RFL
Kigali

Abiyahuzi bo muryango umwe biciye abantu 11 mu nsengero 3 z’abakirisitu

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:13/05/2018 15:21
0


Abiyahuzi bakomoka mu muryango umwe biturikirijeho ibisasu mu nsengero 3 zitandukanye z’abakirisitu hapfa abantu 11 bari bari gusenga, abandi 41 barakomereka mu gitondo cyo kuri iki cyumweru mu gihugu cya Indoneziya mu mujyi wa Surabaya mu Burasirazuba bw’iki gihugu.



Polisi yo muri iki gihugu cya Indoneziya yatangaje ko insengero zagabweho ibitero ari iz’abakirisitu zirimo Kiliziya Gatolika yitiriwe Santa Maria ndetse n’andi matorero 2 y’abaporotesitanti: The Indonesian Christian Church na The Pentecost Central Church yose ari mu mujyi wa Surabaya, umujwi wa 2 munini muri iki gihugu. Polisi y’iki gihugu ivuga ko abahitanwe n’ibi bitero by’ubwiyahuzi bamaze kugera kuri 11 ,abandi 41 bakomeretse bikabije,ni umubare polisi yemeza ko ushobora kwiyongera kuko inkomere ziri kwa muganga zirembye cyane.

Umuyobozi wa polisi muri iki gihugu cya Indoneziya yatangaje ko abagabye iki gitero bakomoka mu muryango umwe. Umukuru w’umuryango ari we se w’abana yagabye igitero akoresheje imodoka, mu gihe abahungu be 2; uw’imyaka 18 n’uw’imyaka 16 bakoresheje moto , umugore we yari ari kumwe n’abandi bana babiri uw’imyaka 12 n’uw’imyaka 9.

Indonesian bomb squad members examine the site following a suicide bombing outside a church in Surabaya early Sunday.

Polisi ya Indoneziya iracyagerageza guperereza kuri uyu muryango wagabye igitero

Inzego z’ubutasi za Indoneziya zitangaza ko uyu muryango wose bahoze ari abambari b’umutwe w’inyeshamba wa Islamic state mu gihugu cya Syria ,bakaza kwimukira muri Indoneziya ,ibirwa biherereye mu nyanja ya Pacifika mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’umugabane w’Aziya.

Source:CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND