RFL
Kigali

Abana basigaye bitwa abasaza, ibyorezo hirya hino,.. njyewe nziruhutsa nimbonana na Mesiya-Annette Murava

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2017 18:04
6


Annette Murava ni umuhanzikazi ubarizwa mu itorero rya EPR akaba azanye amaraso mashya mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Annette Murava yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2014 kugeza ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo 3 harimo iyo yise ‘Imboni’.



‘Imboni’ ni indirimbo nshya ya Annette Murava, ikaba yarishimiwe na benshi bayumvise. Bamwe mu baganiriye na Inyarwanda.com barimo abasanzwe ari abahanzi mu muziki wa Gospel, bavuga ko Annette Murava ari umuhanzikazi w’umuhanga ndetse ko azagera kure hashoboka bagendeye ku buhanga afite mu myandikire ye ndetse n’ijwi rye ryiza.

Muri iyi ndirimbo ‘Imboni’, Annette Murava agira ati “Njyewe nziruhutsa nimbonana na Yesu mbega umunezero nzagira kurebana na we imboni ku yindi, nzaririmba Hoziyana. Abana bo basigaye bitwa abasaza, ibyorezo hirya hino, intwaro ni imwe itike yacu yitwa ukwizera imvano yo kumva ijambo rya we Yesu."

UMVA HANO 'IMBONI' INDIRIMBO NSHYA YA ANNETTE MURAVA

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Annette Murava ubarizwa i Kanombe mu mujyi wa Kigali, yadutangarije ko yatangiye kuririmba akiri umwana, gusa akaba amaze imyaka isaga ibiri mu muziki nk'umuhanzikazi uririmba ku giti cye, kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo eshatu arizo: Ni njye nawe,Ubuhungiro n’indi nshya yise Imboni. Abajijwe intego ze mu buhanzi bwe, yagize ati:

"Icyo nifuza ni ugukora uyu murimo mbwiriza ubutumwa bwiza ku bw'Imbaraga za Yesu Kristo abantu bakabasha guhinduka,abaremerewe bagakira."  Inyarwanda.com yamubajije ibihe yari arimo ubwo yandikaga indirimbo ye ‘Imboni’, asubiza iki kibazo muri aya magambo:

"Iyi ndirimbo yitwa Imboni. Hari aho mvuga ngo njyewe nziruhutsa nimbonana na Yesu kuko nibwo imiruho izashira kandi tubeho mu munezero udasanzwe. Numva nifuza kubonana n'Umwami wanjye rwose"

Annette MuravaAnnette Murava

Annette Murava uzanye amaraso mashya mu muziki wa Gospel

UMVA HANO 'IMBONI' INDIRIMBO NSHYA YA ANNETTE MURAVA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twagirimana janvier7 years ago
    komereza aho mwana
  • coco7 years ago
    courage petite! Imana izagushoboze byinshi!
  • 7 years ago
    Yego sha ntakiruta kuzabonana na Yesu.Imana Iguhe umugisha kandi ukomeze kuyikorera disi
  • yego7 years ago
    I like yur song!!!
  • Muhoza7 years ago
    Nange nimbona Umwami wange Yesu Christo nzanezerwa pe nzagumana nawe ahantu aba kuko niho heza,
  • Mugiraneza Emmanuel5 years ago
    Ni nziza





Inyarwanda BACKGROUND