RFL
Kigali

Abaraperi b'abarundi Prince Mushindi na Biggy Zoe bahamije ko bazitabira igiterane LIT cyateguwe na Prayer House-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/12/2017 10:52
1


Abaraperi b'abarundi Prince Mushindi na Biggy Zoe bazwi cyane mu ndirimbo z'ibisazi bahamije ko bazitabira igiterane cy'urubyiruko "Living in Truth" kizabera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali.



Prayer House yateguye iki giterane, ibarizwa muri Beauty For Ashes Rwanda. Iki giterane cyateguwe mu rwego rwo gusoza gahunda y'ivugabutumwa bamazemo iminsi bazenguruka ibigo by'amashuri yisumbuye. Prince Mushindi na Biggy Zoe bamaze kwemeza ko biteguye kuza mu Rwanda aho bazaba bitabiriye igiterane batumiwemo na Prayer House. 

UMVA HANO PRINCE MUSHINDI NA BIGGY ZOE BAVUGA KO BAZITABIRA LIVING IN TRUTH CONFERENCE

Prayer House ni bantu ki?

Prayer House ifatwa nk'icyicaro gikuru cya Beauty For Ashes Rwanda ndetse ifatwa na none nk'ahantu hakorerwa ivugabutumwa ku rubyiruko. Beauty For Ashes Rwanda ibamo amashami agera kuri arindwi aho twavugamo; Beauty For Ashes Band, Alive&Freed, Prayer House, High School Tour, Youth Conference igiye kuba mu minsi ya vuba n'andi anyuranye.

Nkuko Kavutse Olivier yabitangarije Inyarwanda.com, iki giterane cy'urubyiruko kizajya kiba buri mwaka, kuri iyi nshuro kikaba kizaba tariki 8-9/12/2017 kikabera kuri New Life Bible church ku Kicukiro. Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti "Living in Truth" (Kubaho mu kuri) cyatumiwemo abakozi b'Imana batandukanye ndetse n'abaririmbyi. 

MU MAFOTO: Beauty For Ashes yakoze igitaramo cy'amateka benshi batahana icyizere cy'ejo heza h'umuziki wa Gospel

Beauty For Ashes mu gitaramo baherutse kumurikiramo album yabo nshya

Mu baririmbyi batumiwe muri iki giterane harimo; Dj Peruz wo muri Uganda, umuraperi Prince Mshindi w'i Burundi, umuraperi Biggy Zoe, The Pink, Columbus, Beauty For Ashes Band, Alive&Freed hamwe n'abasore bazobereye mu kuvangavanga imiziki ari bo Dj Spin na Dj Shawn (Kuteesa Samuel) baba hano mu Rwanda.

Mu bakozi b'Imana bazageza ijambo ry'Imana ku rubyiruko ruzitabira iki giterane harimo; Rev Dr Charles Mugisha uyobora itorero New Life Bible church mu Rwanda, Pastor Joshua (USA) na David Ewagata wahoze akorera muri Christian Life Assembly i Nyarutarama ubu akaba akorera umurimo w'Imana muri Kenya.

Prayer House igiye gukora iki giterane mu rwego rwo gusoza ivugabutumwa bamazemo igihe bazenguruka ibigo by'amashuri yisumbuye (High School Tour), iri vugabutumwa rikaba ryarakirijwemo abanyeshuri bagera ku 150 mu bigo bitandutu byakorewemo iri vugabutumwa. Prayer House ifite gahunda y'uko iki giterane cy'urubyiruko kizajya kiba buri mwaka mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko. 

Image result for umuraperi The Pink inyarwanda

Umuraperi The Pink azaririmba muri iki giterane

Image result for umuhanzi Colombus amakuru inyarwanda

Columbus na we yatumiwe muri iki giterane

Beauty For Ashes

Iki giterane cy'urubyiruko kizajya kiba buri mwaka

UMVA HANO PRINCE MUSHINDI NA BIGGY ZOE BAVUGA KO BAZITABIRA LIVING IN TRUTH CONFERENCE

REBA HANO 'SIFA' INDIRIMBO NSHYA YA BEAUTY FOR ASHES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bokim Beni NIHOZE6 years ago
    bnihoze@gmail.com





Inyarwanda BACKGROUND