Apotre Mignone Alice Umunezero Kabera umushumba mukuru wa Noble Family church akaba n’umuyobozi wa Women Foundation Ministries, yatangaje ko ariwe nyirabukwe w’abasore beza bose bo muri Kigali n’abandi bashaka kurambagiza umukobwa we Miss Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015.
Miss Kundwa Doriane ni umukristo ubarizwa muri Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Mignone, akaba ari nayo mpamvu afatwa nk’umukobwa wa Apotre Mignone. Mu bikorwa bitandukanye uyu mukobwa yagiye akora nka Nyampinga w’u Rwanda, akenshi yabaga ari kumwe na Apotre Mignone, umubyeyi we mu buryo bw’umwuka ndetse akaba n’umujyanama we.
Miss Kundwa Doriane, umukobwa wa Apotre Alice Mignone
Mu gitaramo cy’urubyiruko ‘Express Yourself’ cyabereye i Kimihurura kuri Women Foundation Ministries kuwa 21 Kanama 2016, Apotre Mignone yahishuye ko Miss Kundwa Doriane kujya muri Miss Rwanda ndetse agatwara n’ikamba, byari umugambi w’Imana, kugira ngo abashe kubera urugero rwiza benshi mu rungano rwe na cyane ko yamuhuguye bihagije ku bijyanye n’uko akwiye kwitwara akaba iturufu ihindurira benshi kuri Kristo Yesu bakava mu mwijima w’icuraburindi.
Apotre Mignone Alice yakomeje avuga ko kuri ubu ariwe nyirabukwe w'abasore beza bose b'i Kigali. Hano akaba yaravugaga ko abasore bashaka kurambagiza umukobwa we Doriane, ariwe banyuraho (banyura kuri Apotre Mignone) na cyane ko Doriane ari umukobwa we mu buryo bw'umwuka, byongeye kuri ibyo Doriane na Apotre Mignone bakaba basa cyane n’ubwo Doriane agifite itoto mu maso. Apotre Mignone yunzemo ko agifata Miss Doriane nka Miss Rwanda dore ko uwamusimbuye ngo atamuzi. Ati “Ubu ninjye nyirabukwe w’abasore beza bose b’i Kigali” ni ukuvuga abashaka kurambagiza Miss Kundwa Doriane. Apotre Mignone yagize ati:
"Mfite umukobwa wanjye hariya yabaye Miss Rwanda 2015. Numvaga nshaka ko ajya kwiyekisipuresinga (To Express: Kwisobanura uwo uriwe), (..) numvaga ko abakobwa beza ntabona, azabampa." Yunzemo ati :
Rata vayo duhagararane barebe, hari furesheri (fraicheur) zizana abantu, reba amaso ntaraba umutuku,... ariko njyewe mfite strategy, niba njyewe ntashoboye gukurura generation ya 20, nzahugura (training) uyu nguyu (Doriane) kugira ngo yiyekisipuresinge, nyuma azazana bariya mbacomeke Kristo w’i Nazareti. (..) None uyu munsi ni njye nyirabukwe w’abahungu bose beza b’i Kigali.
Mu gikorwa Miss Kundwa Doriane yakoze muri 2015 cyo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Apotre Mignone Alice wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa cyabereye muri Kigali Serena Hotel kuwa 2 Gicuransi 2015, yatatse uburanga bwa Nyampinga Doriane, abuhuza n’umutima w’ububwaneza yamusanzemo, ashimangira ko yatoranijwe n’Imana nk’uko yatoranije Esiteri uvugwa muri Bibiliya.
Apotre Mignone yagiye yifatanya na Miss Doriane mu bikorwa bitandukanye
Miss Kundwa Doriane avuga iki ku muhungu wamubera inshuti?
Nkuko yabitangarije itangazamakuru, Miss Kundwa Doriane abajijwe umusore wamubera inshuti uko agomba kuba ameze, yavuze ko ari umusore ukwiye kuba yubaha Imana. Mu bindi uyu musore asabwa harimo kuba afite urukundo ruhagije, kuba yakumva ndetse akubaha ibitekerezo bya Doriane, kuba afite igitinyiro kandi yiyubahisha ndetse no kuba ari umusore ufite icyerekezo.
Mu mwaka yamaze ari Nyampinga w’igihugu cy’u Rwanda na nyuma yaho, Miss Kundwa Doriane yagiye yitabira cyane ibitaramo bitandukanye bya Gospel kurusha abandi bose babaye Miss Rwanda. Kuba gusenga ari ubuzima bwe, kubana neza na bagenzi be, kwicisha bugufi no kwiyubaha ukongeraho n’uburanga bwe ni bimwe mu bituma abantu batari bacye bavuga ko Doriane ariwe Nyampinga w’u Rwanda w’ibihe byose nubwo hari abandi batemeranya nabo kuri iyi ngingo.
Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane umukobwa wa Apotre Mignone
Miss Kundwa Doriane akunze kwitabira ibitaramo n'ibiterane by'abahimbaza Imana
TANGA IGITECYEREZO