RFL
Kigali

Abantu 253 bakiriye agakiza mu giterane cya Ev Fulgence cyari gifite intego yo kuzana umuntu umwe kuri Yesu Kristo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/07/2017 19:18
0


Mu giterane cy’ivugabutumwa cyateguwe n’umuhanzi akaba n’umuvugabutumwa Mutabaruka Fulgence ukorera umurimo w’Imana mu itorero Evangelical Restoration church, abantu bagera ku 253 bakiriye agakiza.



Nyuma yo gutangiza iki gikorwa mu mezi macye ashize mu giterane cyabereye Nyacyonga kuri Restoration church, tariki 8 Nyakanga 2017 ni bwo iki giterane cyongeye kuba, gisozwa ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017. Ev Mutabaruka Fulgence akaba afite gahunda yo kuzenguruka igihugu akora ibiterane nk’ibi by'ivugabutumwa. 

Ni igiterane cy’iminsi ibiri cyaberaga ku murenge wa Kigoma mu karere ka Huye, kikaba cyarasojwe kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017. Iki giterane cyari gifite intego yo kuzana umuntu umwe kuri Yesu Kristo, gusa kikaba cyarangiye abantu 253 bakiriye agakiza, bose bagahita bashyikirizwa itorero rya ADEPR kugira ngo iri torero rizabakurikirane mu rusendo rushya rw'agakiza batangiye. Nkuko Ev Mutabaruka Fulgence yabitangarije inyarwanda.com, iki giterane cyari gifite intego igira iti”Zana umuntu umwe kuri Kristo, tours.” (Bring one person to Christ tours.) Iyi nsanganyamatsiko yacyo ikaba iboneka mu cyanditswe cyo muri Matayo 9:37 havuga ngo “Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake”.

Muri iki giterane cyabereye mu karere ka Huye mu murenge wa Kigoma, Ev Mutabaruka Fulgence yari ari kumwe n’abahanzi banyuranye barimo; Theo Bosebabireba, Uzayisenga Isaie, Nsengiyumva Jean Torero nankorali Bethel n’abakozi b’Imana barimo:Rev Pastor Nkeshimana Alex n’umuvugabutumwa Ev Andre Ndereyimana.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITERANE

Ev Mutabaruka Fulgence

Abantu bari bitabiriye ku bwinshi

Fulgence

N'urubyiruko rwari rwitabiriye

MutabarukaTorero

Umuhanzi Torero na we yari ahabaye

Fulgence

Ev Mutabaruka Fulgence

Bakiriye agakiza biyegurira Imana

FulgenceFulgenceFulgenceFulgenceFulgence

Image result for Ev Mutabaruka Fulgence

Ev Mutabaruka Fulgence ubwo yashimiraga umugore we umubohora mu ivugabutumwa Imana yamushyize ku mutima

REBA HANO 'ISARURA RIGEZE' YA EV MUTABARUKA FULGENCE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND