hakomeye.

Pastor Safari Gerald uyobora umudugudu wa ADEPR Gatsata yagize ati: “Icyatumye urusengero rwa mbere rugwa, rwari rwubatse mu manegeka (mu gishanga) byadusigiye isomo rikomeye, ntabwo bizongera kuko ubu hari kubakishwa ibikoresho bigezweho, ikindi urusengero rushya turi kurwubaka ahantu heza hakomeye haruguru y’umuhanda”

ADEPR Gatsata

Urusengero rwabo rushya ngo rwubatse ahantu hatari mu manegeka

Kuri ubu uru rusengero rugiye kuzura, hakaba hagezweho, igikorwa cyo gusakara kizatwara miliyoni 18 z’amanyarwanda, gusa miliyoni 10 zikaba zarabonetse ukongeraho na miliyoni 3 zakoreshejwe ku gisenge cy’iyi nyubako yabo, bivuze ko akenewe batari babona ari miliyoni eshanu z’amanyarwanda.

Mu rwego rwo gushaka izi miliyoni 5, ADEPR Gatsata yateguye igiterane cyo kwitangira inyubako, iki giterane kizata tariki 2-3 Nzeri 2017 kikaba cyaratumiwemo Israel Mbonyi, Simon Kabera na korali Silowamu yo ku Kumukenke na Pastor Michel Zigirinshuti. Iki giterane gifite intego yo guhembura imitima y’abantu no kubashishikariza gukora, bakitanga, bakubaka urusengero ngo ruhesha Imana icyubahiro. 

Inyarwanda.com twabajije Pastor Rugema Vedaste uyobora Paruwasi ya ADEPR Gatsata niba inyubako yabo nshya yarubatswe n'amafaranga yitanzwe n'abakristo gusa cyangwa niba harimo inkunga yavuye ahandi, adutangariza ko abakristo ba ADEPR ari bo ubwabo bitanga bakiyubakira urusengero. Ibi akaba ari ibintu bakorana umutima ukunze na cyane ko gutanga bihesha umugisha kandi Imana ikaba isaba ubwoko bwayo kuyubakira inzu iyihesha icyubahiro. 

ADEPR Gatsata

Iyi nyubako nshya iri kubakwa ni yo kuri ubu basengeramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND