RFL
Kigali

'Ni gute ntaririmba, ni gute naceceka kandi ibyo wakoze bitangaje'-Beauty For Ashes mu ndirimbo nshya-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/07/2017 12:28
0


Itsinda Beauty For Ashes rihimbaza Imana mu njyana ya Rock ryashyize hanze indirimbo nshya ryise ‘Hari ayandi mashimwe’ ikubiye kuri album nshya ‘Renaissance’ baherutse kumurikira mu gitaramo cyabereye Serena Hotel i Kigali.



Iyi ndirimbo ‘Hari ayandi mashimwe’ imara iminota 6 n’amasegonda 47 irimo ubutumwa bw’ishimwe ku Mana kubw’imirimo ikomeye yakoze, bigatuma uwakorewe igitangaza avuga ko nta mpamvu n’imwe yamubuza gushima Imana yamukoreye ibitangaje.

UMVA HANO 'HARI AYANDI MASHIMWE' YA BEAUTY FOR ASHES

Iyi ndirimbo yumvikanamo aya magambo: “Ni gute ntaririmba, ni gute naceceka, kandi ibyo wakoze bitangaje. Hari ubundi buhamya wankoreye, butuma ntaceceka kubivuga, hari izindi ndirimbo wanyujuje zituma ntaceceka kuririmba. Ni gute nabaho ntashima, ntakuririmbye naba ntashima, ntaguhimbaje, naba ntashima,…“

UMVA HANO 'HARI AYANDI MASHIMWE' YA BEAUTY FOR ASHES







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND