RFL
Kigali

Abasore bashaka kurambagiza Miss Doriane basabwe kunyura kuri Apotre Mignone UK

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2016 9:49
25


Apotre Mignone Alice Umunezero Kabera umushumba mukuru wa Noble Family church akaba n’umuyobozi wa Women Foundation Ministries, yatangaje ko ariwe nyirabukwe w’abasore beza bose bo muri Kigali n’abandi bashaka kurambagiza umukobwa we Miss Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015.



Miss Kundwa Doriane ni umukristo ubarizwa muri Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignone, akaba ari nayo mpamvu afatwa nk’umukobwa wa Apotre Mignone.  Mu bikorwa bitandukanye uyu mukobwa yagiye akora nka Nyampinga w’u Rwanda, akenshi yabaga ari kumwe na Apotre Mignone, umubyeyi we mu buryo bw’umwuka ndetse akaba n’umujyanama we.

 

undefined

Miss Kundwa Doriane, umukobwa  wa Apotre Alice Mignone

Mu gitaramo cy’urubyiruko ‘Express Yourself’ cyabereye i Kimihurura kuri Women Foundation Ministries kuwa 21 Kanama 2016, Apotre Mignone yahishuye ko Miss Kundwa Doriane kujya muri Miss Rwanda ndetse agatwara n’ikamba, byari umugambi w’Imana, kugira ngo abashe kubera urugero rwiza benshi mu rungano rwe na cyane ko yamuhuguye bihagije ku bijyanye n’uko akwiye kwitwara akaba iturufu ihindurira benshi kuri Kristo Yesu bakava mu mwijima w’icuraburindi.

Apotre Mignone Alice yakomeje avuga ko kuri ubu ariwe nyirabukwe w'abasore beza bose b'i Kigali. Hano akaba yaravugaga ko abasore bashaka kurambagiza umukobwa we Doriane, ariwe banyuraho (banyura kuri Apotre Mignone) na cyane ko Doriane ari umukobwa we mu buryo bw'umwuka, byongeye kuri ibyo Doriane na Apotre Mignone bakaba basa cyane n’ubwo Doriane  agifite itoto mu maso. Apotre Mignone yunzemo ko agifata Miss Doriane nka Miss Rwanda dore ko uwamusimbuye ngo atamuzi. Ati “Ubu ninjye nyirabukwe w’abasore beza bose b’i Kigali” ni ukuvuga abashaka kurambagiza Miss Kundwa Doriane. Apotre Mignone yagize ati:

"Mfite umukobwa wanjye hariya yabaye Miss Rwanda 2015. Numvaga nshaka ko ajya kwiyekisipuresinga (To Express: Kwisobanura uwo uriwe), (..) numvaga ko abakobwa beza ntabona, azabampa."  Yunzemo ati :

Rata vayo duhagararane barebe, hari furesheri (fraicheur) zizana abantu, reba amaso ntaraba umutuku,... ariko njyewe mfite strategy, niba njyewe ntashoboye gukurura generation ya 20, nzahugura (training) uyu nguyu (Doriane) kugira ngo yiyekisipuresinge, nyuma azazana bariya mbacomeke Kristo w’i Nazareti. (..) None uyu munsi ni njye nyirabukwe w’abahungu bose beza b’i Kigali.

Mu gikorwa Miss Kundwa Doriane yakoze muri 2015 cyo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Apotre Mignone Alice wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa cyabereye muri Kigali Serena Hotel kuwa 2 Gicuransi 2015, yatatse uburanga bwa Nyampinga Doriane, abuhuza n’umutima w’ububwaneza yamusanzemo, ashimangira ko yatoranijwe n’Imana nk’uko yatoranije Esiteri uvugwa muri Bibiliya.

undefined

undefined

Image result for Apotre Mignone Miss Doriane Inyarwanda

Apotre Mignone yagiye yifatanya na Miss Doriane mu bikorwa bitandukanye

Miss Kundwa Doriane avuga iki ku muhungu wamubera inshuti?

Nkuko yabitangarije itangazamakuru, Miss Kundwa Doriane abajijwe umusore wamubera inshuti uko agomba kuba ameze, yavuze ko ari umusore ukwiye kuba yubaha Imana. Mu bindi uyu musore asabwa harimo kuba afite urukundo ruhagije, kuba yakumva ndetse akubaha ibitekerezo bya Doriane, kuba afite igitinyiro kandi yiyubahisha ndetse no kuba ari umusore ufite icyerekezo.

Mu mwaka yamaze ari Nyampinga w’igihugu cy’u Rwanda na nyuma yaho, Miss Kundwa Doriane yagiye yitabira cyane ibitaramo bitandukanye bya Gospel kurusha abandi bose babaye Miss Rwanda. Kuba gusenga ari ubuzima bwe, kubana neza na bagenzi be, kwicisha bugufi no kwiyubaha ukongeraho n’uburanga bwe ni bimwe mu bituma abantu batari bacye bavuga ko Doriane ariwe Nyampinga w’u Rwanda w’ibihe byose nubwo hari abandi batemeranya nabo kuri iyi ngingo.

Image result for Apotre Mignone Miss Doriane Inyarwanda

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane umukobwa wa Apotre Mignone

Image result for Miss Doriane Mu Rusengero

Miss Kundwa Doriane akunze kwitabira ibitaramo n'ibiterane by'abahimbaza Imana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • akumiro7 years ago
    abarokore murasetsa, umurokore w'umu Miss mudusobanurire umwiza ni umeze gute? Bibiliya itubwira ko buri wese aremye mw'ishusho y'Imana nti mugafate ibyiyumviro byanyu ngo mubyitirire Imana. ngo umukobwa mwiza w'Imana umubi ninde ?
  • Eric gasana7 years ago
    Oya rwose miss wibihe byose ni Aurore umukobwa wa kayibanda
  • kiki7 years ago
    Ariko ntimukansetse, none se nyampinga wacu mwiza rwose ubwo iyo avuze ati ndashaka umuhungu umeze atya uwo muhungu nawe amubwiye ati ndashaka kumera utya byavamo? burya umuntu yubakirwa nimana ngo ibintu ukabihabwa nimiryango, nkwifurije kuzahazwa bikurikije ibyifuzo byawe naho aptre we nakubere umubyeyi nyine mumwuka ntakindo naho kumunyura tugutereta byo ndakurahiye ntibizabaho nukuvuga ko unagomba gushaka nuwo musengana ubu nsengera muyindi din wapi? mama nyabo
  • 7 years ago
    Warasaze wamu pasteur weee
  • Dady7 years ago
    Iyo bavuze miss w'ibihe byose buri wese avuga uwo ashatse. Gusa babiri nibo bagarukwa ho cyane; biteww n'uburanga ndetse n'imico yabo:Aurore, Doriane. Doriane rero icyo namwisabira nukuzagumana muriwe (ahatari kukarubanda) umuvano wawe numukwe wa pastor! Nibwo bupfura. Imana iguhe umugusha. Urimwiza ntuziyandarike nkuwo navuze haruguru.
  • Liz Desire7 years ago
    Apotre Mignonne, Imana Iguhe umugisha ukomeze wature . Nukuvuga ko abamukomokaho bose bazashaka neza . Ikindi turabihamya ko ingeso nziza udahwema gutoza abakobwa namasengesho yawe kuri twe ntakabuza tuzashaka neza. Hanyuma kuba akibona Miss Doriane nka miss uyumunsi nimyitwarire agifite kugeza ubu. Ntiyigeze aharika Imana ahubwo yarushijeho kuyegera.
  • karambizi7 years ago
    Njye icyo numvise ni uko uwo mu Pasteur akoresha Doriane kugirango mu itorero rye haze abakiliya benshi!! Nabyo ni ukwihangira imirimo da!
  • emma7 years ago
    Abarokore muri inshyanutsi.nge ndabona ibyo yigishije ari n importe kw.
  • Nounou7 years ago
    Hahahahahah Mignonne uranyishe uti uwakurikiye Doriane ntago umuzi hahaa hahahahahah ndarize . Doriane byo nuwibihe byose
  • austin7 years ago
    aliko ye, cyakora police ikulikirane neza mucyorezo kimazimisi kivugwa mulinomyaka halimo ubuculizi bwabantu cyanecyane kugulisha abana babakobwa. ngaho ba miss ngoniyo business bakora, ngaho aba commissionaires ngaho abafite amahotel nutubare, none pasiteri nawengoni nyirabukwe wabasorebeza bose.... mbese mulimake ninkwano ya miss wacu niwuzayibanza mbere yababyeyi?, yewe nzabanumva amaherezo yibi.
  • Supervisor7 years ago
    Pastor abasore babi ntubitayeho....abeza nibo ushakira..wirebera uburanga namasura iwawe ariko Imana ireba imitima....hahahah ndagusetse ishakire inoti ibyo kubeshya ngo amadini mubivemo.
  • cris7 years ago
    hhhhhhhhhh! usibyeko doriane arumukobwa usazwe nkabandi buzuye muri kgl,ubu koko doriane ntumutesheje isoko,uwo wabera nyirabukwe ntiyaba arigushije!abarokore mwishyira hejuru ye! ubonye uyuba uzwi nkumukire murururwanda,nkabamakuza,rujugiro,nkusi.........ko waba unafasha kubaka urwanda ukaba aricyo udukangisha!namadini ntimusora,ubwose ibyo urabivuga nkade muriki gihugu koko!!!!!!
  • nidanger nacitswe7 years ago
    nkabona muliruno rusengero hamazimisi hatambuka ubuhamya namashimwe byabakobwa babonyabagabo bomuli diaspora gusa, rekananjye nyobokeyo arrivage.com
  • 7 years ago
    Mbese urukundo rwe na dominic nic mwatubwiye rwahereye he? cyangwa Nic yabonye doriane akunda twinshi adashikamye neza aramukwepa. cyokoze yari couple iryoshye da. Ntawamenya iby'uyu mwali aba past birirwa bariraho Hit
  • stev7 years ago
    commisionnaire.com yabanje si akamugira umudiyakoni we
  • Haley7 years ago
    Uyu mudamu rwose aransekeje ngo abahungu beza rwose ubwo rwose ntacyo abakinze iyo abonye umuntu amusomamo ubwiza cg ububi.icyo namusaba niyige kuvuga macye kuko iyo umuntu avuga menshi avuga nakarimurori kdi mimba azi ubwenge niyongere amenye neza uwo ariwe muri Christ narangiza amenye nuwo Yesu ashaka ko abawe kuko abo turibo muri we nibo baduhesha izina ryo kuba turi saved kdi dufite ubugingo buhoraho.Ntago imirimo dukora,aho tuba cg duturuka abo twashakanye cg imodoka dutwara cg ibyo tuyobora bitugira abo turibo.Abo turibo tubamenyera muri Christ.murakoze
  • evariste7 years ago
    mana we murababaje uburanga ni iturufu ya bâ apôtre n'aho bitaniye n'ubucuruzi byarivanze pe ese imbuto bera ni izihe ?anadafite mû maso hakeye baziyahure se?
  • BABEBE7 years ago
    ARIKO MURASETSA KOKO URETSE GUKABYA RWOSE DORIANE NI UMUKOBWA USANZWE NK'ABANDI BOSE AHUBWO SE KO NUMVA WAGIRA NGO APOTRE MIGNOTE AKORA ICURUZWA RY'ABAKOBWA, KANDI NGIRA NGO MISS BURI WESE AFITE UWO ABONA KO ARI MISS W'IBIHE BYOSE KANDI UMUKOBWA ARATEGEREZA BAKAMUBENGUKA BAKAMUBWIRA KO BAMUKUNZE SI NGOMBWA KWIRIRWA MU BITANGAZAMAKURU N'AHANDI WIYAMAMAZA NGO NI UKO WABAYE MISS HANZE AHA HARI ABAKOBWA BEZA, BEZA BABANDI UREBA NTUVANEHO IJISHO KANDI BATABAYE BA MISS BAGIRA UBUPFURA N'UBURERE BWA NGOMBWA IBYO RERO MUBA MURIMO SIMBIZI KEREKA NIBA APOTRE ARIKO ARESHYA ABAYOBOKE. MBEGA UKUNTU BITANGAJE WA MUKOBWA WE NAWE NTIWARI UKWIYE KWEMERA KO BAGUKORERA PUBLICITY UGOMBA GUTEGEREZA UWO MUZABANA NK'ABANDI BOSE UTITWAJE KO WABAYE MISS KUKO NDABONA UMUNSI WAGEZE NO MU RWAWE USHOBORA KUZAKANDAGIRA UMUGABO WITWAJE ICYO WABAYE CYO 2015 IBYO NTIBIKWIYE SI NA BYIZA HABE NA GATO!!!
  • Vava7 years ago
    ibyo nta gitangaza kirimo. Byose bitangira ari abarokore nyuma uko bigenda ikabara umupfu.
  • Bob7 years ago
    Mugasetse sha! Ubonye iyo ubwira wenda nk'umukobwa wa Ruterana nyiri Sofaru cyangwa wenda umukobwa wa Sekimondo.





Inyarwanda BACKGROUND