RFL
Kigali

Abasore n’inkumi bagize God’s Glory drama team yo mu Gatsata bakoze igitaramo cyishimiwe na benshi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/01/2017 19:52
3


Kuri iki Cyumweru tariki 8 Mutarama 2017 hasojwe igiterane cy’iminsi ibiri cyateguwe na God’s Glory drama team yo mu itorero Assemble de Dieu ryo mu Gastata aho bari batumiye abahanzi batandukanye barimo Serge Iyamuremye, The worshipers n’abandi.



Iki gitaramo cya God’s Glory drama team cyayobowe na Miss Irene Bellange Muhikira nyampinga wa UNILAK kirangwa n’ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana aho uru rubyiruko rwabyiniye Imana rukoresheje ingingo zarwo benshi bakizihirwa abandi bagahembuka imitima nyuma yo gufashwa mu buryo bw’umwuka.

Itsinda The worshipers na ryo ryagaragaje ubuhanga mu kuririmba mu majwi y'umwimerere nta byuma bikoreshejwe, benshi barikurira ingofero ndetse barisaba kuzagaruka rikabataramira mu mwanya uhagije. Kabonga Heritier umwe mu bayobozi ba God’s Glory drama team yabwiye Inyarwanda.com ko igitaramo cyabo cyagenze neza kurenza uko bo babitekerezaga dore ko cyitabiriwe cyane by'akarusho kikarangwa n'ibyishimo byinshi ku bakunzi b'umuziki wa Gospel na cyane ko uru rubyiruko rwabyinnye zimwe mu ndirimbo zikunzwe cyane z'abahanzi banyuranye bo mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda no hanze.

REBA AMAFOTO Y'IGITARAMO CYA GOD'S GLORY DRAMA TEAM

God's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama team

Bakoresheje imbaraga zabo zose babyinira Imana ibyuya birabarenga

God's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama team

Bamwe ibyishimo byari byabarenze

God's Glory drama teamSerge Iyamuremye

Serge Iyamuremye yifatanyije n'uru rubyiruko mu kuramya Imana

God's Glory drama teamGod's Glory drama team

Bati "Mana ni wowe ukwiriye guhimbazwa"

God's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama team

Umushumba wa Assemble de Dieu mu Rwanda yashimiye uru rubyiruko kuba rwarakoze igitaramo cyiza

God's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama team

Hano barimo barabyinira Imana bagatwenga kubwo kuyinezererwa

The Worshipers

The Worshipers barishimiwe cyane

God's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama team

Mu gusoza igitaramo God's Glory drama team yavuye kuri stage abantu batabishaka kubera kwizihirwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • patty7 years ago
    Muragwa Hertier Congratulation. This drama team is one of your sucess. I am wating for your show in d following months
  • mireille kituza7 years ago
    Nukuri Imana ibongerere amavuta kd muhabwe umugisha muduhe na video turebr
  • tom kabandana7 years ago
    Wowuoo so wonderful keep up guyz





Inyarwanda BACKGROUND