RFL
Kigali

Abahanzikazi 10 ba Gospel bakoze igitaramo gikomeye cyitabiriwe na Knowless, Depite Bamporiki n'abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/03/2017 8:55
4


Kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2017 kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, muri Kigali habereye igitaramo gikomeye cyahuje abahanzikazi 10 bo muri Gospel kuri ubu bafite izina rishya ‘The voice’ kibera mu nyubako Ubumwe Grande house cyitabirwa na benshi barimo abantu b'ibyamamare hano mu Rwanda.



Ni ku nshuro ya kabiri habaye igitaramo nk'iki gitegurwa n’umuryango uhuriwemo n’abahanzikazi 11 bo muri Gospel ari wo All in One Gospel Ladies kuri ubu witwa ‘The voice’ nk’uko Tonzi yabitangarije abitabiriye iki gitaramo akavuga ko ari izina rishya Imana yabahaye, hanyuma All in one Gospel rikaba izina ry’igitaramo bazajya bahuriramo.

Kuri iyi nshuro, kwinjira byari 5000Frw mu myanya isanzwe na 10.000Frw muri VIP ugahabwa na DVD. Iki gitaramo cyagaragayemo abahanzikazi 10 ari bo: Diana Kamugisha, Tonzi, Aline Gahongayire, Phanny Wibabara, Rachel Rwibasira, Pastor Jackie Mugabo, Pastor Rose Ngabo, Assumpta Muganwa, Alice Big Tonny na Karen Uwera. Gaby Kamanzi akaba ari we utaririmbye bitewe n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi ngo yari ahugiyemo ubwo biteguraga iki gitaramo. 

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abakunzi batari bacye b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Bamwe mu bacyitabiriye ni abantu b’ibyamamare hano mu Rwanda aho twavuga nka Knowless Butera wari kumwe n’umugabo we Clement Ishimwe, Depite Edouard Bamporiki, Alain Numa wo muri MTN, Alex Nizeyimana uyobora Chorale de Kigali, Aimable Twahirwa, Mariya Yohana, Patient Bizimana, Eddy Kamoso, Nelson Mucyo, Nyampinga wa UNILAK Irene Bellange, Serge Iyamuremye n’abandi banyuranye.

Knowless

Knowless na Clement bari kumwe muri iki gitaramo

Muri iki gitaramo, itsinda The Queens of Glory ryatangijwe na Aline Gahongayire rihuza abahanzikazi bakiri bato bafite impano mu majwi no mu miririmbire yabo ni ryo ryatangije igitaramo muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana. Iri tsinda ririmo Diane wo muri True Promises, Yayeli wo muri Kingdom of God, Carine Umutesi, Favor, Annet Murava n'abandi.

The Queens

The Queens of Glory ni bo babimburiye abahanzikazi bagize The Voice (All in One Gospel Ladies)

Buri muhanzikazi mu bagize 'The Voice' yahoze ari All in One Gospel Ladies, yaririmbye indirimbo ye, bagenzi be bakamufasha, ibintu wabonaga byishimiwe cyane n'abakunzi b'umuziki wa Gospel bari muri iki gitaramo.

Benshi mu bantu bari muri iki gitaramo bafashijwe mu buryo bukomeye nk'uko bigaragarira mu mafoto Inyarwanda.com twabafatiye. Buri muhanzikazi yamuritse indirimbo nshya y'amashusho ikubiye kuri Album DVD aba bahanzikazi bamuritse, abantu batari bacye bakayigura mu rwego rwo kubashyigikira mu ivugabutumwa bakora. Amafaranga yitanzwe yose hamwe akaba agera kuri miliyoni ebyiri z'amanyarwanda (2.000.000Frw).

Aba bahanzikazi kandi baririmbye indirimbo ‘Woman of Honor’ ivuga ubushobozi bw’umugore, ikaba yaranditswe n’umugabo wa Pastor Rose Ngabo ku bwo gutaka umugore akurikije ubutwari amuziho n'uburyo yasanze umugore avunika cyane mu kazi akora. Diana Kamugisha umwe mu bagize iri huriro yavuze ko kwishyira hamwe ari mu rwego rwo kuba urumuri ku bandi ndetse bikazabafasha kuba Intumwa za Yesu by’ukuri.

Tonzi avuga ku mpamvu zo kwishyira hamwe yagize ati ‘Iyi ni team Imana ishyizeho ngo ibihangano byacu bigire aho bibarizwa, mugire aho mu bigurira bya original,’ Hano akaba yashakaga kuvuga ko indirimbo z’aba bahanzikazi ushobora kuzisanga kuri DVD imwe, ukaba wayigura mu buryo bwemewe bwanateza imbere aba bahanzikazi.

Tonzi

Tonzi watangije uyu muryango agamije ko habaho gushyigikirana mu buhanzi bwabo

Buri wese wari muri iki gitaramo cy’abahanzikazi bishyize hamwe, yatashye anyuzwe n'ibihe byiza byari bihari. Ikindi ni uko aba bahanzikazi bari bambaye neza dore ko babanje kwambara imyenda y’ibitenge, nyuma y’aho mu gusoza bakaba bari bambaye imyenda y'ibara ry’umweru, ibintu wabonaga biryoheye ijisho. Tonzi na bagenzi be bashimiye umubyeyi witwa Fiona wari waturutse mu Bubiligi, uyu akaba ari we wabambitse, akagenera buri wese igitenge. Tonzi yashimiye kandi abantu bose babateye inkunga by'umwihariko itangazamakuru.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITARAMO

The Voice

The Voice

The Voice kuri stage

All in one Gosel Ladies

Phanny Wibabara mu ndirimbo ye 'This is my time'

All in one Gosel Ladies

Kuri stage bahageze bambaye imyenda idozwe mu gitenge

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha yatekereje ku bwiza bw'Imana biramurenga ararira

Tonzi

Tonzi

Tonzi wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abahanzikazi bakomeye muri Gospel

Assumpta Muganwa

Assumpta ati 'Icyampa Imana igasatura ijuru'

Bamporiki

Depite Bamporiki yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n'umugore we

The Voice

The Voice bagarutse kuri stage baririmba indirimbo 10 bambaye imyenda y'umweru

Knowless

Knowless na Clement bafashijwe barahaguruka bahimbaza Imana

DIana

Tonzi hamwe na Diana Kamugisha byari byabarenze

Alice Tonny

Alice Tonny (hagati) ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Rafiki'

Mariya Yohana

Mariya Yohana

Mariya Yohana yari muri iki gitaramo

Miss Bellange

Umunyamakuru Peace Nicodem na Miss Bellange bari mu busabane n'Imana binyuze mu kuyiramya

Eddy Kamoso

Eddy Kamoso ushaka gukorera igitaramo muri Stade Amahoro yakuriye ingofero aba bahanzikazi

Eddy Kamoso

Eddy Kamoso -'Reka nsigarane urwibutso rw'iki gitaramo bizamfasha gutegura icyo nzakorera muri Stade Amahoro'

Alain Numa

Alain Numa-'Naba mpombye ntasigaranye urwibutso rw'igitaramo gikomeye nk'iki, ngomba gufata amafoto nereka abo dukorana muri MTN'

All in one Gosel Ladies

Pastor Rwibasira n'umugore we bari yaje gushyigikira umukobwa wabo Rachel Rwibasira

All in one Gosel Ladies

Kavutse Olivier hamwe n'umugore we Amanda bari muri iki gitaramo

Alex Nizeyimana

Alex Nizeyimana uyobora Chorale de Kigali yemereye aba bahanzikazi kubafasha mu bijyanye na tekinike mu miririmbire

Gaby Irene Kamanzi

Gaby Kamanzi n'ubwo aaririmbye muri iki gitaramo yahagiriye ibihe byiza

Miss Irene Muhikira

Miss Irene Muhikira ucyambaye ikamba rya kaminuza ya Unilak, Valentine (Vava) uzwi mu bikorwa byo gufasha imfubyi n'abatishoboye n'umunyamakuru Peace Nicodem wa Magic Fm

All in one Gosel LadiesAll in one Gosel Ladies

Aimable Twahirwa aganira na Patient Bizimana ku buryohe bw'iki gitaramo

The Voice

The Voice

Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu bavuye mu madini anyuranye bari mu ngeri zose yaba abana ndetse b'abantu bakuru

The Voice

Buri umwe yaharaniraga gusigarana urwibutso rw'iki gitaramo

Aimable Twahirwa

Aimable Twahirwa yishimiye guhurira na Clement na Knowless mu gitaramo cya Gospel

The Voice

Pastor Kaiga John uyobora Groove Awards Rwanda ni we wasenze isengesho ryo gusoza

AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com

REBA HANO WOMAN OF HONOR INDIRIMBO YANDITSWE N'UMUGABO WA PASTOR ROSE NGABO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukay7 years ago
    Nkunze coiffure ya Butera. Mumutubarize icyo yakoresheje ngo ntabyibuhe plzzzzzzzzzzz! Kandi atubwize ukuri. Ndi umu maman umukunda cyane
  • 7 years ago
    Kurya balanced meal,amavuta ari mu rugero,umunyu mu rugero,isukari mu rugero.kurira ku gihe,sport,kunywa amazi menshi bituma umuntu agira ibiro bimukwiriye.muri macye hygiène diététique.naho niba hari n ibinini bikora koko,tôt ou tard bigira effets négatifs aux vraies attentes
  • ddd7 years ago
    byari byiza kabisa, ariko muzatubarize aho Knowless na Clement bashyize impeta zabo nge mbambona hari ikibura rwose kuri ziriya ntoki,kuko impeta zifite icyo zivuze ku bashakanye.
  • Coco7 years ago
    Knowles's nu umugabo we ni abadivantisti kdi nkeka batambara impeta, biriya bakoze ntago byemewe muri ryo dini, ahari ariyo mpavu bazikuyemo. Hanyuma ariko barasa nabatishimye pe! Sinzi kabisa. May God bless them.





Inyarwanda BACKGROUND