RFL
Kigali

HUYE: Abasore 3 bavukana bakoreye ubukwe umunsi umwe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/03/2017 12:12
0


Abasore 3 bavukana bakoze amateka bakora ubukwe ku munsi umwe, basezerana n’abakunzi babo imbere y’Imana n’imbere y’abakristo. Imihango myinshi y’ubukwe bwabo yabereye ahantu hamwe, ibintu byashimishije abatari bacye.



Abasore batatu bavukana bakoreye ubukwe umunsi umwe ni: Bagaza Patrick, Ruganda Etienne na Mahirwe Aime. Bagaza Patrick yarushinganye n’umukunzi we witwa Nyirabaruta Aline, Ruganda Aime arushingana na Bitanga Aline, naho Mahirwe Aime yambikana impeta na Mudasumbwa Soleil.

Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe n’abantu batashye ubu bukwe, byari ibirori bikomeye ku muryango abasore bavukamo. Ubukwe bw’aba basore batatu bwatangaje benshi ndetse bamwe bavuga ko aba basore ari abanyamugisha kuko ngo nta ko bisa kubona abantu bavukana bakorera ubukwe umunsi umwe.

Ubu bukwe bw’aba basore bwabaye kuwa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2017 bubera mu karere ka Huye mu Rwanda. Abasore batatu bakoze ubukwe ni abakristo mu itorero Shekinah Glory church rikorera mu mujyi wa Mbarara, gusa ubukwe bwabo bukaba bwarabereye mu Rwanda. Bishop Samuel Sibomana umuyobozi mukuru wa Shekinah Glory church ku isi, ni we wabasezeranyije.

Bishop Sibomana Jean

Hano bari mu rusengero bategereje Bishop Sibomana Samuel kugira ngo abasezeranye

Sibomana Samuel

Bishop Sibomana Samuel ni we wasezeranyije aba bageni

Sibomana Samuel

Abaririmbyi baturutse mu mujyi wa Mbarara baririmbye muri ubu bukwe

Sibomana SamuelSibomana Samuel

Abasore batatu bavukana bakoreye ubukwe umunsi umwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND