RFL
Kigali

"Mpagaritse kuririmba Imana yanyica" Rev Aritayari yasohoye indirimbo nshya-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/10/2018 15:22
0


Rev Pastor Nsaguye Amiel uzwi cyane nka Aritayari yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Igitondo cy'umunezero' atangaza ko kuririmba azabikomeza mu gihe cyose agihumeka umwuka w'abazima. Yavuze ko Imana yamwica aramutse aretse kuririmba.



Amiel Nsaguye yamenyekanye nka Aritayari biturutse ku ndirimbo ye 'Ari Tayari Yesu'. Kuba yari amaze igihe kitari gito atumvikana mu muziki, Inyarwanda.com twabajije Aritayari impamvu atagikora umuziki cyane nka mbere, tunamubaza niba yaba ari mu nzira zo kuwuhagarika, adusubia ko aramutse ahagaritse kuririmba Imana yamwica. Ati: "Ubu ni bwo ahubwo ngiye gukora (umuziki). Mpagaritse kuririmba, Imana yanyica."

Nsaguye Amiel

Muri iyi ndirimbo ye nshya, Aritayari aririmbamo aya magambo: "Ayiii Uwiteka, Ayiii Mana yanjye. Haru ijoro rimwe buzacya ninjire mu gitondo cy'umunezero. Muri icyo gitondo nzavoma ku iriba ry'umunezero. Ayiii Uwiteka tebutsa amasezerano yanjye. Umva wa si we, wambabaje kenshi, ayiii Uwiteka tebutsa amasezerano yanjye. Uwiteka Mana nzima, turi mu isi y'ibibazo, hari icyo wavuganye n'abana bawe, turagutakambiye utabare ubwoko bwawe, duheranye amasezerano, bamwe baranamutse, ariko udukomereze amaboko."

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IGITONDO CY'UMUNEZERO' YA REV ARITAYARI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND