RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku muhanzi w'icyamamare Papane Bulwane ugiye kuza i Kigali mu gitaramo cya Ada Bisabo Claudine

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/11/2018 12:59
0


Ada Bisabo Claudine umwe mu banyempano mu muziki u Rwanda rufite, agiye gukora igitaramo gikomeye nyuma y'igihe kitari gito yari amaze atumvikana cyane mu muziki. Ni igitaramo yatumiyemo umuhanzi w'icyamamare Papane Bulwane wo muri Afrika y'Epfo.



Ada Bisabo Claudine azwi mu ndirimbo zinyuranye nka; 'Nkwiye kujyayo', Iby'Imana ikora, Data arihagije, Tuzafatanya n'ibizima n'izindi. Ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye yise 'Ahindura Amateka Live Concert' kizaba tariki 23/12/2018 kikabera muri Kigali Serena Hotel nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Ni igitaramo ADA yatumiyemo Papane Bulwane n'abandi atari yatangaza amazina. Ada asengera mu itorero rya Zion Temple, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 y'amavuko atangirira muri korali y'abana muri Kiriziya Gaturika.

Ada Bisabo Claudine

Umuhanzikazi ADA ari mu myiteguro y'igitaramo gikomeye

Ku myaka 12 yatangiye kuririmba muri korali y'abakiri bato muri Nazarene Church Kicukiro. Yakomeje kuririmba mu bigo bitandukanye by'amashuri yisumbuye kandi hose yabaga ari umuyobozi w'indirimbo (Conductrice). Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye kwandika indirimbo atangira no kuzitoza abandi. Yaje gufasha amatsinda n'amakorali atandukanye ndetse n'abaririmbyi ku giti cyabo bo mu Rwanda, Congo no mu Burundi ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora GBU-ULK. Kuri ubu ADA agiye gukora igitaramo yatumiyemo Papane Bulwane.

Papane Bulwane utegerejwe i Kigali ni muntu ki?

Papane Bulwane wamamaye mu ndirimbo "Halempotsa", "Ndohamba" n'izindi zinyuranye ni umuhanzi w'umunya Africa y'Epfo wavutse mu mwaka wa 1982 avukira ahitwa Sebokeng. Yatangiye kuririmba akiri muto ku myaka 7 gusa. Yatangiye kuririmba ubwo yigaga mu mashuri abanza. Nyuma yaho gato aba umuyobozi w'indirimbo muri Sunday school aho yaje kujya muri korari ikomeye yitwa Sedibeng Choir aza kuyivamo ajya muri Vaal Sound ndetse n'andi matsinda menshi.

ADA Concert

Papane Bulwane agiye kuza mu Rwanda

Ibyo byatumye aba umuririmbyi mwiza ahita abona amahirwe yo kujya mu itsinda rikomeye ryitwa Spirit of praise ryaje gukomera cyane ubu rikaba riri mu matsinda y'ibihangange kuri iyi si ya Rurema. Papane Bulwane ukunzwe cyane yabaye n'umwe mu bayobozi (Worship leader). Nyuma y'igihe kinini ari umuririmbyi wunganira abandi bakunze kwita aba "backers", yaje gukora album ye ya mbere yise "Tshepo yaka" afatanyije n'iri tsinda rya Spirit of Praise.

Ibi byamuteye umwete wo gukomeza gukora cyane. Iri tsinda ryaje kugira ibibazo ariko Papane Bulwane na Benjamin Dube, Omega na Neyi Zimu babyitwaramo neza bituma rirusha kuba ubukombe. Byatumye muri uyu mwaka wa 2018, Papane Bulwane ahabwa igihembo cya Premier Gospel Artist gitangwa na INGOMA Award (Independent National Gospel Music Award). Umwihariko wa Papane Bulwane ni ugushyushya igitaramo aho akunda kubyinana n'abitabiriye ibitaramo arimo ndetse akaba agira n'indirimbo zibyinitse akenshi zihuta.

ADA Concert

Papane Bulwane ari mu bahanzi bakomeye muri Afrika mu muziki wa Gospel

Ada Bisabo Claudine

Ada Bisabo Claudine

Igitaramo Ada agiye gukora

Reba hano 'Halempotsa' ya Papane Bulwane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND