RFL
Kigali

2017 Yesu yarampishe ankuraho igitutsi, hari hariho amatariki y’iherezo ry’ubuzima bwanjye-Aline Gahongayire

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/12/2017 15:02
2


Mu gihe habura amasaha macye cyane umwaka wa 2017 ukarangira, benshi bakomeje gushima Imana yabarize mu mwaka wa 2017. Aline Gahongayire nawe arashima Imana mu buryo bukomeye yabanye nawe muri uyu mwaka wose.



Mu butumwa bw’ishimwe ku Mana yasangije abamukurikirana kuri Facebook, Aline Gahongayire yavuze ko muri 2017 hari byinshi Imana yamukoreye. Yavuze ko Yesu Kristo yamuhishe, akamukuraho igitutsi aramutabara ntiyamwara. Yanavuze ko muri uyu mwaka turi gusoza hariho amatariki y’iherezo ry’ubuzima bwe ariko Imana iramuhisha. Yagize ati;

2017…Yarampishe, yankomeyeho, yaranyimanye, ndavuga Yesu Kristo w’i Nazareti. Nakomejwe n’imbabazi ze. Naramwizeye ntiyantegushye, naramwisunze arampisha, yarantabaye sinamwara, icyo yamvuzeho yagikuriranye iteka, yandindiye icyo yamvuzeho. Mu muriro nari kumwe nawe, amazi ntiyantembanye. Mu itanura yampaye imbaraga nshira amanga, ngezemo musangamo, nkuramo ijambo rivuga ngo kuko yitwa Imana yanjye birampagije. Yankuyeho igitutsi, yandemeye umunezero mu kimbo cy’amakuba, amarira yanjye yazutsemo indirimbo. Yasibye ibyobo byinshiiiiii kubwanjye, aranyambutsa. Hariho amatariki y’iherezo ry’ubuzima bwanjye, aranyambutsa nongererwa amahirwe n’imyaka yo kubaho.Ndabyibutse umutima usabye ishimwe akanwa kuzuye indirimbo z’ishimwe. Ngufitiye ijambo Yesu, Imana umuremyi, ndakwihaye, ndagukunda, ndemeye,….Welcome 2018 ready for good year with my God, Happy new year 2018 umwaka wo komatana n’Imana. 

Aline Gahongayire

Ubutumwa Aline Gahongayire yanyujije kuri Facebook

Bimwe mu byabaye kuri Aline Gahongayire muri uyu mwaka wa 2017 turi gusoza, harimo kuba yaratandukanye n'umugabo we mu buryo bwemewe n'amategeko, ibyo bikaba byarabaye 28 Ugushyingo 2017. Mbere y'aho ariko Aline Gahongayire yagiye avuga ko hari byinshi yahuye nabyo mu buzima busanzwe yafataga nk'imyambi ya satani. Aline Gahongayire yatangazaga ibi abinyujije mu ndirimbo ze aho yashimiraga Imana yamurinze ikamuhisha. Mu gitaramo aherutse gukora cyo kumurika album ye nshya, Aline Gahongayire yatangaje ko abaye kuba umugore mushya. Ibi yongeye kubishimangira kuri uyu wa 30/12/2017 aho yatangaje ko umwaka wa 2018 ari umwaka wo komatana n'Imana. 

Aline Gahongayire arashima Imana yamuhishe

REBA HANO 'WARAMPISHE' YA ALINE GAHONGAYIRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Koko6 years ago
    Aline ntacyo mpfa nawe ariko reka nkubere umufana mwiza,reka ngire icyo nkwisabira.reka kugendana nabo mutanganya imyaka kuko utanganya ubwenge nabo ahubwo babere urugero.2ntabwo uri mubi uzabona umugabo pe ariko ku myaka yawe ntabwo ukiri uwo gutangaza ibibera mu buzima bwawe bwa burimunsi.3gabanya itangazamakuru ejo utazarambirana bikarangira wiyanze.4 shaka abajyanama bazima kuko abo ufite ubu ntahandi bakugeza kuko mpora ntegereje ibishya bitandukanye nibyo wanyeretse ubushize ariko nta tandukaniro ni ukuvuga ko ni hariya bagarukira niyo plafond kandi you need more skills in your artist career.5icyanyuma simbizi niba hari indi business ufite niba inahari bariyo wongeramwo intege kurusha music nubwo nta myaka igira ariko ku bw'isoko mbona hano nta kizere kereka ni wikorera ama colabo uyu mwaka kandi nayo wahisemwo apana ibije byose.sinkwanga pe ariko bigeragezo uzambwira cg nzaba ngukurikiranira hafi.umwaka mushya kandi courage
  • Sano6 years ago
    Ariko abantu mwese kuki mwigeze abacamanza wowe wiyise Koko jya uvuga macye kuko nawe wasanga ibyawe byarakunaniye nukuri Aline iyo ndirimbo yaranyubatse gusa najye uzatsengere uno mwaka ugiye kuza nzagire amashimwe menshi gusa uyu wa 2017 warambihiye Sana kuburyo nihebye cyane ariko I mana ndabiziko inkunda mbega kubabara wee Sha Isi nimbi kbs





Inyarwanda BACKGROUND