RFL
Kigali

ADEPR: Byatahuwe ko ‘DOVE HOTEL Ltd’ yanditswe ku muntu ufitanye isano ya hafi na Bishop Tom Rwagasana

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/06/2017 11:49
14


Mu gihe abayobozi bakuru ba ADEPR bari mu gihome bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa ADEPR n’ubwo bo babihakana bakavuga ko ibyo baregwa ari amatiku nta shingiro bifite, kuri ubu havumbuwe ko Dove Hotel itanditswe ku itorero rya ADEPR nkuko iyitirirwa ahubwo yanditswe ku mazina y'umuntu ufitanye nisano ya hafi na Bishop Tom Rwagasan



Abayoboke b’Itorero rya ADEPR bamaze imyaka 3 bibaza abanyamigabane ba nyabo ba DOVE Hotel Ltd, inyubako yatwaye agera kuri miliyari eshanu z'amafaranga y'u Rwanda. Babisabiye ubusobanuro inshuro nyinshi ariko bitwa 'Injiji' ari nako basabwa kujyana ikirego mu nkiko, ubundi basubizwaga ko imigabane 100 ku 100 ari iy’Itorero, ariko mu mpapuro atari ko biri.

ISANGE dukesha iyi nkuru yabonye ibyangombwa by’ubutaka bya Dove Hotel Ltd byanditswe ku mazina ya Bwana Nahayo Sylvere uyu akaba anafitanye isano ya hafi na Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije wa ADEPR. Nk’uko bigaragara muri izi mpapuro, Bwana Nahayo Sylvere ni we wanditse ku byangombwa by’ubutaka ndetse n’ibya RDB bifite TIN number 102740342, uyu akaba ari nawe uyobora ishuli rya Tewolojiya rya ADEPR ryitwa FATEK riherereye mu Gatenga, hakaba hibazwa impamvu ayobora ishuli rya Tewolojiya ndetse akaba agenzura Hotel Dove nka nyirayo, byose bikaba byarakozwe kuwa 11/02/2015.

Image result for bISHOP tOM rWAGASANA

Bishop Tom Rwagasana ni umwe mu bayobozi ba ADEPR bari mu gihome bashinjwa kunyereza umutungo wa ADEPR

Kuri ibi byangombwa kandi hagaragaraho amazina ya Bwana GASANA Valens wari umubitsi mukuru wa ADEPR akaba nawe ari mu batawe muri yombi kubera inyerezwa n’umutungo w’Itorero. Hariho kandi amazina ya Bwana UWIMANA Jean, uyu nawe akaba afatwa nk’umupulanto wakoreshwaga na Bishop Tom Rwagasana inshuro nyinshi ubwo yajyaga amutuma kubikuza kuri Banki amafaranga agera kuri miliyonzi 200 kuzamura kandi sheki zose zikaba zarandikwaga ku mazina ye.

Umwanzuro wa 5 w’inama idasanzwe y’ubuyobozi bwa ADEPR yo kuwa 11/12/2014 ivuga ko ADEPR yeguriye DOVE HOTEL Ltd (Bwana NAHAYO Sylvere) imitungo yayo yose iri ku Gisozi nkuko bigaragara ku mpapuro ziri hasi. Iyi mitungo ikaba yaratanzwe na Bishop SIBOMANA Jean nk’umuvugizi wa ADEPR nubwo amategeko atabimwemereraga.

Muri izi mpapuro kandi hagaragaramo 'Procuration' yatwanzwe na SIBOMANA Jean abinyujije mu munyamategeko witwa MUHOZA Leonard usanzwe ari umukozi muri ADEPR, akaba yari yaragizwe ushinzwe ishyinguranyandiko (Archive) ikaba yaratanzwe kuwa 27/1/2015. Izi mpapuro zose zikaba zigaragaza ko imigabane ya Dove Hotel Ltd iri mu maboko y’abantu ku giti cyabo.

Bishop SIBOMANA Jean ubwo yari amaze gutanga ku mugaragaro DOVE Hotel Ltd ifite TIN number 102740342  ishyirwa mu maboko ya Nahayo Sylvere

Uru rupapuro rugaragaza neza abahawe DOVE Hotel Ltd ko ari Nahayo Sylvere, Gasana Valens na Uwimana Jean

Hano Sibomana Jean yasabaga umunyamategeko wa Muhoza Leonard ko yakwimura ubutaka bwa DOVE Hotel kugira ngo buzandikwe ku wundi muntu

Hano iki cyangombwa cyari kikiri ku mazina y’Itorero ADEPR mbere yuko gihabwa Bwana Nahayo Sylvere

SRC:ISANGE.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • c6 years ago
    Oh lalaaaa
  • Munyabuhoro emma6 years ago
    Imana nitabare iyusomye ubuhanuzi nyabwo buri muri bible ngobazakunda impiya bazirutishe imana bitangiye gusohora
  • Frank karabaranga6 years ago
    Jye ndumiwe kbsa ibi byo biradukura mu mwuka pe!! Abakozi b'Imana b'aba Technicien gutya!!! ibi biremeza ko ADEPR nta Hotel igira. Mumfashe gusesengura ubutumwa twahawe naba bagabo!!!
  • King6 years ago
    Hahahahaha mu bagabo bazi uko ikigo cyaguzwe nako cyagurishijwe harimo n'umu Planton....maskini ya mungu yahamagawe nk'umugabo ahagararira ibirayi by'abana none wabona azize sinya atazi ibyo yasinyiraga.
  • hhhhh6 years ago
    Erege ntibazakubeshye umurokore, uwihaye Imana ni Yezu wenyine naho abandi ni abantu banduye kuva satani yagera mu isi nta gitangaje kirimo rero inda nini ntigira isura, ibara n'idini yihariye ikindi kandi buriya igihe bamwe biyomoraga kuri ADEPR ni uko bari bafite uko babibonye soit barariye barabima,...... ubwo rero tujye dusabirane kandi buri wese yiyeze kubwe
  • Mugarura Daniel6 years ago
    Ibyadeperi nihatari Ariko nkatwe Abayoboke bayo turasaba ko ubutabera bwakora Akazi kabwo maze ukuri kukajya Ahagaragara koko Abakirisito tukamenya ukuri kwabo bayobozi bacu.
  • meschack6 years ago
    buri wese arinde agakiza yahawe naho ubundi itorero nirya kristo ibyisi n'ibyisi kandi abyakayizari mubirekere kayizari thank's
  • Jean nepo6 years ago
    Babice weeeeeeeee! Mbega mbega ngo umwuka, ngo kwerekwa, ngo ..... Yesu wagorwa
  • e6 years ago
    ariko mumbwire, Hotel yatanzweho impano kweli, mbega cadeau!!!! aba bahungu ntibarya baramiraza mba nkuroga. Impano ya 6Milliards!!! en plus mu Rwanda!!!!!!!!!! Nyamara President Paul Kagame afite akazi gakomeye, niyo mpamvu amaze gusaza kuriya kweli. Nk'ibi birura wapfa kubivumbura!!!!!!
  • dudu6 years ago
    ibi nanbyo ndabirambiwe.askyiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii
  • 6 years ago
    KWEREKWA GUSA ,BADAHANUYE AHUBWO
  • Kanyemera Didace6 years ago
    Ariko ndabona ubu basambo bwuzuyemo ubwenge buke. Ba Bishop kweli! Harya ngo bayoborwa na Mwuka Wera? Reka nicecekere ntiteranya...
  • dudu6 years ago
    yewe nzabandeba President wacu Paul KAGAME aracyafite akazi kenshi nawe nyumvira biriya bisambo ariko baribuka amafaranga twata nze nka bakirisitu ba ADPER koko barangiza bakayakinamo nkaho arayabo imana izabibabaze ndetse n;amategeko yo mu rwanda abibabaze
  • D.H6 years ago
    Ubundi idini rya Adepr ryarapfuye rihereye ku mutwe(abariyobora).Ikibabaje nuko IMANA ikora abantu ku maso ngo barebe ntibabone!Rino dini ryari rikwiriye gusubira ku nyigisho z'ibanze umuntu atangiriraho yiga kuba Umukristo kuko rirakabije akavuyo karyo mu Rwanda karahagije kandi ntiripfa no kwemera ko ryaguye.Umuntu se yakira indwara ye ate atayibwiye muganga ngo amuvure?UWITEKA arisure pe!





Inyarwanda BACKGROUND