RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: The Bright Five Singers bamuritse album ya mbere bagaragaza ubuhanga mu majwi y'umwimerere

Yanditswe na: Innocent Muvunyi
Taliki:16/10/2017 11:20
3


Itsinda The Bright Five Singers, rigizwe n’abasore batanu aribo: Alain Marius IRAGUHA, Patrick NIYIGENA, Prosper KAMANZI, Fabrice NIYONKURU na Jean Jacques Bertrand MUGABE, bose bakuriye muri Chorale Le Bon Berger yo mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Huye, ubu babarizwa muri Paroise Cathedrale Saint Michel mu mujyi wa Kigali.



Kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017 ni bwo 'The Bright Five Singers' bakoze igitaramo cyo kumurika album yabo ya mbere bise 'Musabe Muzahabwa' banizihiza isabukuru y'imyaka ibiri bamaze bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Iki gitaramo cya 'The Bright Five Singers' cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose baba abakuru, abana ndetse n’urubyiruko, abanyarwanda n’abanyamahanga.

Igitaramo cyagombaga gutangira saa kumi n'ebyiri (6:00 PM) ariko gitangira gitinzeho iminota igera kuri 35 ariko ntibyabujije abari bitabiriye gutegereza bihanganye. Nyuma y’akanya gato batangiye, salle yari yuzuye abitabiriye igitaramo cy’aba basore. Igitaramo cyose cyakozwe mu miririmbire y’imbona nkubone yuzuye (Full live performance), bane muri bo baririmbaga, undi umwe akabacurangira piano.

Bane muri bo ni bo baririmbaga, ni abahanga cyane mu majwi y'umwimerere


Undi umwe we yabacurangiranga Piano.

Abitabiriye iki gitaramo bashimishijwe cyane n’imiririmbire idasanzwe ya 'The Bright Five Singers' mu majwi y’umwimerere kandi meza bidasubirwaho. Indirimbo zimwe mu zo baririmbaga byagaragaraga ko abantu benshi bazizi kuko baririmbanaga nabo kandi bishimye bigaragara. Inyarwanda.com yagerageje kwegera bamwe mu bitabiriye igitaramo ibabaza uko bakibonye.  Auguste Cessar yagize ati:

Iri tsinda nari nsanzwe ndizi kuko twabanye muri Chorale Le Bon Berger, nari mbaziho ubuhanga mu kuririmba ariko uburyo batwigaragarije uyu munsi bwo burenze urwego nabatekerezagaho. Aba basore bazi kuririmba neza kandi bigaragara ko baba babyitoje neza, twizeye ko bazagera kure. Kandi n’abantu batumva cyangwa se badakunda indirimbo zaririmbiwe Imana/Gospel bahombye byinshi cyane pe!

Mu kumurika Umuzingo wabo wa mbere, aba basore bifashishije abakobwa nabo bazi kuririmba neza aribo Cecile, Grace, Germaine, Mado na Fifi babafashije cyane kugira ngo igitaramo kigende neza. Mu ndirimbo zose baririmbanye n’aba bashiki babo, iyashimishije abantu bidasanzwe ni iyitwa ‘Dusingize Imana’

The Bright Five Singers n’abakobwa babafashije mu gitaramo cyabo.

Ubwo twaganiraga n’abagize iri tsinda, twababajije ibyo bishimiye ku gitaramo cyabo n’imbogamizi bagize. Umwe muri bo, Marius yagize ati:

Turishimye cyane kuba tubashije kumurika Album yacu tunizihiza isabukuru y’imyaka ibiri. Twabonaga ko abantu bishimye kandi byagenze neza cyane. Ikintu cyatugoye bwa mbere ni ugukorana na Band iducurangira ariko byaje gushoboka kuko abashyize hamwe nta kibananira. Byari kutubabaza iyo twisanga turi kuririmbira intebe gusa, ariko turanezerewe kuko intebe zose zari zicayemo abantu.

The Bight Five Singers, bacuruje Album yabo mu buryo bagereranyije n’imidari. Hari inzego zitandukanye; Diamond, Platinum, Silver, Blonze na Gold byagendaga birushanwa amafaranga kandi zabashije kugurwa. Ubu uwashaka gutunga Album yabo ‘MUSABE MUZAHABWA’ yayisanga kuri Librairie ya Paroise Cathedrale Saint Michel ku mafaranga 5000 Rwf cyangwa akabahamagara kuri telephone igendanwa +250 783 674 730.

REBA AMAFOTO YARANZE IKI GITARAMO

Aba basore n'aba baririmbyikazi bakuriwe ingofero mu kuririmba neza mu majwi y'umwimerere

Igitaramo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru

'Naba mpombye cyane ntatahanye urwibutso rw'iki gitaramo cy'uburyohe'

Kuririmba neza ni ibintu bye si ibyo ashakisha, yaba yicaye yaba ahagaze araririmba pe

Shane ukorera Afrifame Pictures ni umwe mu baguha ubuhamya bw'uburyohe bw'iki gitaramo

Abatabonetse muri iki gitaramo bahombye bikomeye


Kanda hano urebe andi mafoto menshi y'iki gitaramo

AMAFOTO: Sabin Abayo- Afrifame Pictures






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabimana Telesphore6 years ago
    Big up kuraba basore bashuti banjye,Mukomeze mutere Imbere,mufite impano ,ubuhanga n'umurava
  • 6 years ago
    Nyagasani akomeze abafashe kuko mufite impano.njye nukuri aya majwi ubundi nayumvaga muri babandi wumva ngo baba muri concervatoires
  • UTARUZI MICHEL6 years ago
    Nimumfashe gusingiza Imana. Mukore muzahabwa basore !!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND