Kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2017 kuva isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba, muri Kigali habereye igitaramo gikomeye cyahuje abahanzikazi 10 bo muri Gospel kuri ubu bafite izina rishya ‘The voice’ kibera mu nyubako Ubumwe Grande house cyitabirwa na benshi barimo abantu b'ibyamamare hano mu Rwanda.
Ni ku nshuro ya kabiri habaye igitaramo nk'iki gitegurwa n’umuryango uhuriwemo n’abahanzikazi 11 bo muri Gospel ari wo All in One Gospel Ladies kuri ubu witwa ‘The voice’ nk’uko Tonzi yabitangarije abitabiriye iki gitaramo akavuga ko ari izina rishya Imana yabahaye, hanyuma All in one Gospel rikaba izina ry’igitaramo bazajya bahuriramo.
Kuri iyi nshuro, kwinjira byari 5000Frw mu myanya isanzwe na 10.000Frw muri VIP ugahabwa na DVD. Iki gitaramo cyagaragayemo abahanzikazi 10 ari bo: Diana Kamugisha, Tonzi, Aline Gahongayire, Phanny Wibabara, Rachel Rwibasira, Pastor Jackie Mugabo, Pastor Rose Ngabo, Assumpta Muganwa, Alice Big Tonny na Karen Uwera. Gaby Kamanzi akaba ari we utaririmbye bitewe n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi ngo yari ahugiyemo ubwo biteguraga iki gitaramo.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abakunzi batari bacye b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Bamwe mu bacyitabiriye ni abantu b’ibyamamare hano mu Rwanda aho twavuga nka Knowless Butera wari kumwe n’umugabo we Clement Ishimwe, Depite Edouard Bamporiki, Alain Numa wo muri MTN, Alex Nizeyimana uyobora Chorale de Kigali, Aimable Twahirwa, Mariya Yohana, Patient Bizimana, Eddy Kamoso, Nelson Mucyo, Nyampinga wa UNILAK Irene Bellange, Serge Iyamuremye n’abandi banyuranye.
Knowless na Clement bari kumwe muri iki gitaramo
Muri iki gitaramo, itsinda The Queens of Glory ryatangijwe na Aline Gahongayire rihuza abahanzikazi bakiri bato bafite impano mu majwi no mu miririmbire yabo ni ryo ryatangije igitaramo muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana. Iri tsinda ririmo Diane wo muri True Promises, Yayeli wo muri Kingdom of God, Carine Umutesi, Favor, Annet Murava n'abandi.
The Queens of Glory ni bo babimburiye abahanzikazi bagize The Voice (All in One Gospel Ladies)
Buri muhanzikazi mu bagize 'The Voice' yahoze ari All in One Gospel Ladies, yaririmbye indirimbo ye, bagenzi be bakamufasha, ibintu wabonaga byishimiwe cyane n'abakunzi b'umuziki wa Gospel bari muri iki gitaramo.
Benshi mu bantu bari muri iki gitaramo bafashijwe mu buryo bukomeye nk'uko bigaragarira mu mafoto Inyarwanda.com twabafatiye. Buri muhanzikazi yamuritse indirimbo nshya y'amashusho ikubiye kuri Album DVD aba bahanzikazi bamuritse, abantu batari bacye bakayigura mu rwego rwo kubashyigikira mu ivugabutumwa bakora. Amafaranga yitanzwe yose hamwe akaba agera kuri miliyoni ebyiri z'amanyarwanda (2.000.000Frw).
Aba bahanzikazi kandi baririmbye indirimbo ‘Woman of Honor’ ivuga ubushobozi bw’umugore, ikaba yaranditswe n’umugabo wa Pastor Rose Ngabo ku bwo gutaka umugore akurikije ubutwari amuziho n'uburyo yasanze umugore avunika cyane mu kazi akora. Diana Kamugisha umwe mu bagize iri huriro yavuze ko kwishyira hamwe ari mu rwego rwo kuba urumuri ku bandi ndetse bikazabafasha kuba Intumwa za Yesu by’ukuri.
Tonzi avuga ku mpamvu zo kwishyira hamwe yagize ati ‘Iyi ni team Imana ishyizeho ngo ibihangano byacu bigire aho bibarizwa, mugire aho mu bigurira bya original,’ Hano akaba yashakaga kuvuga ko indirimbo z’aba bahanzikazi ushobora kuzisanga kuri DVD imwe, ukaba wayigura mu buryo bwemewe bwanateza imbere aba bahanzikazi.
Tonzi watangije uyu muryango agamije ko habaho gushyigikirana mu buhanzi bwabo
Buri wese wari muri iki gitaramo cy’abahanzikazi bishyize hamwe, yatashye anyuzwe n'ibihe byiza byari bihari. Ikindi ni uko aba bahanzikazi bari bambaye neza dore ko babanje kwambara imyenda y’ibitenge, nyuma y’aho mu gusoza bakaba bari bambaye imyenda y'ibara ry’umweru, ibintu wabonaga biryoheye ijisho. Tonzi na bagenzi be bashimiye umubyeyi witwa Fiona wari waturutse mu Bubiligi, uyu akaba ari we wabambitse, akagenera buri wese igitenge. Tonzi yashimiye kandi abantu bose babateye inkunga by'umwihariko itangazamakuru.
REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITARAMO
The Voice kuri stage
Phanny Wibabara mu ndirimbo ye 'This is my time'
Kuri stage bahageze bambaye imyenda idozwe mu gitenge
Diana Kamugisha yatekereje ku bwiza bw'Imana biramurenga ararira
Tonzi wagize igitekerezo cyo guhuriza hamwe abahanzikazi bakomeye muri Gospel
Assumpta ati 'Icyampa Imana igasatura ijuru'
Depite Bamporiki yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n'umugore we
The Voice bagarutse kuri stage baririmba indirimbo 10 bambaye imyenda y'umweru
Knowless na Clement bafashijwe barahaguruka bahimbaza Imana
Tonzi hamwe na Diana Kamugisha byari byabarenze
Alice Tonny (hagati) ukunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo 'Rafiki'
Mariya Yohana yari muri iki gitaramo
Umunyamakuru Peace Nicodem na Miss Bellange bari mu busabane n'Imana binyuze mu kuyiramya
Eddy Kamoso ushaka gukorera igitaramo muri Stade Amahoro yakuriye ingofero aba bahanzikazi
Eddy Kamoso -'Reka nsigarane urwibutso rw'iki gitaramo bizamfasha gutegura icyo nzakorera muri Stade Amahoro'
Alain Numa-'Naba mpombye ntasigaranye urwibutso rw'igitaramo gikomeye nk'iki, ngomba gufata amafoto nereka abo dukorana muri MTN'
Pastor Rwibasira n'umugore we bari yaje gushyigikira umukobwa wabo Rachel Rwibasira
Kavutse Olivier hamwe n'umugore we Amanda bari muri iki gitaramo
Alex Nizeyimana uyobora Chorale de Kigali yemereye aba bahanzikazi kubafasha mu bijyanye na tekinike mu miririmbire
Gaby Kamanzi n'ubwo aaririmbye muri iki gitaramo yahagiriye ibihe byiza
Miss Irene Muhikira ucyambaye ikamba rya kaminuza ya Unilak, Valentine (Vava) uzwi mu bikorwa byo gufasha imfubyi n'abatishoboye n'umunyamakuru Peace Nicodem wa Magic Fm
Aimable Twahirwa aganira na Patient Bizimana ku buryohe bw'iki gitaramo
Ni igitaramo cyitabiriwe n'abantu bavuye mu madini anyuranye bari mu ngeri zose yaba abana ndetse b'abantu bakuru
Buri umwe yaharaniraga gusigarana urwibutso rw'iki gitaramo
Aimable Twahirwa yishimiye guhurira na Clement na Knowless mu gitaramo cya Gospel
Pastor Kaiga John uyobora Groove Awards Rwanda ni we wasenze isengesho ryo gusoza
AMAFOTO: Lewis Ihorindeba-Inyarwanda.com
REBA HANO WOMAN OF HONOR INDIRIMBO YANDITSWE N'UMUGABO WA PASTOR ROSE NGABO
TANGA IGITECYEREZO