RFL
Kigali

Abana bato bahuriye muri ‘Angels Union’ basohoye amashusho y’indirimbo 'Ntare' ihimbaza Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/04/2018 18:54
0


Angels Union, ihuriro ry'abana biyemeje kuvugira abari mu buzima bubi basohoye amashusho y’indirimbo ihimbaza Imana bise ‘Ntare’. Angels Union ni ihuriro ry'abana rya Gikristu rikora nk'ijwi ry'Abana bari mu kaga, binyuze mu mpano zitandukanye abana bafite cyane cyane kuririmba.



Muri iyi ndirimbo bise Intare aba bana batambutsamo ubutumwa bwiza bavuga ko bamamaza Yesu Kristo ari nawe bita Intare yo mu muryango wa Yuda. Clarisse Karasira washinze iri huriro Angels Union yabwiye Inyarwanda.com ko bamaze gukora n'izindi ndirimbo zivugira abababaye.

Avuga ko hari n'izindi ndirimbo bazasohora mu bihe biri imbere, yagize ati:"Dukora nk'ijwi ry'abandi bana, ibyo dukora tubinyuza mu bihangano dukura mu mpano zacu, rero vuba aha tuzanasohora izindi ndirimbo n'ibindi bihangano bitandukanye.”

Ntare

Indirimbo bayise 'Ntare'

Bimwe mu byo wamenya kuri iri tsinda ry'abana ryinjiye mu muziki:

Muri Angels Union habarizwamo abana babayeho mu buzima butandukanye; harimo abafite ubumuga bw'uruhu, abahoze mu buzererezi n'abacikirije amashuri, abasigajwe inyuma n'amateka, ariko hakaba harimo n'ababayeho neza bose bahuriye ku kuba bafite impano zitandukanye nko kuririmba, kwandika inkuru, guhimba no gukina imivugo n'ikinamico.

Uwashinze iryo huriro Clarisse Karasira yatangaje ko aba bana bahurijwe hamwe kugira ngo batozwe gukurana umutima w'ubumuntu, gufasha abandi bana bari mu buzima bugoye, kumenya kwirwanirira no gukurana indangagaciro za gikristu. Ubuyobozi bwa Angels Union buvuga ko hari ibikorwa bitandukanye Abanyarwanda n'abatuye isi bakwitega kuri aba bana.

angels

union

angels union

REBA HANO 'NTARE' YA ANGELS UNION






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND