RFL
Kigali

Abasore b'abarundi bagize itsinda SMS barangamiye kugaragaza itandukaniro mu kuririmba Acapella-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/11/2017 16:04
1


SMS ni itsinda rigizwe n'abasore b'abahungu b'abarundi. Mu magambo arambuye SMS bivuga Sons of the morning star bisobanuye 'Abasore b'inyenyeri yo mu ruturuturu'. Bahisemo kuririmba Acapella.



SMS ni abasore baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakoresheje gusa amajwi yabo y'umwimerere nta byuma n'ibindi bikoresho bikoreshejwe ahubwo bo ubwabo bkaba bafite uburyo baririmba ukumva harimo ingoma kandi mu by'ukuri ari umuntu umwe uyivuza akoresheje umunwa we.

Inyarwanda.com twasuye aba basore ubwo bari muri 'Repetition' kuri Women Foundation Ministries ku Kimihurura. Livingstone umuvugizi wa SMS yadutangarije ko intego yabo ari ukugaragaza itandukaniro mu kuririmba Acapella ku buryo umuntu wese ubumva ahita abamenya ntabyo kubitiranya n'abandi basanzwe bakora acapella. Yabajijwe impamvu nta bakobwa bafitemo, adutangariza ko bashobora kuzabashyiramo nyuma, gusa ngo kuri ubu itsinda ryabo rigizwe n'abahungu gusa.

Mu kuririmba kwabo, SMS basubiramo indirimbo z'abahanzi banyuranye yaba abarundi, abanyarwanda n'abandi bakunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.SMS bamaze gukora indirimbo zabo bwite eshatu, ubu barimo gukora indirimbo nshya ya kane. Ubuhanga bafite mu majwi y'umwimerere babukomora ku bahanzi b'abarundi, abahanzi nyarwanda n'abanyamerika. Livingstone avuga ku ntego za SMS, yagize ati: 

Intego yacu ni ukugaragaza itandukaniro n'abandi bantu mu byo dukora byose. Mu busore bwacu kugeza mu busaza bwacu, twiteguye kugaragaza itandukaniro mu bandi bantu yaba abakiri urubyiruko no mu bandi baririmbyi. Uko twe (SMS) tumeze gusa, bigaragaza itandukaniro, mu byifuzo byacu twifuza ko niba umuntu akubonye atakubonamo kanaka.

REBA HANO UBURYO 'SMS' ARI ABAHANGA CYANE MURI ACAPELLA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rachel6 years ago
    bana bato mufite impano





Inyarwanda BACKGROUND