RFL
Kigali

Abapasiteri batize Tewoloji ni bo bigisha inyigisho z’ubuyobe-Rev Ndyamiyemenshi Nathan uyobora RIET

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/03/2017 14:25
2


Rev Pastor Ndyamiyemenshi Nathan umuyobozi w’ishuri rya Bibiliya ryitwa RIET ry’itorero AEBR, ishuri ryigisha abapasiteri amasomo ya Bibiliya rikabahugura mu ijambo ry’Imana, yatangaje ko abapasiteri batize Tewoloji ari bo bigisha inyigisho z’ubuyobe kuko baba bafite ubumenyi bucye kuri Bibiliya.



Rev Ndyamiyemenshi Nathan yatangaje ibi nyuma y’umuhango wo gutanga impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Tewoloji ku banyeshuri 52 basoje amasomo yabo mu ishuri RIET, umuhango wabaye kuri uyu wa 28 Gashyantare 2017 mu birori byabereye Kacyiru aho ishuri RIET riherereye. Iri shuri rikaba rifitanye imikoranire ya hafi na kaminuza Ndejje yo muri Uganda ari na yo yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri bamaze igihe bihugura kuri Bibiliya.

Abajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com niba abanyeshuri basoje muri iyi kaminuza, nyuma yo gusubira mu nsengero zabo batazigisha inyigisho z’ubuyobe dore ko benshi mu bapasiteri bigisha inyigisho z'ubuyobe na bo baba barize Tewoloji, Rev Ndyamiyemenshi Nathan yanyomoje ayo makuru atangaza ko abapasiteri bigisha ubuyobe ari abatarize Tewoloji. Yagize ati:

(…)Abapasiteri bigisha ubuyobe ni abatarize (Tewoloji) kuko ijambo ry’Imana rigomba kwigwa kandi rigasobanurwa  nk’uko Pawulo yandikiye Timoteyo muri (2Timeteyo 2: 2) aramubwira ati ibyo wanyumvanye imbere y’abahamya benshi ubyigishe abagabo bo kwizerwa bafite ubushobozi bwo kubyigisha abandi. Muri iki gihugu rero (mu Rwanda)usanga benshi (abapasiteri)bumva ko ari abizerwa ariko ikibazo cya kabiri cyo kumenya ni iki, ese bafite ubushobozi ? Ni ukuvuga rero inyigisho z’ibinyoma turazizi n’ibyo byigisho turabyigisha turabizi aho ziba zishingiye kuko ziba zishingiye ku bumenyi buciriritse bwa Bibiliya, abantu bakiha ubusobanuro butari bwo noneho bakagira ngo ni ukuri ahubwo bakumva ubw’ukuri akaba ari bwo bita ubw’ibinyoma.

Ndyamiyebenshi Nathan

Rev Ndyamiyemenshi Nathan umuyobozi mukuru wa RIET

Professor Eriab Lugujjo umuyobozi wungirije wa Ndejje University abajijwe n’abanyamakuru niba bateganya gutangiza andi mashami ya kaminuza Ndejje mu Rwanda, yavuze ko nyuma yo gukorana na RIET mu gutanga amasomo ya Bibiliya ku bantu bose babyifuza ndetse bikaba birimo gutanga umusaruro mwiza, mu gihe kiri imbere bazatangiza mu Rwanda n’andi mashami y’iyi kaminuza ya Ndejje, ayo mashami akaba arimo; Uburezi, ikoranabuhanga, icungamari, itangazamakuru n’andi anyuranye.  

Professor Eriab Lugujjo abajijwe n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com niba abanyeshuri barangije uko ari 52 muri uyu mwaka wa 2017, bazabashakira akazi cyangwa se bakaba babashishikariza kujya gutangiza amatorero yabo bwite, yavuze ko abarangije babasaba kuguma mu nsengero zabo bari basanzwe bakoreramo umurimo w’Imana bagahindura imitekerereze ya benshi. Abajijwe impamvu bahisemo gukorana na RIET yavuze ko iri shuri ryabakuruye cyane kubera ubunyangamugayo bw’abayobozi baryo ndetse bakaba bakorera mu mucyo. Ndejje University ikaba iza ku mwanya wa kabiri muri kaminuza 50 zikomeye zo muri Uganda nyuma ya Makerere University.

RIET Rwanda

Prof Eriab Lugujjo umuyobozi wungirije wa Ndejje University ikorana na RIET yo mu Rwanda

Rev Ndyamiyemenshi Nathan abajijwe icyabateye gukorana na Ndejje University yavuze ko byatewe ni uko igihe kitari cyagera ngo bemererwe gutanga impanyabumenyi mu buyro bwemewe na Leta kandi buzwi mu gihe bagitegereje kuzabona uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi, bakaba barahisemo kwisunga iyi kaminuza yo muri Uganda, iza mu zikomeye muri Uganda.

Mu mwaka wa 2012 ni bwo RIET yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 127 bari basoje icyiciro cya kabiri, muri uyu mwaka wa 2017 hakaba harangije abanyeshuri 52. Kuri ubu ngo abarangije bari gukorera igihugu mu burezi, abandi bakaba bari mu murimo w’Imana mu matorero anyuranye. Rev Ndyamiyemenshi Nathan yakomeje avuga ko bifuza kuzazana andi mashami gusa ngo imbogamizi bagifite ni uko batari bagera mu nyubako yabo nshya iri i Ndera, aho baguze ikibanza.

Muri aba banyeshuri 52 barangije muri iyi kaminuza bashyikirijwe imyamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Tewoloji harimo Rev Ndagijimana Emmanuel wa AEBR Rejiyo ya Bugesera, Rev Mutaganda Marcel wo mu itorero Methodiste Libre, Rev Pastor Kazimiri Mushimiyimana uyobora Conference y’Uburengerezuba mu itorero Methodiste Libre, Rev Akoyiremeye Pierre Claver umushumba w'itorero ry'Akarere rya Rubavu muri ADEPR,REv Nsengiyumva Laurien umushumba w'itorero ry'akarere rya Musanze muri ADEPR n’abandi.

Rev Pastor Mutaganda Marcel umwe mu bahawe impamyabumenyi yavuze icyo kwihugura kuri Bibiliya bizamufasha mu murimo w’Imana. Yagize ati “Kwiga Tewoloji ubundi bituma umuntu abasha gutambutsa ijambo ry’Imana neza kuko muri iyi minsi harimo abantu benshi barimo batambutsa iz’ubuyobe,bagurisha ijambo ry’Imana, hamwe rero no kuba twarigishijwe gutambutsa ijambo neza riteguwe neza bizatuma abatwumva mu rusengero  barushaho gusobanukirwa ijambo ry’Imana riteguye neza ritambutse neza bitume abantu bakorera Imana batari mu gihirahiro.” Yavuze kandi ko bazahugura abandi bapasiteri batabashije kwiga Tewoloji ndetse ngo baranabitangiye.

Ishuri rya RIET (Rwanda Institut of Evangelical Theology) ryatangijwe na Rev Ndyamiyemenshi Nathan umupasitori mu itorero rya AEBR. RIET ni ishuri ryatangiriye mu Cyimbiri mu karere ka Rutsiro ritangira ari 'Institut Bblique' yigishiga imyaka 3 na 'Seminaire Theologique' aho abanyeshuri bigaga imyaka 6. Ryaje kuva kuri urwo rwego riba kaminuza ariko rikibarizwa mu Cyimbiri. Nyuma ryaje kwimurirwa muri Kigali, riza kwihuza n'icyahoze ari FATER, icyo gihe rikaba ryakoreraga Kicukiro ribona guhinduka RIET. Nyuma y’aho abayobozi baryo baje kugirana ubumwe na Ndejje University yo muri Uganda, kugeza n’uyu munsi bakaba bagikorana aho batanga impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Tewoloji.

Amafoto yo mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangje muri RIET ishami rya Ndejje University

Ndejje University

Ndejje UniversityNdejje UniversityNdejje UniversityNdejje University

Abarangije muri iyi kaminuza bahawe akazi ko guhindura imyumvire ya benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gruec7 years ago
    Mwese muri "Ibiryabarezi" imbere y'Imana nta mwana n'ikinono.
  • Chris7 years ago
    Aburahamu, Isaka, Yakobo nabandi bigiyehe ayo mashuri ya Bibiliya? We yigisha ibyabana babantu bamubwiye akabisobanura uko yabyigishijwe nabo. naho abandi Anenga ko batize ayo mashuri ya Bibiliya bigisha Ibyo basobanurirwa n'Umuka Wera (Uretseko nanone atari bose kuko harimo ababikora kubwinyungu zabo). Aho yibeshye cyane amashuri n'Imana nibintu bihabanye kabisa.





Inyarwanda BACKGROUND