RFL
Kigali

Abavugizi b'amatorero agize umuryango CPR bari i Nyamata mu mwiherero w'iminsi itatu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/03/2018 18:28
0


Nyuma y'insengero zisaga 700 zo mu Rwanda zimaze gufungwa bitewe no kutuzuza ibyo abaziyoboye basabwa n'itegeko rishya ryavuguruwe na RGB, kuri ubu abavugizi bakuru b'amatorero agize umuryango CPR bari i Nyamata mu mwiherero w'iminsi itatu.



Amakuru Inyarwanda.com ikesha bamwe mu bari muri uyu mwiherero w'abahuriye muri CPR, ni uko uyu mwiherero uzamara iminsi itatu, ukaba waratangiye tariki 28 Gashyantare 2018, ukazarangira tariki 2 Werurwe 2018. Uyu mwiherero witabiriwe n'abavugizi bakuru b'amatorero agize Umuryango w'Abaprotestanti mu Rwanda (CPR). 

Abavugizi bakuru b'amatorero agize CPR bari muri uyu mwiherero w'iminsi itatu uri kubera i Nyamata, bari kwiga ku bintu bitandukanye birimo ubumwe bw'amatorero y'abaprotesitanti mu Rwanda, ku miyoborere n'imicungire myiza y'amatorero ndetse no kuri gahunda z'iterambere ry'amatorero. Uyu mwiherero ubaye nyuma y'aho kugeza ubu amatorero asaga 700 yo muri Kigali amaze gufungwa kubera kutuzuza ibyo asabwa n'inzego za Leta. 

CPR

Abavugizi b'amatorero agize CPR mu mwiherero i Nyamata

Idini ry’Abaprotestanti ryageze mu Rwanda mu mwaka wa 1907 rihereye ahitwa i Zinga mu cyahoze ari muri Komine Rukira mu Ntara y’Iburasirazuba, aho iri dini ryashinze umuganda ni i Gahini. Amwe mu mateka ahora yibukwa muri aka gace ni ububyutse bwahabereye mu mwaka wa 1930 bwasize abatari bake bakijijwe ndetse kugeza n'uyu munsi ngo ubwo bubyutse buracyahari nkuko Musenyeri Birindabagabo Alex umuyobozi wa CPR yabitangarije abanyamakuru. 

REBA AMAFOTO YABO BARI MU MWIHERERO I NYAMATA

CPRCPRCPR

Bahuje umutima barasenga,... barasaba Imana kubana nabo muri ibi bihe

CPRCPRCPRCPRCPRCPR

Ni umwiherero uzamara iminsi itatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND