Bahati Alphonse yateguye igitaramo cyo gufasha impfubyi
0

Bahati Alphonse yateguye igitaramo cyo gufasha impfubyi

Yashyizweho na: Editor - Kuwa:30/08/2012

Umuhanzi Bahati Alphonse usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana(Gospel)ndetse no mu bikorwa byo gufasha cyane cyane impfubyi yateguye igitaramo cyo gufasha abana icyenda basigaye nyuma y’uko se wari n’umwalimu mu idini rya ADPR Paroisse Gisenyi yitabye Imana.

bahati

Muri iki gitaramo, uyu muhanzi azafatanya n'abandi bahanzi.

Mu kiganiro uyu muhanzi  yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane yatangaje ko nyuma y’uko uyu mugabo yitabye Imana agasiga abana icyenda badafite aho bikinga, ibi byatumye Bahati ahita afata icyemezo cyo gutegura igitaramo kugira ngo uyu muryango wa nyakwindera wubakirwe indi nzu.

Bahati yatangaje ko iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki 2/09/2012 ku itorero rya ADEPR Gisenyi aho kwinjira bizaba ari ubuntu hanyuma abitabiriye iki gitaramo bakazakusanya inkunga yo gufasha uyu muryango.

Si ubwa mbere Bahati Alfonse ategura igikorwa cyo gufasha impfubyi nk’uko aherutse gutegura ikindi cyo gufasha impfubyi z’abari abakozi ba Bralirwa ku Gisenyi bazize jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 ndetse n’abishwe n’abacengezi mu mwaka wa 1998.

Bahati

Bahati Alphone ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru.

Uyu muhanzi afite indirimbo zitandukanye ndetse akaba anaherutse gukorana na King James indirimbo yitwa BIRASOHOYE.

Kanda hano wumve indirimbo BIRASOHOYE ya Bahati afatanyije na King James.

Robert Msafiri.

Tanga Igitekerezo

Amazina
Email

Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

Inkuru Bijyanye

Amakuru yasomwe Cyane