Hashize iminsi micye umuhanzi Yesaya w'i Nyagatare yerekanye umukunzi we mushya bafitanye n'umushinga w'ubukwe. Mu bantu batandukanye babonye umukunzi wa Yesaya hari abavuze ko ari mubi ku isura. Yesaya byamuteye gutangaza icyo yamukundiye.
Kuri ubu Muvunyi Yesaya w'imyaka 38 ari mu rukundo na Chantal Mukanyandwi bamaze amezi macye bakundana. Tariki 4 Gashyantare 2018 ni bwo Muvunyi Yesaya yerekanywe mu muryango w'umukobwa uba mu mujyi wa Kigali. Bamwe mu babonye amafoto ya Yesaya na Chantal banyujije ibitekerezo byabo ku Inyarwanda.com bavuga ko Yesaya ataberanye na Chantal kuko ngo umukobwa ari mubi ku isura.
Uwitwa Gabriel yagize ati: "Gusa byo ni Mubi kabisa. Abandi bahanzi usanga batisondeka naho wowe (Yesaya) ndabona wagira ngo warahumye. Baguhozaga ku nkeke none bitumye uzana gisomwa mwije. Genda Yesaya usebeje abahanzi kabisa." Uwitwa Gahima yagize ati: "Yebaba Yesaya we, ariko ubu koko Nyagatare wabuze umukobwa muzima kandi mwiza warongora koko? Ubu se uyu uzajya umusohokana koko cyangwa ni uwo gusiga mu rugo? Ariko nabwo sinzi kabisa. Urongoye umukobwa mubi no ku cyumweru kabisa!"
Yesaya ubwo yari yagiye gusura umuryango w'umukunzi we
Nyuma y'ibi bitekerezo kimwe n'ibindi bitandukanye byavuzwe ku nkuru duherutse kubagezaho, ntabwo byashimishije Muvunyi Yesaya ari nayo mpamvu yasanze ari byiza gutangaza icyo yakundiye Chantal bari hafi gukorana ubukwe. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Muvunyi Yesaya yavuze ko abavuga ko Chantal ari mubi batazi icyo yamukundiye. Yunzemo ko yamukundiye umutima mwiza afite atigeze asangana undi mukobwa ku isi. Yakomeje amubwira amagambo yuje imitoma. Yagize ati:
Abavuga ngo Chantal ni mubi nibamundekere, ni njye uzi icyo namukundiye. Namukundiye umutima we mwiza agira. Cher Chantal ndamukunda cyane kandi namutoranyije muri benshi. Cher wanjye nzamukundwakaza, murinde icyamubabaza, nzamurinda icyamushavuza nzamuhoza mu gatuza kanjye, umutima wanjye utera tuzaba turi kumwe, nzamurinda ikibi kuko ni mwiza kuri njye ikibasumba cyanjye. Mahoro yanjye, ibyishimo byanjye, reka mutake mutoneshe, nzamurinda icyamubabaza cyose, aragahorana nanjye ibihe byose, tuzatandukanywa n'urupfu cyangwa Yesu agarutse.
Yesaya hamwe n'umukunzi we Chantal
Ubukwe bwa Muvunyi Yesaya na Chantal Mukanyandwi ni vuba nk'uko Yesaya yabitangarije Inyarwanda.com. Gusezerana imbere y'Imana bizaba tariki 23/06/2018 mu gihe gusaba no gukwa bizaba tariki 15/06/2018 ari na wo munsi bazasezerana imbere y'amategeko ya Leta. Yesaya yatangiyeb gukundana na Chantal mu mezi macye ashize nyuma yo gutandukana na Peruth Mutuyimana bari bafitanye ubukwe.
Yesaya ni umukristo mu itorero rya ADEPR Nyagatare ari naho atuye akanahakorera ubuhanzi n'akazi ke kamutunze. Ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo; Hari igitondo, Tumushime, Dore umugisha, Ibikari n'izindi. Mu mwaka wa 2015 hatangajwe amakuru y'uko itorero rye rya ADEPR ryamushyizeho igitutu rimutegeka gushaka umugore atabikora bakamuhagarika ntazongere kuririmba mu nsengero zose za ADEPR muri Nyagatare. Kuva ubwo ni bwo Yesaya yatangiye gushaka umukobwa azarongora.
Yesaya hamwe n'abo mu muryango w'umukunzi we
Yesaya yiyamye abamutukira umukunzi
REBA HANO 'HARI IGITONDO' YA MUVUNYI YESAYA
TANGA IGITECYEREZO