Ahera h’ahera ni igiterane cy'ivugabutumwa cyateguwe n’umuvugabutumwa Manzi Kagame Justin akaba n’umunyamakuru kuri radiyo ya Gikristo yitwa Sana Radio. Iki giterane cyabaye tariki 2/7/2017 kuva isaa Saba z’amanywa kibera Sonatube/Kicukiro mu mujyi wa Kigali muri Deliverance church.
Iki giterane 'Ahera h'ahera' kibaye ku nshuro ya kabiri,kitabiriwe n’abahanzi barimo: Ndabarasa John, Thacien Titus, Umutoniwase Joyeuse n’abandi. Abantu bitabiriye iki giterane babohotse imitima abandi bakira agakiza nyuma kuganirizwa amagambo y’Imana akubiye mu nsanganyamatsiko iboneka muri Yeremiya 33: 8-9 havuga ngo:
Nzabeza mbakureho ibibi byabo byose bancumuyeho, kandi nzabababarira ibicumuro byabo byose, ibyo bancumuyeho n’ibyo bakoze bangomera. Kandi uyu murwa uzambera izina rinezereye, iry’ishimwe n’icyubahiro imbere y’amahanga y’isi yose azumva ibyiza mbagirira byose, kandi bazatinya bahindishwe umushyitsi n’ineza yose n’amahoro yose nywuhaye.
Manzi Kagame Justin wateguye iki giterane yabwiye Inyarwanda.com ko igiterane cyo kuri iyi nshuro yagiteguye mu rwego rwo guhugurana no gucyahana kuko ngo imperuka y’isi iri hafi kuba bitewe nuko ibimenyetso byinshi byamaze gusohora. Ni muri urwo rwego abitabiriye iki giterane bibukijwe uko umugenzi akwiye kwitwara mu gihe nk’iki.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE
Thacien Titus mu giterane Ahera h'ahera
Umuvugabutumwa Kagame Manzi Justin
Ndabarasa John yitabiriye iki giterane
Bakiriye agakiza
AMAFOTO: Kayitare Steven
TANGA IGITECYEREZO