RFL
Kigali

‘Young of God’ irindi tsinda rizanye umugambi wo gutanga ubutumwa mu mbyino ‘Drama’-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/01/2017 11:10
1


Young of God ni itsinda ry’urubyiruko ryishyize hamwe ngo rikanguririe urubyiruko kugarukira Imana babinyujije mu buryo bw’imbyino zikoresha ibimenyetso (Drama),kuririmba ndetse no kubwiriza ijambo ry'Imana..



Umuyobozi w’itsinda Young of God Drama team, Irakoze Bishikwabo Eric yabwiye Inyarwanda.com ko Young of God ari itsinda rigizwe n’urubyiruko rugera kuri mirongo itanu (50),hakaba harimo abaririmba,ababyina n’abavugabutumwa.

YOUNG OF GOD

Young of God itsinda ritanga ubutumwa biciye mu mbyino izwi nka 'Drama'

”Young of God twatangiye mu 2012 tukiri mu mashuli yisumbuye mu muryango witwa GBS (Group Biblique Secondaire) kuko twari tukiri kwiga byaratugoraga kubifatanya n’amasomo, ni nayo mbogamizi ahanini yatumye dutinda kugira ibikorwa dukora ngo tube twamenyekanye mu myaka ishize.” Irakoze Bishikwabo Eric

Iri tsinda ribarizwa mu karere ka Rubavu, nta torero ryihariye abarigize basengeramo nkuko bisanzwe mu yandi matsinda abyina ‘Drama’ kuko rigizwe n’urubyiruko ruturuka mu matorero atandukanye aba muri aka Karere ko mu burengerazuba bw’u Rwanda.

”Twahisemo ko twahuza urubyiruko rusengera mu matorero atandukanye kuko twashakaga ko ntawe twapfukirana impano ye kugira ngo twaguke kandi dusakaze ubutumwa bwiza hose. Twabonye ko twafungura amarembo ubishaka kandi ufite impano akadufasha kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu (Yezu) Kirisitu”.

Iri tsinda ngo rifite intego yo kubaka umuryango mugari wo kuramya, kubwiriza no kuririmba mu buryo bwagutse biciye mu mpano bafite. Mu bindi bikorwa bitandukanye bakora harimo; gusura abarwayi mu bitaro, gufasha abatishoboye, kwigisha abana bafite ubumuga bo mu kigo kitwa Ubumwe Community Center(UCC) na kubyina bakoresheje ibimenyetso (Drama).

YOUNG OF GOD

Bafata umwanya bakiga imbyino bashingiye ku ndirimbo z'abahanzi bakomeye mu njyana ya Gospel 

Irakoze Eric

Irakoze Bishikwabo Eric umuyobozi wa Young Of God Drama team

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Imana ikomeze ibafashe kandi ibahe imbaraga ZO kubigumana no kugumana intego nziza kuko harabagera kure bagahita bahindura intego





Inyarwanda BACKGROUND