RFL
Kigali

Hamenyekanye abandi baririmbyi bazaririmba mu gitaramo ADA yatumiyemo icyamamare Papane Bulwane

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/12/2018 16:30
0


Ada Bisabo Claudine wari umaze igihe atumvikana cyane mu muziki kuri ubu yamaze kugaruka ndetse agarukana imbaraga nyinshi dore ko ari no gutegura igitaramo gikomeye yatumiyemo icyamamare Papane Bulwane wo muri Afrika y'Epfo. Hamenyekanye abandi baririmbyi yatumiye.



Ni igitaramo cyiswe 'Evening of Praise Live Concert' kizaba tariki 23/12/2018 kikabera muri Kigali Serena Hotel kuva Saa Cyenda z'amanywa. Insanganyamatsiko iragira iti: "Yesu ahindura amateka". Cyatumiwemo umuhanzi Papane Bulwane wamamaye ku isi mu ndirimbo "Halempotsa", "Ndohamba" n'izindi. Usibye uyu muhanzi watumiwe muri iki gitaramo, abandi baririmbyi bo mu Rwanda bazafatanya na ADA ni; Asaph Music (Rubavu), Asaph music international (Gatenga), True Promises, Bosco Nshuti na Aline Gahongayire.

ADA Concert

Papane Bulwane ari mu bahanzi bakomeye muri Afrika mu muziki wa Gospel

Kwinjira muri iki gitaramo cya ADA ni; 10,000Frw muri VIP, 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 2,000Frw ku banyeshuri. ADA wateguye iki gitaramo azwi mu ndirimbo zinyuranye nka; 'Nkwiye kujyayo', Iby'Imana ikora, Data arihagije, Tuzafatanya n'ibizima n'izindi. Ada asengera mu itorero rya Zion Temple, akaba yaratangiye kuririmba afite imyaka 7 y'amavuko atangirira muri korali y'abana muri Kiliziya Gatolika.

Ku myaka 12 ni bwo ADA yatangiye kuririmba muri korali y'abakiri bato muri Nazarene Church Kicukiro. Yakomeje kuririmba mu bigo bitandukanye by'amashuri yisumbuye kandi hose yabaga ari umuyobozi w'indirimbo (Conductrice). Mu mwaka wa 2009 ni bwo yatangiye kwandika indirimbo atangira no kuzitoza abandi. Yaje gufasha amatsinda n'amakorali atandukanye ndetse n'abaririmbyi ku giti cyabo bo mu Rwanda, Congo no mu Burundi ubwo yari amaze gutorerwa kuyobora GBU-ULK. 

Ada Bisabo Claudine

ADA wateguye iki gitaramo

Ada Bisabo Claudine

Igitaramo cyateguwe n'umuhanzikazi ADA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND