RFL
Kigali

‘Shalom Anthem’ ni indirimbo nshya yahurijwemo bamwe mu bahanzi bakizamuka bafite indirimbo zikunzwe-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/07/2017 9:10
0


Ku bufatanye n’abakora ikiganiro ‘Shalom Gospel show’ gitambuka kuri TV1 ndetse na bamwe mu bahanzi bakizamuka bafite indirimbo za Gospel zikunzwe cyane, bakoze indirimbo bise ‘Shalom Anthem’ ndetse kuri ubu yamaze kugera hanze.



Iyi ndirimbo ‘Shalom Anthem’ yumvikanamo abahanzi bakizamuka ariko bafite indirimbo zatumye bamenyekana cyane mu muziki wa Gospel, abo ni: Annet Murava wamenyekanye mu ndirimbo 'Imboni', Olivier Sano wamenyekanye mu ndirimbo 'I Believe in Jesus',M Olivier ukunzwe mu ndirimbo 'Ingofero', Papy Clever wamenyekanye mu ndirimbo 'Narakwiboneye', Arsene Tuyi ukunzwe mu ndirimbo 'Umujyi w'amashimwe' na The Pink ukunzwe kuri ubu mu ndirimbo ye nshya 'Ikiganza cy'Uwiteka' yakoranye na Gaby Irene Kamanzi.

Shalom Anthem

Ubwo Producer Peniel (Hear Record) yatunganyaga iyi ndirimbo 'Shalom Anthem'

Octave umwe mu bakora ikiganiro Shalom Gospel show bagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo ‘Shalom Anthem’, abajijwe na Inyarwanda.com intego bari bafite bajya gukora iyi ndirimbo, yagize ati: "Intego kwari ukongera gukangurira abantu kubana mu mahoro, tugendeye mu cyanditse Yesu yavuze kiri mu Yohana 14:27. 'Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye. Icyakora simbaha nk'uko ab'isi batanga. Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.' Tugendeye no kw'ijambo rivunga ngo Let Peace be our Quest."

UMVA HANO 'SHALOM ANTHEM' INDIRIMBO IRIMO ABAHANZI BANYURANYE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND