Mu gihe habura amasaha macye cyane umwaka wa 2017 ukarangira, benshi bakomeje gushima Imana yabarize mu mwaka wa 2017. Aline Gahongayire nawe arashima Imana mu buryo bukomeye yabanye nawe muri uyu mwaka wose.
Mu butumwa bw’ishimwe ku Mana yasangije abamukurikirana kuri Facebook, Aline Gahongayire yavuze ko muri 2017 hari byinshi Imana yamukoreye. Yavuze ko Yesu Kristo yamuhishe, akamukuraho igitutsi aramutabara ntiyamwara. Yanavuze ko muri uyu mwaka turi gusoza hariho amatariki y’iherezo ry’ubuzima bwe ariko Imana iramuhisha. Yagize ati;
2017…Yarampishe, yankomeyeho, yaranyimanye, ndavuga Yesu Kristo w’i Nazareti. Nakomejwe n’imbabazi ze. Naramwizeye ntiyantegushye, naramwisunze arampisha, yarantabaye sinamwara, icyo yamvuzeho yagikuriranye iteka, yandindiye icyo yamvuzeho. Mu muriro nari kumwe nawe, amazi ntiyantembanye. Mu itanura yampaye imbaraga nshira amanga, ngezemo musangamo, nkuramo ijambo rivuga ngo kuko yitwa Imana yanjye birampagije. Yankuyeho igitutsi, yandemeye umunezero mu kimbo cy’amakuba, amarira yanjye yazutsemo indirimbo. Yasibye ibyobo byinshiiiiii kubwanjye, aranyambutsa. Hariho amatariki y’iherezo ry’ubuzima bwanjye, aranyambutsa nongererwa amahirwe n’imyaka yo kubaho.Ndabyibutse umutima usabye ishimwe akanwa kuzuye indirimbo z’ishimwe. Ngufitiye ijambo Yesu, Imana umuremyi, ndakwihaye, ndagukunda, ndemeye,….Welcome 2018 ready for good year with my God, Happy new year 2018 umwaka wo komatana n’Imana.
Ubutumwa Aline Gahongayire yanyujije kuri Facebook
Bimwe mu byabaye kuri Aline Gahongayire muri uyu mwaka wa 2017 turi gusoza, harimo kuba yaratandukanye n'umugabo we mu buryo bwemewe n'amategeko, ibyo bikaba byarabaye 28 Ugushyingo 2017. Mbere y'aho ariko Aline Gahongayire yagiye avuga ko hari byinshi yahuye nabyo mu buzima busanzwe yafataga nk'imyambi ya satani. Aline Gahongayire yatangazaga ibi abinyujije mu ndirimbo ze aho yashimiraga Imana yamurinze ikamuhisha. Mu gitaramo aherutse gukora cyo kumurika album ye nshya, Aline Gahongayire yatangaje ko abaye kuba umugore mushya. Ibi yongeye kubishimangira kuri uyu wa 30/12/2017 aho yatangaje ko umwaka wa 2018 ari umwaka wo komatana n'Imana.
Aline Gahongayire arashima Imana yamuhishe
REBA HANO 'WARAMPISHE' YA ALINE GAHONGAYIRE
TANGA IGITECYEREZO