RFL
Kigali

Abakobwa babiri b'abanyempano Rachel na Dorcas bakoranye indirimbo 'Hari ijambo'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/11/2018 17:00
0


Abakobwa babiri b'abanyempano mu majwi no mu miririmbire, Rachel Rwibasira na Ashiimwe Dorcas bahuje imbaraga bakorana indirimbo bise 'Hari ijambo'. Ni indirimbo bakoze bagendeye ku cyanditswe cyo muri Yeremiya 1:12.



"Hari ijambo yavuganye nanjye, hari icyo Umwami yambwiye. N'ubwo haza imvura n'umuyaga, n'ubwo nagera mu butayu, iryo jambo rizampumuriza. Noneho amakuba n'ibyago ntabwo bikintera ubwoba, ibizaba ejo nta cyo bimbwiye kuko mbitse ibanga. Nk'uko iyo imvura iguye itosa ubutaka, ni ko ijambo ryayo ritamanukira ubusa. Kuko nizeye ijambo rye nzabaho nzarama." Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo 'Hari ijambo' ya Rachel na Dorcas.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Rachel Rwibasira yadutangarije ko banditse iyi ndirimbo mu rwego rwo gukomeza abantu bose batinze kubona amasezerano y'ibyo Imana yababwiye. Yagize ati: "Luka1:37 nta jambo Imana yavuze ngo rihere. Turatangariza abantu bose bavuganye n'Imana ngo nibakomere n'iyo amasezerano yatinda azasohora kuko Imana ikurikirana ijambo yavuze ibihe ibihumbi n'iyo baca mu bikomeye ntacyo bazaba bazabirindirwamo kugeza ijambo ryayo risohoye."

UMVA HANO 'HARI IJAMBO' INDIRIMBO YA RACHEL FT DORCAS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND