RFL
Kigali

Abahoze baririmba muri korali Elayo ya CEP UR Huye bateguye igiterane batumiyemo umuvugizi mukuru wa ADEPR

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/11/2017 19:17
1


Abagize ihuriro (Post Elayo) ry'abahoze bakorera umurimo w’Imana muri korali Elayo ibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bateguye igiterane kigamije gusabana no gukomeza intego za korali Elayo.



Iki giterane cyateguwe na Post Elayo kizaba tariki ya 12/11/2017 kikaba cyaratumiwemo korali Elayono ya ADEPR Remera, korali Besalel ya ADEPR Murambi ndetse na barumuna babo bagize korali Elayo ya CEP UR Huye. Uzavuga ijambo ry'Imana ni umuvugizi mukuru wa ADEPR, Rev Karuranga Ephrem nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Deo Munyakazi umwe mu bahoze baririmba muri korali Elayo akaba umwe mu bari gutegura iki giterane. 

Post ELAYO ni ihuriro ry'abahoze ari abaririmbyi ba korali Elayo ibarizwa mu muryango w’abanyeshuri b’abapentecote bakorera muri kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye. Korali ELAYO yavutse mu mwaka w'2001 ikaba imaze imyaka 17 ikora umurimo w'ivugabutumwa. Korali Elayo ifite intego iboneka muri Matayo 28:19-20. Kuva yatangira buri mwaka korali Elayo yagiye isohora abayirangijemo hakinjira abandi uko umwaka w'amashuri urangiye.

Image result for Korali Elayo amakuru inyarwanda

Bamwe mu bagize korali Elayo ya CEP UR Huye

Abo barangije bakomeza gukora umurimo w'Imana mu matorero baturukamo agize itorero rya ADEPR mu gihugu hose ndetse ari nako batanga umusanzu wabo mukubaka igihugu mu nzego zitandukanye zaba  iza leta n'izabikorera. Korali Elayo kugeza uyu munsi imaze kugira abantu 400 basoje amasomo yabo y'icyiciro cya mbere cya kaminuza haba abari mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ari bo bagize ihuriro rya Post Elayo.

Post Elayo ni yo yateguye igiterane gifite intego iboneka muri Luka 8:16 (Ba itabaza aho uri) mu rwego rwo kugira ngo bongere guhura ndetse no gukomeza intego yabo yo kuvuga ubutumwa nkuko biri mu ntego zabo. Korali Elayo yamenyekanye mu ndirimbo zabo nziza nka Iwacu, Akira Amashimwe, Tugendana ibanga ndetse n'izindi nyinshi.

Korali Elayo

Bamwe mu bagize korali Elayo ya CEP UR Huye

Kuri ubu iyi korali ifite imizingo ibiri y'amashusho. Elayo yagiye ikora ingendo nyinshi z'ivugabutumwa zabaga zigamije kunga abanyarwanda binyuze mu isanamitima, ubumwe n'ubwiyunge biturutse ku mateka yaranze igihugu cy'u Rwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Aho korali Elayo yakoreye ingendo zigamije kunga abanyarwanda, harimo; i Rukumberi, Kiramuruzi, Bisesero n'ahandi hatandukanye.

POST Elayo

Igiterane cyateguwe na POST Elayo

Image result for Rev Karuranga ADEPR

Rev Karuranga Ephrem azitabira iki giterane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elie Kwizera6 years ago
    Ndashimira Imana umugambi mwiza post Elayo bafite wo kudatatanya imbaraga bafite bakagumya gushyira hamwe kandi hagamijwe guhesha Imana icyubahiro. Yesu Kristo yavuze neza Matayo 28.20 ko nitwajya kuvuga ubutumwa bwiza azabana natwe kugera kumpera y'Isi !! Rero twizeye ko Imana izabana nabo mu ivugabutumwa kdi biranejeje cyane kuko ntidukwiye kwicara ngo twe kwamamaza ubutumwa bwiza kandi Satani akiriho. Courage post Elayo.





Inyarwanda BACKGROUND