RFL
Kigali

Abakristo ba Patmos of Faith church bagiye kwinjira mu masengesho y'iminsi 21 yo kubohoza ibyabo byanyazwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/11/2017 12:10
1


Mbere yuko binjira mu mwaka mushya wa 2018, abakristo ba Patmos of Faith church bagiye kwinjira mu masengesho y'iminsi 21 azwi ku izina rya 'Bohoza' agamije kubohoza ibyabo byanyazwe na satani.



Pastor Bosco Nsabimana umushumba mukuru wa Patmos of Faith church ifite icyicaro ku Muhima mu mujyi wa Kigali, yatangarije Inyarwanda.com ko aya masengesho 'Bohoza' agiye kuba ku nshuro ya karindwi, akaba azarangwa n'ubuhanuzi, komora no kuvana imyuka mibi mu bantu. Aya masengesho azatangira tariki 27 Ugushyingo 2017 azarangire nyuma y'iminsi 21. 

Image result for Pastor Bosco Nsabimana amakuru

Pastor Bosco Nsabimana uzwi nka Prophet Fire

Pastor Bosco Nsabimana uzwi cyane nka Prophet Fire yakomeje avuga ko muri aya masengesho 'Bohoza' bazaba bari kumwe n'abakozi b'Imana batandukanye. Azajya aba buri munsi kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba, abere ku Muhima aho iri torero rikorera. Pastor Bosco Nsabimana uzaba uyoboye aya masengesho yavuze ko mbere yuko abantu binjira mu mwaka mushya ari byiza kubanza kubohoza ibyabo byanyazwe na satani. 

Pastor Bosco Nsabimana ni umwe mu bapasiteri ba hano mu Rwanda bazwiho gukora ibitangaza ndetse n'ubuhanuzi. Uyu mupasiteri akubutse i Burayi aho yatangije itorero ndetse abasha no gusengera abantu bafite indwara zinyuranye bagatanga ubuhamya bavuga ko bakize. Umwe mu batanze ubuhamya ni uwagenderaga mu igare wavuze ko akize nyuma yo gusengerwa na Prophet Fire. 

Image result for Pastor Bosco Nsabimana amakuru

Pastor Bosco Nsabimana uyobora Patmos of Faith church

Image result for Pastor Bosco Nsabimana amakuruImage result for Pastor Bosco Nsabimana amakuru

Prophet Fire asengera abantu akabirukanamo imyuka mibi

Pastor Fire

Baryamye hasi basengerwa na Prophet Fire

Mukamwezi

Uyu mwana ngo yari yapfuye arazuka nyuma yo gusengerwa na Pastor Fire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamananga6 years ago
    Ubuyobe buri aha.





Inyarwanda BACKGROUND