RFL
Kigali

Abari abayobozi ba ADEPR bashinjwa kunyereza hafi miliyari 3 bitabye urukiko nyuma yo kujurira

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/06/2017 11:52
0


Kuri uyu wa Kane tariki 1 Kamena 2017 ni bwo abari abayobozi ba ADEPR bitabye urukiko nyuma yo kujuririra iminsi 30 y'agateganyo bakatiwe ku byaha bashinjwa byo kunyereza umutungo wa ADEPR. Aba bayobozi bamaze iminsi mu gihome. Hagati aho ariko bakaba baherutse gusimburwa ku buyobozi bwa ADEPR.



Tariki 25 Gicurasi 2017 ni bwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo abari abayobozi ba ADEPR, icyo gihe Bishop Sibomana Jean ntabwo yari yagatawe muri yombi, kuri ubu akaba amaze iminsi itanu mu gihome. Nyuma yo gukatirwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30 bashinjwa kunyereza hafi miliyari eshatu z'amanyarwanda, Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be baje kujuririra igifungo bahawe, kuri uyu wa 1 Kamena akaba ari bwo bitabye urukiko. 

Abayobozi bo muri ADEPR bavuga ko nta mafaranga bigeze banyereza

Ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017 ni bwo Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be batanu bitabye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo baburana ku byaha bashinjwa byo kunyereza hafi miliyari eshatu z'amanyarwanda. Aba bayobozi ariko bo barabihakana bakavuga ko nta mafaranga bigeze banyereza. Bishop Tom Rwagasana wabimburiye abandi mu kwiregura, yabwiye urukiko ko arengana ndetse asaba kurekurwa kuko ngo yari arwaye ndetse akaba afite n'impapuro za muganga, ariko birangira urukiko rutesheje agaciro ubusabe bwe. Yagize ati: “Nta mafaranga yigeze anyerezwa, dufite amabwiriza atugenga, tugira internal audit na external audit".

Mu rubanza rwabaye kuwa 22 Gicurasi 2017, ubushinjacyaha bwavuze ko abayobozi ba ADEPR bakusanyije amafaranga y’u Rwanda 3 592 465 324 ariko ntiyishyurwe ahubwo aba bayobozi bakayarya mu byiciro. Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko aya mafaranga yagiye ahabwa abantu batandukanye basinyirwaga Sheki n’aba bayobozi, ariko abayabikuje bagahindukira bakayabasubiza, ubundi abayobozi ba ADEPR bakayakoresha mu nyungu zabo bwite.

Bose uko bareganwa bitabye urukiko muri iki gitondo.

Hano Bishop Tom na bagenzi be bari bahagaze imbere y'urukiko kuwa 22 Gicurasi 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND