Umuryango All Gospel Today uhuza abahanzi mu ndirimbo zo kuramya Imana, abanyamakuru, abayobozi b'amatsinda anyuranye, abapasiteri n'abandi bahuriye mu ijoro ry'ubusabane bakesha ijoro ryose baramya Imana.
Ni igikorwa bise 'Ijoro ry'ubusabane' cyabaye tariki 27 Ukwakira 2017 kibera ku Kimihurura kuri Women Foundation Ministries kuva isaa yine z'ijoro kugeza saa kumi n'ebyiri za mu gitondo. Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gusabana n'Imana ndetse no kumenyana hagati y'abataziranye. Abitabiriye iki gikorwa bagize ibihe byiza, basabana n'Imana binyuze mu kuramya Imana no ijambo ryayo.
Bakihagera babanje kwiyakira
Iki gikorwa kitabiriwe n'abantu bagera kuri 80. Bamwe mu bakitabiriye babwiye Inyarwanda.com ko bahungukiye byinshi kuko bahawe impanuro zizabafasha mu buzima bwabo bw'agakiza. Umuvugabutumwa Manasseh Eric Muvandimwe wo mu itorero rya Assemblies of God ni we wigishije ijambo ry'Imana, akaba yaravuze ingingo enye zafasha abantu kugera ku nzozi zabo yaba mu buzima busanzwe no mu murimo w'Imana. Umuhanzi Bigizi Gentil uzwi nka Kipenzi yatanze ubuhamya bw'ukuntu Imana yamwiyeretse igakiza umugore we indwara ya Cancer, akabyara neza ndetse ubu akaba atwinde umwana w'umuhungu, ubuheta bwabo.
Bafashe umwanya uhagije wo kuramya Imana n'uwo gusenga
Mu bitabiriye aya makesha twavugamo; Apostle Mignonne Kabera, Rev Baho Isaie Uwihirwe wasengeye abaseribateri ngo Imana izabahe urushako rwiza,Pastor John Kaiga uyobora Groove Awards mu Rwanda wari kumwe n'umufasha we, Aime Uwimana, Ev Manasseh Eric Muvandimwe, Bigizi Gentil, umuraperikazi The Pink, Kavutse Olivier uyobora Beauty For Ashes, Dominic Ashimwe, Bizima Egide wo muri Alarm Ministries, Stella Manishimwe uzwi nka Ni njye wa mugore;
Miss Bellange Muhikira nyampinga wa UNILAK, Steven Karasira ukora kuri Radio Umucyo wari Mc afatanyije na Ev Becky,Uwera Dinah, Uwera Karen, Miss Ruth Kanoheri Christmas, Chris Mwungura, Issa Noel Karinijabo, Juliet Tumusiime, Albert Niyonsaba, Columbus, Ishimwe Israel, Sengurebe Joel bakunze kwita Meya, Ev Fred Kalisa, Muganwa Assoumpta uzwi nka Satura, Octave uyobora The Blessing Family, Elsa Muhayimana uyobora korali Yesu araje yo mu Badive n'abandi banyuranye.
REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE
Egide Bizimana, Miss Bellange na Juliet birumvikana ntibari guhomba 'Selfie'
Mama Kenzo, Deo Munyakazi, Steven Karasira na Rev Kayumba
Umutesi Carine Tracy hamwe na Ev Becky
Satura hamwe na The Pink
Ishimwe Israel wa Igihe.com na Joel Sengurebe uzwi nka Meya
Pastor John Kaiga yari kumwe n'umugore we
Arsene Tuyi ni we wayoboye gahunda yo kuramya Imana
Umunyamakuru Issah Noel Karinijabo wa Authentic Radio
Kavutse Olivier uyobora Beauty For Ashes
Umuvugabutumwa Rebecca Hillary uzwi nka Becky
Umunyamakuru Onesphore Dushimirimana
Umuvugabutumwa Fred Kalisa
Apostle Mignone hamwe na Aime Uwimana
Apostle Mignone mu kuramya Imana
Bigizi Gentil ati 'Mfite abafasha babiri, umwe namusize mu rugo undi turi kumwe hano ni Umwuka Wera',.. Apostle Mignone yishimiye guhura na Kipenzi na cyane ko akunda indirimbo ze hafi ya zose
Barafashijwe cyane mu ijoro ry'ubusabane
Kuramya burya ngo ni bumwe mu buryo bwo kuganira n'Imana
Umunyamakuru Imanishimwe Dieudonne
Umuvugabutumwa Manasseh yahesheje umugisha abari muri aya makesha
Mama Kenzo umufasha wa nyakwigendera Patrick Kanyamibwa
Umunyamakuru Benshi Francois uzwi nka Fafa
Umuhanzikazi Nick Nicole
Yesashimwe Regis uzwi nka Regy Banks
Nyampinga Irene Muhikira Bellange
Chris Mwungura ni umwe mu bahagiriye ibihe byiza
Aime Uwimana bakunze kwita Bishop nawe yari ahari
Bigizi Gentil hamwe na Stella Manishimwe
Abahanzikazi Ruth Kanoheli, Carine Tracy na Esther Umwiza
Nduwayo Columbus
Byishimo Espoir wa Authentic Tv
Elsa Muhayimana
Ev Steven, Danny Mutabazi na Makombe
AMAFOTO: Moses Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO