RFL
Kigali

‘Gospel ni ubuzima’ Buravan yavuze uko abona Kingdom of God yahozemo anahishura ko afite indirimbo nshya za Gospel-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/06/2017 19:14
0


Umuhanzi Yvan Buravan uri mu batangije itsinda Kingdom of God Ministries nyuma akarivamo agatangira kuririmba umuziki usanzwe, yatangaje uko abona iri tsinda nyuma y’imyaka ibiri arivuyemo dore ko ariherukamo muri 2015.



Ku Cyumweru gishize tariki 11 Kamena 2017 ni bwo Kingdom of God Ministries yakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Serena Hotel aho kwinjira byari 5000Frw ugahabwa na CD. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda barimo: Mani Martin,Yvan Buravan, Aline Gahongayire, Dominic Nic, Israel Mbonyi n’abandi.

Buravani

Buravan mu gitaramo cya Kingdom of God yahozemo

Yvan Buravan wari witabiriye igitaramo cy’itsinda yahozemo ndetse akaba ari no mu baritangije, wabonaga yari yakozweho mu buryo bukomeye. Si ibyo gusa ahubwo yanahawe umwanya aririmba agace gato k’indirimbo ‘Nzamuhimbaza’ yitiriwe album yamurikiwe muri icyo gitaramo. Benshi bishimiye kongera kumva Buravan ahimbaza Imana mu ijwi ryuje ubuhanga by’akarusho mu itsinda yahozemo.

Kingdom of God Ministries

Buravan ngo yishimira ko Kingdom of God yagutse

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Yvan Buravan yabajijwe uko yabonye igitaramo cya Kingdom of God Ministries n’uko abona iri tsinda muri rusange nyuma y’imyaka ibiri atakiribarizwamo, adutangariza ko afite ishimwe rikomeye ku Mana kubera rwego rushimishije Kingdom of God imaze kugeraho. Yagize ati:

Ni ikintu giteye gushima Imana cyane kuko iyo wabaye mu kintu ukabona kigenda gikura birashimisha cyane ko ndi muri bacye bayitangije, iyo mbonye (Kingdom of God) ifite abantu benshi kuriya, bahuje umutima bafite intego, ni ikintu cyanshimishije nashimira Imana. Bikora ku mutima cyane, ni ishimwe rikomeye iyo ubona ibintu biba byaratangiye ari bitoya bikaba bimaze kuba binini.

Yvan Buravan avuga ko Gospel ari ubuzima

Yvan Buravan yakomeje abwira Inyarwanda ko n’ubwo atakiririmba gusa umuziki wa Gospel ariko ko Gospel ari ubuzima na cyane ko mu buzima busanzwe abana kenshi n’abo muri Gospel. Yanahishiye ko afite indirimbo yanditse za Gospel, gusa zikaba zitari zajya hanze. Yabajijwe niba ateganya kugaruka mu muziki wa Gospel akaba ari wo akora gusa nkuko hari ababyifuza, yirinda kugira byinshi atangaza, gusa avuga ko Gospel ari umuziki umurimo kandi agomba gusangiza abantu. Yagize ati:  

Gospel ni ubuzima bitandukanye no kuririmba. Indirimbo za Gospel ndazifite wenda nuko ntarazishyira hanze, gusa rimwe na rimwe njya kuzisangira na bene data turirimbana, nubwo ntaririmba (Gospel) rimwe na rimwe (abakora Gospel) turabana. Sinavuga ngo nzasoza umuziki kuko sinzi igihe nzawusoreza ariko Gospel ni umuziki undimo kd ngomba gusangiza abantu. 

Kingdom of God Ministries

Buravan ubwo yaririmbaga agace gato k'indirimbo 'Nzamuhimbaza'

Buravani

Benshi bashimishijwe n'ijwi rye ryuje ubuhanga

Kadogo

Nyuma ya Buravani wavuye muri Kingdom of God, ubu iri tsinda rifite abandi baririmbyi b'abahanga barimo Kadogo, Yayeli, Sharon n'abandi

REBA HANO VURAVANI ARIRIMBA 'NZAMUHIMBAZA'

REBA HANO MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO CYA KINGDOM OF GOD







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND