RFL
Kigali

"Abavuga ko Chantal ari mubi nibamundekere ni njye uzi icyo namukundiye" Yesaya yiyamye abamutukira umukunzi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/02/2018 14:55
7


Hashize iminsi micye umuhanzi Yesaya w'i Nyagatare yerekanye umukunzi we mushya bafitanye n'umushinga w'ubukwe. Mu bantu batandukanye babonye umukunzi wa Yesaya hari abavuze ko ari mubi ku isura. Yesaya byamuteye gutangaza icyo yamukundiye.



Kuri ubu Muvunyi Yesaya w'imyaka 38 ari mu rukundo na Chantal Mukanyandwi bamaze amezi macye bakundana. Tariki 4 Gashyantare 2018 ni bwo Muvunyi Yesaya yerekanywe mu muryango w'umukobwa uba mu mujyi wa Kigali. Bamwe mu babonye amafoto ya Yesaya na Chantal banyujije ibitekerezo byabo ku Inyarwanda.com bavuga ko Yesaya ataberanye na Chantal kuko ngo umukobwa ari mubi ku isura. 

Uwitwa Gabriel yagize ati: "Gusa byo ni Mubi kabisa. Abandi bahanzi usanga batisondeka naho wowe (Yesaya) ndabona wagira ngo warahumye. Baguhozaga ku nkeke none bitumye uzana gisomwa mwije. Genda Yesaya usebeje abahanzi kabisa." Uwitwa Gahima yagize ati: "Yebaba Yesaya we, ariko ubu koko Nyagatare wabuze umukobwa muzima kandi mwiza warongora koko? Ubu se uyu uzajya umusohokana koko cyangwa ni uwo gusiga mu rugo? Ariko nabwo sinzi kabisa. Urongoye umukobwa mubi no ku cyumweru kabisa!"

Muvunyi Yesaya

Yesaya ubwo yari yagiye gusura umuryango w'umukunzi we

Nyuma y'ibi bitekerezo kimwe n'ibindi bitandukanye byavuzwe ku nkuru duherutse kubagezaho, ntabwo byashimishije Muvunyi Yesaya ari nayo mpamvu yasanze ari byiza gutangaza icyo yakundiye Chantal bari hafi gukorana ubukwe. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Muvunyi Yesaya yavuze ko abavuga ko Chantal ari mubi batazi icyo yamukundiye. Yunzemo ko yamukundiye umutima mwiza afite atigeze asangana undi mukobwa ku isi. Yakomeje amubwira amagambo yuje imitoma. Yagize ati:

Abavuga ngo Chantal ni mubi nibamundekere, ni njye uzi icyo namukundiye. Namukundiye umutima we mwiza agira. Cher Chantal ndamukunda cyane kandi namutoranyije muri benshi. Cher wanjye nzamukundwakaza, murinde icyamubabaza, nzamurinda icyamushavuza nzamuhoza mu gatuza kanjye, umutima wanjye utera tuzaba turi kumwe, nzamurinda ikibi kuko ni mwiza kuri njye ikibasumba cyanjye. Mahoro yanjye, ibyishimo byanjye, reka mutake mutoneshe, nzamurinda icyamubabaza cyose, aragahorana nanjye ibihe byose, tuzatandukanywa n'urupfu cyangwa Yesu agarutse. 

Muvunyi Yesaya

Yesaya hamwe n'umukunzi we Chantal

Ubukwe bwa Muvunyi Yesaya na Chantal Mukanyandwi ni vuba nk'uko Yesaya yabitangarije Inyarwanda.com. Gusezerana imbere y'Imana bizaba tariki 23/06/2018 mu gihe gusaba no gukwa bizaba tariki 15/06/2018 ari na wo munsi bazasezerana imbere y'amategeko ya Leta. Yesaya yatangiyeb gukundana na Chantal mu mezi macye ashize nyuma yo gutandukana na Peruth Mutuyimana bari bafitanye ubukwe. 

Yesaya ni umukristo mu itorero rya ADEPR Nyagatare ari naho atuye akanahakorera ubuhanzi n'akazi ke kamutunze. Ni umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo; Hari igitondo, Tumushime, Dore umugisha, Ibikari n'izindi. Mu mwaka wa 2015 hatangajwe amakuru y'uko itorero rye rya ADEPR ryamushyizeho igitutu rimutegeka gushaka umugore atabikora bakamuhagarika ntazongere kuririmba mu nsengero zose za ADEPR muri Nyagatare. Kuva ubwo ni bwo Yesaya yatangiye gushaka umukobwa azarongora.

Muvunyi Yesaya

Yesaya hamwe n'abo mu muryango w'umukunzi we

Muvunyi YesayaMuvunyi Yesaya

Yesaya yiyamye abamutukira umukunzi

REBA HANO 'HARI IGITONDO' YA MUVUNYI YESAYA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umutuzo sisi sylvie christeva6 years ago
    Yego nibyo koko nibamireke yikundire uwo Yihebeye yamukunz amubona
  • Sam6 years ago
    Ubu se uyu mukobwa ni mubi? Rwose igukundiro cy'umugore ni umuco. Yesaya Imana ibane nawe mu rugo rwawe, ntuzabe warakurikiye uru rugo kuko rudasaba umunyu ahubwo uzakurikire isezerano Imana yashyize hagati ya Adam na Eva. Be blessed
  • Pierre6 years ago
    Huuuu Ariko narumiwe pe Ubwose umukobwa avugako arI mubi igipimo cy'ububi bamupimiraho ni ikihe? Chantal we abo bareke ahubwo imana izababe Hafi murugo rwanyu muzagire ubukwe bwiza.
  • Verite6 years ago
    Uyu mwana ni mwiza rwose kandi hose
  • obed 6 years ago
    mureke bro atware awoyikundiye mugabanye gufuha
  • Gideon6 years ago
    Sha rwose Yesaya icyo wamukundiye ni Cash ariko ubundi ni Mubi rwose. Land officer wacu ni mubi kabisa kandi uranashaje jye sinjya ndya ruswa. Mwana w'i Nyagatare urisondetse kabisa ariko ntacyo urongoye cash.
  • Songa6 years ago
    Yesaya we buga ko wamukundiye cash naho ubundi byo ni mubi kabisa. aranashaje rwose





Inyarwanda BACKGROUND