RFL
Kigali

Abahanzikazi 11 ba Gospel bishyize hamwe bagahuza impano zabo bateguye igitaramo ku nshuro ya 2

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/02/2017 13:26
2


‘All Gospel in One Gospel Ladies’ ni umuryango w'abahanzikazi 11 bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bishyize hamwe mu rwego rwo gushyigikirana, bakaba biganjemo abafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Ku nshuro ya kabiri bagiye kongera gukora igitaramo.



Abahanzikazi 11 bagize iri huriro ‘All Gospel in One Gospel Ladies’ ni:Gaby Kamanzi, Diana Kamugisha, Tonzi, Aline Gahongayire, Phanny Wibabara, Rachel Rwibasira, Pastor Jackie Mugabo, Pastor Rose Ngabo, Asumpta, Alice Tonny na Karen.

Tariki ya 14 Ukuboza 2016 ni bwo aba bahanzikazi bakoze igitaramo cya mbere cyo gutangiza ku mugaragaro uyu muryango, banamurika Album DVD ikubiyeho indirimbo zabo 11 z'amashusho aho buri muhanzi yari afitemo indirimbo ye. Ni DVD yakunzwe cyane n’abayibonye ndetse muri icyo gitaramo, benshi bahise bayigura amafaranga atari macye kubwo kubashyigikira.

Ku nshuro ya kabiri abagize iri huriro bagiye kongera gukora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana,banamurika indirimbo zabo nshya z’amashusho, kikaba giteganyijwe tariki 5 Werurwe 2017 kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na bamwe mu bagize iri huriro.

Ni igitaramo kizabera mu nyubako ya ‘Ubumwe Grande Hotel’ mu mujyi wa Kigali, kwinjira akaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10.000Frw mu myanya y’icyubahiro ugababwamo na DVD. Icyo gitaramo gifite insanganyamatsiko iboneka muri Zaburi 23:1, aba bahanzikazi bakaba bafite intero ivuga ko ubumwe ari imbaraga zikomeye (Unity is power). 

Hano ni mu gitaramo baheruka gukora mu mpera za 2016

Iki ni cyo gitaramo aba bahanzikazi bateguye

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA ABA BAHANZIKAZI BISE WOMAN OF HONOR







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline gahongayire 7 years ago
    njye ndabakunda by a tro nibyiza gusakaza ivugabutumwa binyuze mundirimbo imana ijye ibibafashamo aline ndagupreferaaa nubwo abandi bakwanga
  • shshgsbhs7 years ago
    aliko aline gahongayire asigaye yishyira imbere agakabya





Inyarwanda BACKGROUND