RFL
Kigali

‘Ndishimye bikomeye, kwiga byarangoye, icyubahiro cyose ni icy'Imana,..’ Umunyamakuru Peace Nicodem-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/08/2017 18:13
0


Nzahoyankuye Nicodem uzwi cyane nka Peace Nicodem yasazwe n’ibyishimo nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Mu bantu uyu musore yashimiye bose, ku isonga hajeho nyina hakurikiraho inshuti ze n’abavandimwe be.



Peace Nicodem ni umunyamakuru kuri Magic Fm ya RBA aho akora ikiganiro Gospel Magic Mix cyanahawe igihembo cya Groove Awards Rwanda umwaka ushize nk’ikiganiro cya Gospel cya Radio gikunzwe cyane mu Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kanam 2017, Peace Nicodem ni umwe mu banyeshuri 8252 bahawe impamyabumenyi bakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Abanyeshuri 8252 ni bo barangije kaminuza uyu mwaka muri Kaminuza y'u Rwanda

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Peace Nicodem yavuze ko afite ishimwe rikomeye ku Mana yabanye nawe mu rugendo rwo kwiga kuva mu mashuri y'incuke kugeza muri kaminuza. Yavuze ko byamugoye cyane ariko bikaba birangiye neza. Yashimiye cyane umubyeyi we (nyina) wamubaye hafi. Yagize ati:

Ndishimye cyane bikomeye, sinabona icyo navuga, icyubahiro cyose kibe icy’Imana. Kwiga byarangoye cyane ariko birangiye neza ndanyuzwe. Ndashimira umubyeyi wanjye cyane (mama), inshuti n’abavandimwe.

Peace Nicodem yakomeje avuga ko mu minsi iri imbere azahura n’inshuti ze n’abavandimwe bagasangira bagafatanya gushima Imana. Amakuru y'itohoza dufite nuko uyu musore arimo gukora indirimbo y'ishimwe yitiriye izina rye 'Nzahoyankuye'.

Peace Nicodem

Peace Nicodem (iburyo) hamwe na mugenzi we Cyiza Theogene ukorera Isange na Radio Inkoramutima na we warangiye kaminuza

Peace Nicodem

Peace Nicodem

Peace Nicodem ati "Kwiga byarangoye cyane ariko birangiye neza"

Peace Nicodem

Abayamakuru Imanishimwe Dieudonne (Dodos) na Jimmy Claude bari bagiye kwifatanya na Cyiza na Peace Nicodem

Peace Nicodem

Peace Nicodem agiye gushyira hanze indirimbo yise 'Nzi aho yankuye'

AMAFOTO: Byishimo Espoir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND