RFL
Kigali

‘Groove Awards ntabwo tuyizi ntitwagana aho tutazi’ Healing worship team yamaze gusezera

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/10/2016 22:52
1


Healing worship team ibarizwa mu Itorero Power of Prayer Church, yamaze gusezera mu irushanwa Groove Awards 2016 nkuko ubuyobozi bw’iri tsinda bwabitangarije Inyarwanda.com ndetse bakavuga ko ibaruwa isezera izajya hanze kuwa mbere w’icyumweru gitaha.



Mu irushanwa Groove Awards Rwanda 2016 Healing worship team yari mu cyiciro cya Korali y'umwaka (Best choir of the year)., gusa kuri ubu ikaba yamaze gusezera. Kibonke Muhoza umwe mu bayobozi ba Healing worship team yabwiye Inyarwanda ko iri tsinda rititeguye gukomeza urugendo rwa Groove Awards akaba ariyo mpamvu bahisemo gusezera. Kuri uyu wa 21 Ukwakira 2016, Kibonke yatangarije Radio Authentic ko Groove Awards batayizi. Kibonke yagize ati:

Groove Awards ntabwo tuyizi ntabwo twayisobanuriwe. Hari igihe tudatera intambwe nyinshi zigana aho tutazi ahubwo tugomba gutera intambwe zituganisha aho tuzi. Ibaruwa isezera (muri Groove Awards) tuzayishyira hanze kuwa mbere twagomba kuyishyura hanze uyu munsi ntibyadukundira.

Healing worship team ikunzwe n’abatari bacye mu Rwanda no hanze, yari mu cyiciro kimwe gusa cya Korali y'umwaka aho yari kumwe na Ambassadors of Christ choir, Gibiyoni choir, Gisubizo Ministries na Heman worshipers International. Bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel, ntabwo biyumvisha uburyo iri tsinda ryaje mu cyiciro kimwe gusa mu gihe muri iyi minsi rikunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zaryo zukaba imitima ya benshi ndetse ikaba ifite ari imwe mu matsinda yakoze cyane.

Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko iri tsinda rya Healing worship team ritigeze ryiyandikisha muri Groove Awards y'uyu mwaka nk'uko byagenze ku bandi bahanzi n'amatsinda. Ikindi nuko mbere yo kugaragara ku rutonde rw’abahatanira ibihembo by’uyu mwaka wa 2016, Healing worship team yari yasabye Groove Awards Rwanda ko itayishyira ku rutonde rw’abahatanira ibihembo by’uyu mwaka, kubera impamvu yagaragaje, gusa birangira Groove Awards ibirenzeho nkaba iyishyira ku rutonde.

Ibyo bikaba biri mu byababaje bamwe mu baririmbyi b’iri tsinda kuba ubusabe bwabo butarubahirijwe na Groove Awards. Andi makuru atugeraho nuko iri tsinda rikunze gukora gahunda zose ryabanje gusenga no kubaza Imana, ibyo nabyo bikaba biri mu bishobora kuba byatumye risezera mu irushanwa ry’uyu mwaka wa 2016. Ikindi nuko rikunze kugendera ku nama n'impuguro z'abayobozi b'itorero ribarizwamo rya Power of Prayer Church.

Image result for Healing worship team inyarwandaImage result for Healing worship team inyarwanda

Healing worship team yamaze gusezera muri Groove Awards

REBA INZIRA Z'IMANA YA HEALING WORSHIP TEAM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyi7 years ago
    Bakoze cyane.





Inyarwanda BACKGROUND