RFL
Kigali

Umuhanzi Jean Luc Munyampeta n'itsinda ry'abakorerabushake babatije abagororwa 152 muri Yorodani yimukanwa ya Kanimba John

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/03/2018 19:25
1


Umuhanzi Jean Luc Munyampeta hamwe n'itsinda ry'abakorerabushake bakoreye ivugabutumwa muri Gereza ya Nsinda hihana abagororwa 152 bahita babatizwa mu mazi menshi muri Yorodani yimukanwa.



Iki gikorwa cyabaye tariki 24 Werurwe 2018 kibera muri Gereza ya Nsinda iherereye mu karere ka Rwamagana. Jean Luc Munyampeta wateguye iki gikorwa ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa Karindwi rya Muhima mu mujyi wa Kigali. Jean Luc Munyampeta na bagenzi be bagiye gukorera ivugabutumwa muri gereza ya Nsinda bitwaje inkunga y'ibikoresho by'isuku. Ni inkunga yakusanyirijwe i Kigali no mu bindi bice bidandukanye, bayitanga muri gahunda yatangijwe na Jean Luc Munyampeta yo kubwiriza ubutumwa bwiza mu magereza bakoresheje Bibiliya, indirimbo n'ibifatika.

Kanimba John

Abakiriye agakiza babatijwe muri Yorodani na Kanimba John

Abagororwa bakiriye agakiza kuri uwo munsi baragera ku 152, bakaba barahise babatizwa muri Yorodani yimukanwa ya Kanimba John uzwi cyane nka Chez John, umusaza w'i Kicukiro. Aba bagororwa 152 babatijwe bariyongera ku bagororwa 209 babatijwe ubushize ubwo Jean Luc Munyampeta aheruka gukorera ivugabutumwa muri gereza ya Nsinda dore ko akunze kujyayo cyane bitewe nuko bamugize ambasaderi wabo mu bijyanye n'ivugabutumwa. 

Jean Luc Munyampeta wateguye iki gikorwa arashimira cyane umusaza Kanimba John wabatije Yorodani yimukanwa, agashimira n'umukuru w'itorero Alfred wabahaye itike ibageza i Nsinda. Abagororwa 100 babatijwe uwo munsi, bahawe inkweto zo kogeramo, ibintu byabanyuze cyane. Inkunga bahaye aba bagororwa irimo ibintu bitandukanye birimo; Amasabune yo koga n'ayo kumesa, Colgate n'uburoso bw'amenyo, amavuta yo kwisiga n'ibindi. Jean Luc Munyampeta yabwiye Inyarwanda.com ko bafite gahunda yo kwambika abagororwa bagera kuri 500. Yagize ati:

Twabatije abagororwa 152 hanyuma twari twabwirije ubutumwa mu kwezi kwa kabiri umubwiriza Musoni Flavier arabwiriza hitanga abandi 74 tukaba tuzasubirayo kubabatiza mu kwa kane itariki 28 Werurwe 2018. Turashimira umusaza Kanimba John waduhaye Yorodani mobile n'umukuru w'itorero Alfred waduhaye transport, uwo munsi kandi ababatijwe bageze ku 100 twabambitse inkweto zo kogeramo ibintu byabanyuze cyane. Dufite gahunda yo kwambika abageze kuri 500 turashimira abaterankunga b'iki gikorwa mwese Imana ibahe umugisha. Mu by'umwihariko ndashimira Inyarwanda.com ku buvugizi ikora muri uyu murimo kuko hari benshi basoma aya makuru bakishimira gutera inkunga uyu murimo. Murakoze Uhaye umukene aba agurije Imana.

Jean Luc Munyampeta

Abagororwa 152 babatijwe mu mazi menshi

Kanimba John uzwi nka Chez John (Kicukiro) nyiri Yorodani yimukanwa yabatirijwemo abagororwa b'i Nsinda, ni umusaza w'inararibonye mu murimo wo kubatiza abagororwa akaba ari we muntu rukumbi wadukanye Yorodani yimukanwa (Jordan Mobile) ikoreshwa cyane mu mibatizo yo mu ma Gereza akaba yaranabiherewe ibihembo byo gutemberezwa muri Amerika ku cyicaro cy'Inteko rusange y'itorero ry'Abadvantiste b'Umunsi wa karindwi. Jean Luc Munyampeta nyiri iri hishurirwa ryo kwamamaza Yesu muri gereza, ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Muri iki gikorwa cy'urukundo Jean Luc Munyampeta aherutse gukorera muri gereza ya Nsinda yari kumwe Happiness Choir ndetse n'umubwiriza ukunzwe cyane Musoni Flavier.

REBA AMAFOTO

Kanimba John

Abagororwa bagera ku 100 bahawe inkweto zo kogana

MunyampetaMunyampeta

Jean Luc Munyampeta wateguye iki gikorwa

REBA HANO 'INEZA Y'UMUNTU' YA JEAN LUC MUNYAMPETA

REBA HANO 'IMANA IRASUBIZA' YA JEAN LUC MUNYAMPETA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Esther 6 years ago
    Imana ibahe umugisha





Inyarwanda BACKGROUND