RFL
Kigali

Abantu b’ibyamamare bambariye gufasha Sheja umaze imyaka 2 arwaye ikibyimba mu bwonko, uko nawe wamufasha akavurwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/08/2017 11:25
3


Sheja ni umwana w’imyaka 3 y’amavuko umaze imyaka ibiri afite uburwayi bukomeye bw’ikibyimba afite mu bwonko. Yavurijwe mu bitaro bitandukanye birananirana, ubu hakenewe ibihumbi 25 by’amadorali ya Amerika kugira ngo abashe kujya kwivuriza mu Buhinde.



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Gasana Vincent papa wa Gasana Sheja, yadutangarije ko uyu mwana wabo w'umuhungu (Gasana Sheja) amaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko, bakaba baramuvurije mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda birimo CHUK n'ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ariko uburwayi bwe bukanga gukira. Ubu barasabwa ibihumbi 25 by'amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 21 z'amafaranga y'u Rwanda) kugira ngo baje kumuvuriza mu Buhinde. Umuryango wa Gasaba Vincent utuye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyombo hafi na Kabuga. Sheja yavutse ari muzima, nyuma y'umwaka umwe arwara ikibyimba mu bwonko.

Hakenewe inkunga yawe mu rwego rwo kuvuza Sheja

Mu rwego rwo gutera inkunga umuryango wa Sheja kugira ngo ubashe kujya kumuvuza mu Buhinde, hari gutegurwa ibikorwa bibiri byo gukusanya inkunga y’amafaranga yo kuvuza uyu mwana. Igikorwa cya mbere ni icyo koza imodoka, amafaranga avuyemo agahabwa umuryango wa Sheja. Iki gikorwa kizaba kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2017 i Remera kuri AZ washing bay.

Igikorwa cya kabiri ni igitaramo kizahuza abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda n’amakorali akomeye, amafaranga avuyemo nabwo agahabwa umuryango wa Sheja, gusa itariki y’iki gitaramo ntabwo iratangazwa. Ibi bikorwa byose bikaba biri gutegurwa n’abantu bafite umutima w’urukundo bishyize hamwe ku gitekerezo cyavuye mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).

Sheja

Sheja hamwe na nyina

Ku bijyanye n’igikorwa cyo koza imodoka giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2017 kuri AZ washing bay i Remera kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa moya z’umugoroba, kugeza ubu abantu biganjemo ab’ibyamamare hano mu Rwanda, bakomeje kugaragaraza ko bazitabira ndetse bakoza imodoka kubwa Sheja. Twabibutsa kuri uyu munsi koza imodoka imwe ari amafaranga ibihumbi 10 y’amanyarwanda, umuntu wese uzogerezwa imodoka ni yo mafaranga azishyura mu rwego rwo gufasha Sheja.

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Ev Uwagaba Caleb umwe mu bari gutegura iki gikorwa, yavuze ko yaba abantu bafite imodoka bazazizana zikogerewa kuri AZ washing bay ku bihumbi icumi (10,000Frw imodoka imwe) kimwe n’abandi bantu bazafata umwanya wabo bakajya koza izo modoka, uwo ni ngo umusanzu ukomeye mu gufasha Sheja n’umuryango we, kuko amafaranga azaboneka muri iki gikorwa azahabwa umuryango wa Sheja.

Sheja

Magingo aya hari abantu benshi b’ibyamamare bamaze gutangaza ko bazitabira iki gikorwa, akaba aria bantu b’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda mu byiciro binyuranye nka siporo, umuziki, ba nyampinga, abanyamakuru n’abandi. Mu bamaze gutangaza ko bazajya i Remera mu gikorwa cyo koza no kogerezwa imodoka nkuko bamwe bagiye babitagaza ku mbuga nkoranyambaga bakoresha, twavugamo; Mani Martin, Aime Uwimana, Patient Bizimana, Tonzi, Aline Gahongayire, Brian Blessed, Kavutse Olivier, Luck Nzeyimana, Anita Pendo, abakobwa batandukanye bitabiriye Miss Rwanda 2017 n’abandi benshi.

Hari gutegurwa n’igitaramo cyo gufasha Sheja

Umunyamakuru Ronnie Gwebawaya ukora kuri Televiziyo y’u Rwanda mu kiganiro cya Gospel cyitwa RTV Sunday Live yabwiye Inyarwanda ko bari gutegura igitaramo cyo gushyigikira umuryango wa Sheja kugira ngo haboneke amafaranga yo kuvuza uyu mwana umaze imyaka ibiri arwaye ikibyimba mu bwonko. Yagize ati: "Turimo kumutegurira igitaramo cyo kumufasha, turi kuvugana na Ambassadors of Christ, Kingdom of God Ministries n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye hano mu Rwanda nka Patient, Gaby, Aline Gahongayire n’abandi.“

Hari ubundi buryo wakoresha mu gufasha Sheja

Hari ubundi buryo bwo gufasha Sheja, aho ushobora gukoresha Mobile money  ukohereza inkunga yawe kuri numero ya Telefone 0788330333 ya Uwagaba Joseph cyangwa kuri konti 00046-00474371-45 ya Kayitesi Christine ari we mama wa Sheja, iyi konti ikaba iri muri Banki ya Kigali. Ushaka ibindi bisobanuro kuri iki gikorwa, wahamagara izi nimero; 0783698035 Mama wa Sheja na 0782754323 Papa wa Sheja.

Mani Martin

Mani Martin azoze imodoka kubwa Sheja

Gahongayire

Aline Gahongayire na we yiteguye koza imodoka

Sheja

Umunyamakuru Lucky Nzeyimana na we azoza imodoka

Miss Guelda

Miss Shimwa Guelda igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2017 na bamwe muri bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2017 biteguye koza imodoka kubwa Sheja






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Abategura ibi bashyireho urubuga kuri murandasi aho n umunyarwanda uba i mahanga yashyiraho inkunga ye"go fund page"mujye mwibuka ko mufite indi ntara imahanga mushyireho urwo rubuga natwe tubashe gutanga inkunga yacu.murakoze
  • Umubyeyi6 years ago
    Sheja ndagusengera Nyagasani Nyir'impuhwe azagukize, sinzibagirwa agahinda wanteye!
  • Aline niyomurezi6 years ago
    Imana ibahe umugisha! Nanjye ndi hanze, Ariko haricyo nakora ngafasha. Sheba





Inyarwanda BACKGROUND