RFL
Kigali

‘Bishop Rugagi afitanye isano na Yesu’ -ubuhamya bw’uwamanitse amafoto y’aba bagabo bombi mu cyumba cye

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/05/2017 12:26
2


Umukristo wo mu itorero Redeemed Gospel church witwa Aisha Kagabo yatanze ubuhamya avuga ko Bishop Rugagi Innocent afitanye isano na Yesu. Ubu buhamya yabutanze nyuma yo guhura n’uyu mukozi w’Imana Rugagi akamurondora.



Aisha Kagabo watanze ubu buhamya akavuga ko Bishop Rugagi afitanye isano na Yesu/Yezu, ni umukristo wo mu itorero Redeemed Gospel church wabwirijwe ubutumwa bwiza na Ziada Nyirahakuzimana na we usengera muri Redeemed Gospel church, gusa mbere yaho Ziada akaba yarahoze mu idini ya Isilamu.

Ziada Nyirahakuzimana ni we watanze ubuhamya yahawe na Aisha Kagabo nyuma yo kuganira akamubwira uko amerewe kuva yakuriye agakiza. Uyu Ziada ni umubyeyi wahoze ari umusilamu, nyuma aza gukurikirana Bishop Rugagi kuri Televiziyo amurangiwe n’abana be, hanyuma afata umwanzuro wo kujya gusengera mu itorero Abacunguwe riyobowe na Bishop Rugagi, ari nabwo yafashe umwanzuro wo gukizwa, akakira Yesu mu buzima bwe.

Mu buhamya yatangiye mu rusengero, uyu mubyeyi Ziada Nyirahakuzimana , ahamya ko mu bintu yumvise agomba gukora nyuma yo kwakira Yesu nk’umwami n’umuyobozi w’ubuzima bwe, ari uko yabwiriza abandi bantu badakijijwe bakamenya Yesu cyane cyane bagenzi be b’Abayisilamu.

Ziada arakataje inzira yo kubwiriza bagenzi be Ziada Nyirahakuzimana, mubo yamaze kubwiriza harimo uwitwa Aisha Kagabo. Uyu Aisha ni we wabonye umukozi w’Imana Bishop Rugagi nk’umuntu udasanzwe ubwo yaje gusengera muri iri torero ku nshuro ye ya mbere maze Bishop Rugagi akamuhanurira ibyamubayeho byose ndetse akanamubwira umugambi mwiza Imana imufitiye.

Ubuhamya Inyarwanda.com ikesha urubuga rw’itorero Abacunguwe, mu magambo ye Ziada Nyirahakuzimana yagize ati: “Ubundi yaba njyewe yaba Aisha ntituramenya neza uburyo bwo gutondekanya amagambo neza ngo turasenga, ariko dushyiramo akabaraga kuko buri munsi iyo dushoje akazi, dufata umwanya utari muto tugasenga tukanaririmba n’ubwo nabyo tutabizi neza, ariko tuba dufite indirimbo muri telephone ubundi tukayicuranga tukayiga neza ubundi tugasenga.

Bishop Rugagi Innocent

Bshop Rugagi yarondoye Aisha ahita amenya ko Rugagi ngo ari umuhanuzi w'ukuri

Aisha ni bwo bwa mbere yari aje gusenga mu barokore, ahageze Bishop yaje kubwiriza ageze hagati aramubwira ngo wowe haguruka, amubwira ibye byose, agera n’aho amubwira ko yamaze gutandukana n’abagabo 2 bose kandi muri abo bombi nta n’umwe babyaranye kuko yabuze urubyaro.

Agera n’aho yamubwiye ko ari imyuka mibi bamuterereje ko ariko Imana imuhaye umugabo w’umugisha ndetse azibuye n’inda ye, akazabyara. Kuva ubwo Aisha yatashye yanyuzwe, kuko baje kugera mu mwanya wo kwakira abashaka gukizwa aza ari mu ba mbere. Aisha ntabwo abona umwanya munini wo kuza gusenga kubera akazi ndetse na sosiyete abarizwamo, ariko dufata ibihe byinshi byo kubana n’Imana.”

Ziada yakomoje ku ifoto ya Bishop Rugagi Aisha yamanitse hamwe n’iya Yesu mu cyumba cye

Mu magambo ye Ziada yagize ati: “Aisha nyuma y’uko yahuye na Bishop Rugagi akamubwira ibye byose yarangiza akanakira ubutumwa bwiza binyuze mu ijambo ry’Imana yabwirijwe na Bishop Rugagi , hanyuma y’uko yamenye n’amakuru y’ibyabayeho Yesu bakamushinja ibyaha atakoze kugeza aho baje kumubamba bakamwambika ikamba ry’amahwa ndetse bakamutera n’imisumari, yasanze ntaho bitandukaniye na Bishop Rugagi.

“Uziko Yesu bamwambitse ikamba ry’amahwa naho Bishop Rugagi bakamwambika ikamba ry’amagambo (..)Bishop Rugagi afitanye isano na Yesu kuko Yesu bamwambitse ikamba ry’amahwa, Bishop Rugagi bamwambika ikamba ry’amagambo.”Ubwo ni ubuhamya bwa Aisha.

Ubu yakoresheje muri cadre ifoto ya Bishop n’indi ayishyiramo ifoto ya Yesu abimanika mu cyuma cye, aho yemeza adashidikanya ko Bishop Rugagi ari intumwa y’Imana yatoranijwe nayo ngo ifashe abantu bayo kandi akemeza ko kuva yabonana na Bishop Rugagi akamuhanurira ibye, ubu afite amahoro n’umunezero atigeze agira na rimwe mu myaka yose y’ubuzima bwe.”

Ziada yanakomeje atubwira ko ubu indirimbo irikubafasha ndetse bagezeho biga ari ivuga ngo: Anfitiye byinshi mu kiganza cyiwe, harimo ibyiza gusa binezeza umutima,…. Kandi ko bakomeje biteguye kubatizwa mu minsi ya vuba. Bishop Rugagi ni umuyobozi wa Redeemed Gospel church, akaba azwi cyane mu Rwanda nk'umuhanuzi, umuntu ukora ibitangaza agakiza indwara zinyuranye. Mu gihe gishize, hatangajwe amakuru y'uko Bishop Rugagi yigereranya n'umuhanuzi Eliya wo muri Bibiliya, gusa ntibyakirwa neza n'abantu bose kuko hari ababinenze.

Ibyo byavuye ku kuba Bishop Rugagi yarasabye abavuga ko akoreshwa n'imbaraga za Satani kujyana na we ku musozi nk’uko Eliya yabigenje ubwo yahamagazaga abahanuzi ba Bayali bakazamuka, agasenga umuriro ukamanuka mu ijuru ugatwika igitambo. Rugagi yakoze ibi mu rwego rwo gushaka guca amagambo cyangwa se amazimwe,ahamagaza abantu kugira ngo bazahurire ku musore, maze basenge barebe ibitangaza by'Imana. 

Bishop Rugagi Innocent

Ziada watanze ubuhamya bwa mugenzi we Aisha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ubu ni ubusazi n'ubujiji bwo kutamenya
  • 6 years ago
    hah ko Yesu yaje mu ruhu rw abirabura,iyi shusho y abazungu yaje ite?abaheburayo bakera bari abirabura nkatwe,kimwe n abanyegiputa





Inyarwanda BACKGROUND