Abaririmbyi ba korali Penuel basangije abakristo ubutumwa bwa Pasika bukubiye mu ndirimbo yabo yitwa Hafi y’umusaraba iri kuri Album baherutse kumurika. Ni mu gihe abakristo hirya no hino ku isi yose bari kwitegura kwizihiza izuka rya Yesu Kristo, umunsi ngarukamwaka uzwi nka Pasika uzizihizwa kuri uyu wa 16 Mata 2017.
Korali Penuel ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Rukurazo muri Kimironko, muri iyi ndirimbo irirmbamo aya magambo “Hafi y’umusaraba aho ntura iteka,aho ni ho mbenera ubuntu amazi y’ubugingo, nahageze nshobowe mbuze uko ngira, Umwami Yesu angwizaho imbabazi ze. Yesu ni umunyarukundo, ni umunyembabazi ngwino umusanze arakuruhura arakubohora."
REBA HANO 'HAFI Y'UMUSARABA' YA KORALI PENUEL
TANGA IGITECYEREZO