RFL
Kigali

ADEPR: Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be bashinjwa kunyereza umutungo bashyikirijwe ubushinjacyaha

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/05/2017 12:17
3


Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije w’itorero ADEPR na bagenzi be bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’itorero rya ADEPR, bashyikirijwe ubushinjacyaha kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Gicurasi 2017.



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yemeje aya makuru, atangaza ko abayobozi batandatu bo muri ADEPR bari bacumbikiwe na Polisi y’u Rwanda bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha. Yunzemo ko ari ko bigenda, kuko iyo polisi ikumaranye iminsi itanu, ngo ihita igushyikiriza ubushinjacyaha. ACP Theo Badege aganira na Igihe yagize ati:

Baragiye, ni ko bigenda akenshi, niba umuntu hashize iminsi itanu ari muri Polisi, duhita tumushyikiriza ubushinjacyaha. Igihinduka ni iyo itanu irangiye kuwa Gatanu ku mugoroba, icyo gihe bajyayo kuwa Mbere mu gitondo. Boherejwe ku bushinjacyaha bwa Nyarugenge kuri pariki yisumbuye ya Gasabo. Ni abantu batandatu bose hamwe.

Bishop Tom Rwagasana

Bishop Tom Rwagasana amaze iminsi itandatu mu gihome

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be kuri uyu wa 9 Gicurasi 2017 bagaragaye bambaye amapingu ubwo bashyikirizwaga ubushinjacyaha. Hari amakuru avuga ko ubwo bashyikirizwaga ubushinjacyaha hari bamwe mu bo mu miryango yabo ndetse na bamwe mu bakristo ba ADEPR. Aba bayobozi bo muri ADEPR ubu bari kubarizwa ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruherereye i Rusororo, aho bagomba gufungirwa hagakurikiraho guhatwa ibibazo bijyanye n'ibyo bashinjwa byo kunyereza umutungo wa ADEPR.

Ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017 ni bwo Polisi y'u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi abayobozi batatu bo muri ADEPR kubera gucunga nabi umutungo w'itorero, abo ni:Eng. Sindayigaya Theophile, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ADEPR. Tariki ya 5 Gicurasi 2017 ni bwo Polisi y'u Rwanda itangaje ko yataye muri yombi Bishop Tom Rwagasana, umuvugizi wungurije wa ADEPR. Nyuma yaho Polisi yaje guta muri yombi abandi bayobozi babiri bo muri ADEPR.

Image result for Bishop Tom Rwagasana amakuru

Bishop Sibomana Jean umuvugizi w'itorero rya ADEPR mu Rwanda ni we muyobozi utaratawe muri yombi, gusa bivugwa ko ari mu nzira zo kwegura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • buzindu Antony6 years ago
    Yewe ndabona ruri hose nagirango ni muri eglise catholic biri gusa. Aba kristu ba Paroisse Regina Pacis nabo babonereho bavuge wenda nabo batabarwa.
  • bebe6 years ago
    Aba bakristu ibyabo birahambaye abantu basigaye bacura impapuro ngo ababo bafungwe
  • bebe6 years ago
    Aba bakristu ibyabo birahambaye abantu basigaye bacura impapuro ngo ababo bafungwe





Inyarwanda BACKGROUND