Clapton Kibonge yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye nshya yayanditse ashaka kwereka abantu ko ari umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana kuko mbere akora ‘Fata telefone Mana’ ngo hari abantu bamwibajijeho cyane bavuga ko adakora Gospel. Yagize ati ‘Iyi ndirimbo yanjye ‘Goût’ ni Gospel, ni indirimbo y’Imana ivuga uburyo Yesu aryoshye’.
Umva hano Goût indirimbo nshya ya Clapton Kibonge
Indi mpamvu yatumye yandika iyi ndirimbo ‘Goût’ ngo yifuzaga kumenyesha abantu ko kuba muri Yesu nta gihomba kirimo ahubwo ko ari uburyohe gusa. Tumubajije impamvu yakoresheje uburyohe bw’ibintu nk’amarindazi, ibisheke n’ibindi bitaza ku isonga mu biryoshye cyane kurusha ibindi byose, Kibonge yavuze ko intego ye yari ukugira ngo abantu baseke ariko banumve ko muri Yesu ariho hari uburyohe na cyane ko hari abatajya babiha agaciro.
Clapton yakomeje avuga ko na we abizi ko ubuki buryoha cyane ariko ko kuba atarabushyize muri iyi ndirimbo ye nshya ahanini yashakaga guha ubutumwa bwihariye urubyiruko kuko benshi usanga ngo bajya mu bidafite umumaro bakishuka ko ari byo bikwiye bakirengangiza gukora no gukunda ibyabagirira akamaro.
Fata Terefone indirimbo ye yakunzwe na benshi ngo amaze kuyiririmba mu nsengero inshuro zirenga 40. Iyi nshya yise ‘Goût’ nayo ngo hari insengero yamaze kuyiririmbamo ndetse yiteguye kuyiririmba henshi na cyane ko ngo ari indirimbo ikwiye gushimisha abakristo n’abatari abakristo. Clapton yakomeje avuga ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 yifuza kumurika Album ye ya mbere y’indirimbo z’urwenya.
Umva hano Goût indirimbo nshya ya Clapton Kibonge
REBA HANO FATA TELEFONE MANA YA CLAPTON
Tanga igitecyerezo
Ibitecyerezo
Nyamara kibonge msg atanga zirafatika gsa umuntu adakurikiye neza, sha yasanga ari comedy gsa. System ni ukumva indirimbo ukayitindaho(uyitekerezaho), Clapton congz 2 Ur real Gospelz!
Reply
uruta benshi cyane rwose ahubwo se mwe muri kuvuga hasi ahubwo mugira amatwi yo kumva fata 4ne irimo message cyane uruta gahongayire uruta tonzi uruta patient uruta papa emile ahubwo se bahu ubundi bararirimba ra???cg rata iririmbire ibyo ushoboye peee ureke abaririmba ibyo badashoboye bakagirwa naza mudasobwa
Reply
Ariko wamwana we nibyiza kuba ukora comedy mais byaba byiza ubikoze mubundi buryo udakoreshejemo Imana cg Yesu.ntabwo wafata Umwami wa Bami Imana Yubashwe uyigereranye nigisheke cg amandazi.uko nukurengera my dear na president wigihugu ntiwamukoraho iyo ndirimbo kuko umwubaha cg se umutinya.ariko Imana Iruta byose akaba ariyo uri kugereranya gutyo.ujye utekereza kubyo ukora sinon harimo kurengera
Reply
Uyu nayobewe ibyo aba aririmba niba ari comedy yayikinnye ariko akarekw gusebya abahanzi
Reply