RFL
Kigali

Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/05/2017 11:22
38


Nyuma ya Pastor Fifi Camerun wayoboraga Zion Temple Gisozi wamaze gusezera kuri Apotre Paul Gitwaza, kuri ubu abandi bapasiteri batatu bo muri Zion Temple nabo bamaze gusezera, bose bakaba bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.



Pastor Kabagema Celestin wari umuyobozi wa Zion Temple Kibagabaga yanditse ibaruwa isezera ku nshingano z’ubupasitori muri Zion Temple. Ibaruwa isezera ya Pastor Kabagema Inyarwanda.com dufitiye kopi, uyu mushumba yanditse amagambo ahuye n’ari mu ibaruwa ya Pastor Fifi, ahindura gusa amazina. Mu bigaragara kandi ni uko amabaruwa ari kujya hanze yo gusezera kuri Apotre Gitwaza, amenshi yandikiwe umunsi umwe.

Apotre Gitwaza

Ibaruwa ya Pastor Kabagema asezera kuri Gitwaza

Pastor Fifi Camerun na Pastor Kabagema ntabwo ari bo gusa basezeye muri Zion Temple kuko amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ni uko hari abandi batari bacye bamaze gusezera ku nshingano z’ubushumba, gusa bose bakaba bahuriza ku kuba Apotre Gitwaza ngo yarababereye umubyeyi mwiza.

Abapasiteri ba Zion Temple Inyarwanda yamaze kumenya bamaze gusezera kuri Gitwaza harimo Pastor Mazimpaka Hortence wari umuyobozi wa Zion Temple Karongi, Pastor Mugabe Roger wari umuyobozi wa Zion Temple paruwasi ya Gisenyi, umuyobozi wungirije w’urubyiruko muri Zion Temple mu Rwanda (wungirije Flory Nzabakira) ndetse amakuru dufite ni uko hari abaririmbyi batari bacye ba Azafu bamaze gukuramo akabo karenge. Mu bandi bapasiteri bakomeye muri Zion Temple bamaze kuva muri Zion Temple ariko batarashyira hanze amabaruwa yabo asezera harimo: Pastor Rusagara, Pastor Fred Mulisa, Pastor Desire n’abandi.

Mugabe Roger

Pastor Mugabe Roger yamaze gusezera kuri Gitwaza

Nubwo abasezera bavuga ko ari ku mpamvu zabo ndetse ntibanagaragaze aho bagiye kwerekeza, amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko hafi ya bose bari inyuma y’aba Bishops baherutse kwirukanwa na Apotre Gtwaza, ndetse kuri ubu bikaba bivugwa ko bamaze gutangiza itorero ryabo riri gukorera muri Kicukiro.Pastor Pastor Mazimpaka Hortence yabwiye abakristo ba Zion Temple Karongi ko atashobora gukorera mu buzima itorero Zion Temple ribayeho muri iyi minsi.

Tariki 7 Gicurasi 2017 ubwo Apotre Paul Gitwaza yahagarikaga burundu abari ibyegera bye, yarondoye amazina y’abatazongera kuvuga ubutumwa muri Zion Temple ku isi, nyuma yo kubashinja kumusebya no kurwanira icyubahiro nk’icye. Mu bo yavuze harimo: Bishop Bienvenue Kukimunu,Pastor Claude Okitembo Djessa, Bishop Dieudonne Vuningoma, Bishop Richard Muya na Patrick Kamanzi. Nyuma yo kubahagarika ni bwo hakomeje kumvikana abapasiteri benshi bari kwegura.

Bamwe mu bapasiteri ngo bari kweguzwa na Zion Temple y'i Kigali

Abashumba bamaze gusezera muri Zion Temple,bavuga ko ari ku mpamvu zabo, gusa amakuru agera ku Inyarwanda ni uko bamwe mu basezeye, begujwe n’ubuyobozi bwo hejuru muri Zion Temple nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'umukristo wo muri Zion Temple Gisenyi, akadutangariza ko abantu ba hafi ya Pastor Mugabe Roger ari bo bahishuye uko kuri. Pastor Mugabe Roge uyobora Zion Temple paruwasi ya Gisenyi, bivugwa ko yegujwe n’abayobozi b’i Kigali muri Zion Temple. Abakristo be bamubajije niba agiye gutangiza itorero, abasubiza ko azategereza icyo Imana izamubwira. 

Amaherezo y’iri sezera rya hato na hato ry’abapasitori bo muri Zion Temple, akomeje kuyobera benshi na cyane ko abari gusezera batari kwerura ngo bavuge ikibibateye ahubwo bakavuga ko bashimira cyane Apotre Gitwaza wababereye ngo umubyeyi mwiza, nyamara wasesengura ugasanga ishyamba atari ryeru kuko utakwiyumvisha impamvu bari gusezera. Apotre Gitwaza ashinjwa kutavugirwamo, kutagirwa inama ndetse no kwaya umutungo wa Zion Temple, aho mu mu minsi yashize ibyegera bye bitavugaga rumwe n'ingendo ahoramo i burayi no muri Amerika. Apotre Gitwaza na we ashinja ibyegera bye kumwita umusambanyi, gukorana na satani n'ibindi.  

Image result for Pastor Fifi Zion Temple

Pastor Fifi ni we wabimburiye abandi gushyira hanze ibaruwa isezera

Pstor Fifi

Ibaruwa ya Pastor Fifi asezera kuri Gitwaza

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aimable6 years ago
    sha cyakora uwabahaye ikiraka cyo kwandika kuri gitwaza yabahaye ikiraka kbsa gsa mbonye ko hari abantu barinyuma yibinyose uri kubaha ruswa nayo nimuyinyonge nkizindi zose nohereje
  • kabarisa6 years ago
    Ngye mbona police yarikwiye gukumira icyaha kitaraba muri Zion Temple kuko izi mpande zombi zihanganye muriri torero buri ruhande rurimo gushaka ababashyigikira(Nintambara yeruye hagati yabo)habuze imbarutso gusa kugirango barwane cg bicane...ibi bintu byo muri zion bifite ubukana budasanzwe(Police,RGB)baribakwiye kugira icyo bakora kuko ibintu bimeze nabi muri Zion Temple.
  • Safi6 years ago
    Ark x Zione Temple birigupfirahe kko Mana? nnex ubu tuvugeko Impamvu ariya Gitwaza? cg naba ba Bishop be? gsa Imana niyo izukur nibamwigumureho yarabareze ntubona bamwe batamugarukiy uzangaye icyonzicyo Zion izaguma Ari Temple 100%
  • Muhoza 6 years ago
    Ariko ndumva ibi nta kintu kinini kubirimo, kuva ku muntu ujya kuwundi muri industry yunguka kandi yaguka, ibi nabyo ntibishinga. Ariko nibagende umwe kugiti cye kuko ibya coopérative chrétienne byo ntishoboka. Gusa hari icyo byigisha abayoboye mu bwami bw'Imana ni ukwigira, ntawe ugirwa n'undi. Gusa ikigaragara aya mabaruwa arasa 100% yanditswe n'umuntu umwe kandi uwayanditse ntazi ikinyarwanda neza aha capital letter ahashyira small.... Uretse kugira éloquence ntimuzabeshye abantu ngo impamvu mwigisha nuko muyoborwa n'Umwuka. Kwihangana muhora mwigisha kuri hehe muri mwe, kumvira mu kubika hehe ? Bamwe muri mwe uko mubana nabo mwashakanye nicyo kigero cyo gutegura itorero muri ho. Uwambuye uburenganzira umugabo ku makonte ntiyakumvira uwo batabana, ugenda mu mahanga agenda agaruka atabwiye umugabo nta gihamya cyuko yayoboka umuyobora mugihe n'urugo ari mumatiku. Mureke ibyabaye i Baberi bibasohorereho
  • JNX6 years ago
    NONE SE AZAJYA AKWEDURA IGIFU ARYE WENYINE NGO NI ZA ABA POTRE, ATEKEREZA KO ABANDI BO BADAKENEYE KUBAHO. YESU YABIVUZE NEZA NGO MUZABAMENYERA KU MBUTO BERA
  • 6 years ago
    Abanyamitwe gusa
  • karangwa6 years ago
    Arikose abanyamakuru mwabaye mute koko!! ngo amaherezo nayahe?? Ninde waruhari muritwebwe ubaza igihe iri torero ryashingwaga? Abanshi muritwe twarimenye aho rikomereye, ndumva utatubaza ngo amaherero nayahe kandi tutazi amatangira ya Zayoni Temple. Icyo mpamya cyo nuko Dr. Apostle Gitwaza ar'umukozi w'Imana kandi nazayoni ntacyo iteze kuba kuko ntiyashinzwe n'umuntu. Murakoze
  • Nsengiyumva Fidele6 years ago
    I don't care, niyo twasigara turi babiri tuzasenga!
  • Clemy6 years ago
    Naho twasigara turi ba 2 tuzagumya gusenga Imana abo ba pasteurs ntabwo aribo batuma dusenga twakurikiye Yesu Kristo Apostle Gitwaza avuga ntabwo twakurikiye umuntu runaka, cg inyungu runaka kereka umunsi azahagarara akatwigisha gukora ibyaha ahoho natwe twasezera.
  • patrick6 years ago
    uyumugabo gitwaza arshaka icyubahiro nkicyimana ??? kuki yishyira hejuru cyane kubakozi bimana bagenzibe??
  • mahoro6 years ago
    bareke bagende bazifuza kugaruka babibure.
  • anaella6 years ago
    So what do you want us to do after all these articles about Gitwaza? Do you think you are helping us at all or trying to make us hate Gitwaza? Shame on u
  • Nyamara6 years ago
    Gitwaza business is collapsing.... Ubu se ntibigaragara... Yayayaya...Ubundi imitwe yose igira igihe ikarangira...Expiration date yageze tu....
  • Racheal 6 years ago
    arko mana yanjye ibi nibiki birikuba?? gusa icyo nabwira gitwaza nakomere. Areke izo njiji. zimaze guhaga ibyacumi byabantu none zirondotse. gitwaza njye ndakwemera . kd nubwo bavuga ngo ujya ikuzimu, jyubareka, uzajya ikuzimu ajyanyweyo nijambo ryimana wigisha ndizerako atazaba agiye gushya, ahubwo azavuge abyo wamwigishije.
  • Byumvuhore 6 years ago
    Nibagende tuzasigara bacye beza
  • Mugabo john 6 years ago
    Rwose ngewe mbona gitwaza akwiye gusabimbabazi abobashumba kuko umurimo nuwimana suwabanu kandi munzu yimana habamo ibikoresho byishi bifataniriza hamwe gukora umurimo rero icyindi nuko kugenda kwabo atari ubutumwa bwiza batanga ahubwo birica umurimo
  • 6 years ago
    Always Gitwaza , muminsi itagera kuri 30 aba pastors bangahe ????????? Gitwaza ashobora kuba ariwe ufite icyibazo
  • Eric6 years ago
    hahhhhh!ngo amaherezo ni ayahe?abanyamakuru we!amaherezo nuko Umurimo w'Imana Uzakomeza Kujya mbere,hari abagabo n'abagore muri Zion benshi bafite Impano yo Gushumba benshi!barahita bafata muri abo hanyuma Umurimo Ukomeze.bariya nabo baratangiza ayabo ma church cyangwa bakore ibindi.Gitwaza niwe Visionnaire wa Zion,nta mpamvu yo kumusuzugura no kumutuka mu binyamakuru!nibagende bashinge ayabo madini.Ntibamurusha Gusenga,Ntibamurusha Kuririmba,Ntibamurusha Igikundiro mu bakristo,ntibamurusha Kubwiriza,yewe nabavuga ngo Police na RGB ngo nibatabare,nibaze barebe ntakibazo nziko bazasanga ari amatiku n'Urwango rw'Abo bagabo.ngo harya ntibazayoborwa ngo n'Umunyamurenge?hhhhhh!Abatutse Mose bose hari Ibihano Imana Yabahaga,nuko Itagihana nka kera kandi Apotre Gitwaza aba yanabababariye,Ubuntu gutuka Umukozi w'Imana byanze bikunze bazaseba mba mbaroga
  • 6 years ago
    Always Gitwaza , muminsi itagera kuri 30 aba pastors bangahe ????????? Gitwaza ashobora kuba ariwe ufite icyibazo
  • HervĂ©6 years ago
    I don't care, niyo twasigara turi babiri tuzasenga!!!!!! Keep it Up Apostle Dr.Paul M Gitwaza





Inyarwanda BACKGROUND