RFL
Kigali

Amerika: Rwanda Christian Convention iri gutanga umusaruro munini mu nyigisho z'urukundo, ubumwe n'ubwiyunge-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:5/09/2018 17:29
0


Rwanda Christian Convention ni igiterane ngarukamwaka kibera ku mugabane wa Amerika kigatangirwamo inyigisho z'urukundo, ubumwe n'ubwiyunge. Iki giterane kiri gutanga umusaruro ukomeye ndetse bamwe mu bakitabiriye bari kukivuga imyato.



Iki giterane gihuriza hamwe abanyarwanda baba mu mahanga n'inshuti zabo bagasenga Imana, bakayishimira ibyo yabakoreye ndetse bakanasengera igihugu cy'u Rwanda. Ikindi kintu cyiza bakora ni ugutanga ubutumwa bw'urukundo, ubw'ubumwe n'ubwiyunge bakaganira ku ngaruka z’ibikomere abanyarwanda batewe n’amateka y’igihugu cyabo. Ikindi cy'ingenzi utarenza ingohe ni uguhamagarira amatorero ya Gikristo gukorera mu bumwe. Kugeza ubu abategura iki giterane barishimira cyane intambwe nziza imaze kugerwaho.

Rwanda Christian Convention

Iki giterane kitabirwa n'abakozi b'Imana bo mu matorero atandukanye

Muri uyu mwaka wa 2018 ni bwo bwa mbere iki giterane cyabereye muri Canada ndetse abagitegura batangaza ko kizakomeza kuhabera kimwe n'uko kizakomeza no kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ku nshuro ya kane iki giterane kibaye, gusa ni bwo bwa mbere kibereye muri Canada. Muri uyu mwaka wa 2018 cyabereye mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Toronto kuva tariki 29 Kamena kugeza tariki 1 Nyakanga 2018.

Ahandi cyabereye ni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Washington, D.C, kuva tariki 24 Kanama kugeza tariki 26 Kanama 2018. Mu gusoza iki giterane cyabereye USA, habaye umuganura abanyarwanda bakitabiriye barasangira ndetse baranasabana. Yaba igiterane cyabereye muri Canada ndetse n'icyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byombi byaritabiriwe cyane ndetse bitanga umusaruro ukomeye binyuze mu nyigisho n'impuguro zatanzwe n'abakozi b'Imana bari batumiwe barimo Musenyeri John Rucyahama na Apotre Mignonne Alice Kabera ukongeraho n'abahanzi banyuranye. 

John Rucyahana

Musenyeri John Rucyahana yigisha ijambo ry'Imana abari muri iki giterane

Emmanuel Gatorano, umuyobozi wa Rwandan Christian Convention yabwiye Inyarwanda.com ko mu mwaka ine iki giterane kimaze kiba buri mwaka, hari byinshi bari kwishimira bamaze kugeraho. Yagize ati: "Harimo haravamo umusaruro munini cyane kuko turimo turashyira amatorero hamwe kuko usaga harimo amatorero andashyira hamwe. Imitima y'abantu irakira kubera inyigisho zitangirwamo kuko dufite ibintu bitatu tungenderaho, urukundo, ubumwe n'ubwiyunge. Ibyo bintu kenshi usanga itorero ryarataye izo values."

Rwanda Christian Convention

Haba ibihe bidasanzwe byo gusabana n'Imana binyuze mu kuyiramya

Muri 2015 Rwanda Christian Convention yatangiriye muri Chicago; muri 2016 ibera i Dallas, Texas; umwaka ushize 2017 ibera mu mujyi wa Dayton, Ohio. Uyu mwaka wa 2018 Rwanda Christian Convention yaguye imipaka ibera muri Canada. Biteganyijwe ko umwaka utaha wa 2019 iki giterane kizabera muri Canada mu kwezi kwa Kamena (6) hanyuma mu mpera za Kanama (8) kibere muri Arizona. Intego y'iki giterane ni uguhuza abanyarwanda batuye mu mahanga bakaganira ku ngaruka z’ibikomere abanyarwanda batewe n’amateka y’igihugu cyabo ndetse n’ibyo mu miryango bakomokamo.

Rwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian ConventionRwanda Christian Convention

Mu gusoza igiterane cyabereye muri USA barasangiye baranasabana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND