Umuhanzi Theo Bosebabireba ukunzwe n’abatari bacye mu Rwanda no mu karere, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Kubita utababarira’ ikaba yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Mata 2017.
Mu kiganiro na Inyarwanda.com Theo Bosebabireba yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya irimo ubutumwa bwo gutabaza Imana kugira ngo yigaragarize abantu bugarijwe n'ibibazo bitandukanye birimo inyatsi, karande, ubukene, akarengane n’ibindi byugarije isi birimo indwara z’ibyorezo. Theo Bosebabireba yumvikana muri iyi ndirimbo aririmba aya magambo:
Kubita utababarira, yewe Mana ngwino urwane inkundura, ibigeragezo biri mu isi, akarengane kari mu isi, kuburara ukabwirirwa, ugashakisha ugashoberwa abandi barya bagasigaza, birababaje Mana we, kubita utababarira. Ibyo ngerageje gukora binca mu myanya y’intoki, nabona amafaranga akanca mu myanya y’intoki, nabaza ababibonye bakambwira ko ari inyatsi, nabaza aho zaturutse bati ni karande zo mu miryango. Nkubitira inyatsi na karande, izo zaranzengereje.
Umuhanzi Theo Bosebabireba yatabarije abari mu bibazo bitandukanye
UMVA HANO 'KUBITA UTABABARIRA' INDIRIMBO NSHYA YA THEO BOSEBABIREBA
TANGA IGITECYEREZO