Nyuma ya Pastor Fifi Camerun wayoboraga Zion Temple Gisozi wamaze gusezera kuri Apotre Paul Gitwaza, kuri ubu abandi bapasiteri batatu bo muri Zion Temple nabo bamaze gusezera, bose bakaba bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.
Pastor Kabagema Celestin wari umuyobozi wa Zion Temple Kibagabaga yanditse ibaruwa isezera ku nshingano z’ubupasitori muri Zion Temple. Ibaruwa isezera ya Pastor Kabagema Inyarwanda.com dufitiye kopi, uyu mushumba yanditse amagambo ahuye n’ari mu ibaruwa ya Pastor Fifi, ahindura gusa amazina. Mu bigaragara kandi ni uko amabaruwa ari kujya hanze yo gusezera kuri Apotre Gitwaza, amenshi yandikiwe umunsi umwe.
Ibaruwa ya Pastor Kabagema asezera kuri Gitwaza
Pastor Fifi Camerun na Pastor Kabagema ntabwo ari bo gusa basezeye muri Zion Temple kuko amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko hari abandi batari bacye bamaze gusezera ku nshingano z’ubushumba, gusa bose bakaba bahuriza ku kuba Apotre Gitwaza ngo yarababereye umubyeyi mwiza.
Abapasiteri ba Zion Temple Inyarwanda yamaze kumenya bamaze gusezera kuri Gitwaza harimo Pastor Mazimpaka Hortence wari umuyobozi wa Zion Temple Karongi, Pastor Mugabe Roger wari umuyobozi wa Zion Temple paruwasi ya Gisenyi, umuyobozi wungirije w’urubyiruko muri Zion Temple mu Rwanda (wungirije Flory Nzabakira) ndetse amakuru dufite ni uko hari abaririmbyi batari bacye ba Azafu bamaze gukuramo akabo karenge. Mu bandi bapasiteri bakomeye muri Zion Temple bamaze kuva muri Zion Temple ariko batarashyira hanze amabaruwa yabo asezera harimo: Pastor Rusagara, Pastor Fred Mulisa, Pastor Desire n’abandi.
Pastor Mugabe Roger yamaze gusezera kuri Gitwaza
Nubwo abasezera bavuga ko ari ku mpamvu zabo ndetse ntibanagaragaze aho bagiye kwerekeza, amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko hafi ya bose bari inyuma y’aba Bishops baherutse kwirukanwa na Apotre Gtwaza, ndetse kuri ubu bikaba bivugwa ko bamaze gutangiza itorero ryabo riri gukorera muri Kicukiro.Pastor Pastor Mazimpaka Hortence yabwiye abakristo ba Zion Temple Karongi ko atashobora gukorera mu buzima itorero Zion Temple ribayeho muri iyi minsi.
Tariki 7 Gicurasi 2017 ubwo Apotre Paul Gitwaza yahagarikaga burundu abari ibyegera bye, yarondoye amazina y’abatazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple ku isi, nyuma yo kubashinja kumusebya no kurwanira icyubahiro nk’icye. Mu bo yavuze harimo: Bishop Bienvenue Kukimunu,Pastor Claude Okitembo Djessa, Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Richard Muya na Patrick Kamanzi. Nyuma yo kubahagarika ni bwo hakomeje kumvikana abapasiteri benshi bari kwegura.
Bamwe mu bapasiteri ngo bari kweguzwa na Zion Temple y'i Kigali
Abashumba bamaze gusezera muri Zion Temple,bavuga ko ari ku mpamvu zabo, gusa amakuru agera ku Inyarwanda ni uko bamwe mu basezeye, begujwe n’ubuyobozi bwo hejuru muri Zion Temple nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'umukristo wo muri Zion Temple Gisenyi, akadutangariza ko abantu ba hafi ya Pastor Mugabe Roger ari bo bahishuye uko kuri. Pastor Mugabe Roge uyobora Zion Temple paruwasi ya Gisenyi, bivugwa ko yegujwe n’abayobozi b’i Kigali muri Zion Temple. Abakristo be bamubajije niba agiye gutangiza itorero, abasubiza ko azategereza icyo Imana izamubwira.
Amaherezo y’iri sezera rya hato na hato ry’abapasitori bo muri Zion Temple, akomeje kuyobera benshi na cyane ko abari gusezera batari kwerura ngo bavuge ikibibateye ahubwo bakavuga ko bashimira cyane Apotre Gitwaza wababereye ngo umubyeyi mwiza, nyamara wasesengura ugasanga ishyamba atari ryeru kuko utakwiyumvisha impamvu bari gusezera. Apotre Gitwaza ashinjwa kutavugirwamo, kutagirwa inama ndetse no kwaya umutungo wa Zion Temple, aho mu mu minsi yashize ibyegera bye bitavugaga rumwe n'ingendo ahoramo i burayi no muri Amerika. Apotre Gitwaza na we ashinja ibyegera bye kumwita umusambanyi, gukorana na satani n'ibindi.
Pastor Fifi ni we wabimburiye abandi gushyira hanze ibaruwa isezera
Ibaruwa ya Pastor Fifi asezera kuri Gitwaza
TANGA IGITECYEREZO