RFL
Kigali

Abagabo bo muri Restoration church binjiye mu giterane kibakangurira kuzuza inshingano mu ngo zabo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/08/2017 11:20
0


Ku nshuro ya mbere muri Restoration church hateguwe igiterane cy’abagabo kizamara iminsi ine kikaba gifite intego yo gukangurira abagabo kumenya Imana kandi bakayisaba kuba abagabo bakora inshingano zabo neza nk’uko bikwiye.



Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti "Successful & Balanced men of God" kiratangira uyu munsi kuwa Kane tariki 24 Kanama 2017 kizasozwe ku Cyumweru tariki 27 Kanama 2017. Ni igiterane kizajya kibera kuri Restoration church i Masoro mu mujyi wa Kigali, kuva isaa kumi z’umugoroba, abazitabira bakazahugurwa n’abakozi b’Imana barimo; Intumwa Yoshua Masasu na Apostle Elijah Diallo wo muri Canada.

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Johnson Kyanga umuyobozi wa Minisiteri y’abagabo bo muri Restoration church i Masroro, yadutangarije ko bateguye iki giterane mu ntego yo gukangurira abagabo kumenya Imana ndetse bakayisaba kuba abagabo bakora inshingano zabo neza nk’uko bikwiye. Iki giterane bifuza kandi ko cyajya kiba buri mwaka. 

Johnson Kyanga yakomeje avuga ko bateguye iki giterane cy'abagabo nyuma yo gusanga hari abagabo benshi bafite ikibazo cyo kutamenya kuzuza inshingano bafite nk’abagabo mu ngo zabo. Kuba ari bwo bwa mbere bagiye gukora iki giterane, yavuze ko byatewe nuko iki kibazo cyari kitaramamara cyane nk’ubu. Yagize ati:

Intego y’iki giterane ni ugukangurira abapapa benshi kumenya Imana kandi bakayisaba kubashoboza kumenya kuba abapapa bazima bakora inshingano zabo nkuko bagomba kubikora. Twateguye iki giterane kuko abagabo benshi bafite ikibazo cyo kutamenya ku balancing inshingano bafite nk’abapapa. Kuba ari bwo bwa mbere dukoze iki giterane, nuko iki kibazo cyari kitaramamara cyane nk’ubu. 

Restoration Church

Igiterane cy'abagabo kibaye ku nshuro ya mbere

Image result for Apotre Masasu amakuru

Apotre Masasu ni umwe mu bazatanga impuguro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND