Kuri iki Cyumweru tariki 8 Mutarama 2017 hasojwe igiterane cy’iminsi ibiri cyateguwe na God’s Glory drama team yo mu itorero Assemble de Dieu ryo mu Gastata aho bari batumiye abahanzi batandukanye barimo Serge Iyamuremye, The worshipers n’abandi.
Iki gitaramo cya God’s Glory drama team cyayobowe na Miss Irene Bellange Muhikira nyampinga wa UNILAK kirangwa n’ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana aho uru rubyiruko rwabyiniye Imana rukoresheje ingingo zarwo benshi bakizihirwa abandi bagahembuka imitima nyuma yo gufashwa mu buryo bw’umwuka.
Itsinda The worshipers na ryo ryagaragaje ubuhanga mu kuririmba mu majwi y'umwimerere nta byuma bikoreshejwe, benshi barikurira ingofero ndetse barisaba kuzagaruka rikabataramira mu mwanya uhagije. Kabonga Heritier umwe mu bayobozi ba God’s Glory drama team yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cyabo cyagenze neza kurenza uko bo babitekerezaga dore ko cyitabiriwe cyane by'akarusho kikarangwa n'ibyishimo byinshi ku bakunzi b'umuziki wa Gospel na cyane ko uru rubyiruko rwabyinnye zimwe mu ndirimbo zikunzwe cyane z'abahanzi banyuranye bo mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda no hanze.
REBA AMAFOTO Y'IGITARAMO CYA GOD'S GLORY DRAMA TEAM
Bakoresheje imbaraga zabo zose babyinira Imana ibyuya birabarenga
Bamwe ibyishimo byari byabarenze
Serge Iyamuremye yifatanyije n'uru rubyiruko mu kuramya Imana
Bati "Mana ni wowe ukwiriye guhimbazwa"
Umushumba wa Assemble de Dieu mu Rwanda yashimiye uru rubyiruko kuba rwarakoze igitaramo cyiza
Hano barimo barabyinira Imana bagatwenga kubwo kuyinezererwa
The Worshipers barishimiwe cyane
Mu gusoza igitaramo God's Glory drama team yavuye kuri stage abantu batabishaka kubera kwizihirwa
TANGA IGITECYEREZO