RFL
Kigali

Gushaka umugabo k’umwe muribo bitumye Blessed Sisters isigaye igizwe na 2

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:29/05/2015 15:14
3


Hashize igihe abantu benshi bibaza aho itsinda rya Blessed sisters ririmba indirimbo zahimbiwe Imana rigizwe n’abavandimwe 3 ryazimiriyeNk’itsinda baheruka kugaragara bakora igitaramo cyabo bwite mu mpera za 2010. Dorcas umwe mu bagize iri tsinda yatangaje impamvu batakiboneka mu bitaramo ndetse n’ibyo bateganya.



Itsinda Blessed Sisters rigizwe n’abavandimwe 3 aribo Dorcas Asiimwe(umuto muribo), Rebecca Barinda ndetse na Peace Mwenedata ari na we mukuru muribo. Nyuma y’igihe abantu bibaza iherezo rya Blessed Sisters yamenyekanye cyane ubwo baririmbaga indirimbo’ Araguhamagara’, inyarwanda.com yegiranye ikiganiro na Dorcas Asiimwe. Twabanje kumubaza aho itsinda rya  Blessed kugeza ubu riherereye, tunamubaza niba ryarasenyutse ritakiririmba.

Dorcas

Dorcas Asiimwe umwe mu bagize Blessed Sisters

Dorcas yadusubije agira ati “ Blessed irahari usibye yuko wenda tutarimo gukora cyane ibigendanye no kuririmba kubera yuko ni impamvu yo kubura umwanya cyane cyane uduhuriza hamwe kubera dukorera ahantu hatandukanye, njyewe mba mu burasirazuba i Rwamagana, Rebbeca akorera i Kigali, mukuru wacu we yarashatse ntabwo akiri kumwe natwe mu Rwanda, ubwo rero bikatubera inzitizi, kugira ngo tubonane tubonana gake cyane.”

Uwo Dorcas avuga washatse akaba ari Peace Mwenedata kuri ubu usigaye uba mu gihugu cy’Ububiligi hamwe n’umugabo we.

Peace Mwenedata

Peace Mwenedata(uri hagati) ni we wamaze gushaka ndetse asigaye aba hanze y' u Rwanda

Dorcas avuga ko kuba batagikorera hamwe bitababuza gukomeza gukorera umurimo w’Imana aho bari, guhura nk’itsinda ngo nicyo kikibagoye. Dorcas ati” Gahunda zo gusura ahantu hatandukanye cyangwa gusohora indirimbo nshya ntabwo bitworoheye muri iyi minsi.”

Tumubajije niba ibi bisobanuye ko itsinda rya Blessed Sisters rizongera kuririmbira hamwe, yagize ati “ Yego hari ibyiringiro, yenda guhura turi 3 ntabwo bizatworohera cyane ariko twe  2 turi inaha rwose muzatubona vuba, tushaka kureba buryo ki mu mpera z’icyumweru (week end) tuzajya dusura ahantu, indirimbo nshya tuzayibagezaho muri Kamena 2015.”

Nubwo batacyorohewe no guhura nk’itsinda, Dorcas avuga ko bose uko ari 3 bakifitemo impano yo guhimbaza Imana , bityo mu minsi ya vuba bakazageza kubakunda iri tsinda ibihangano bishya.

 Reba hano amashusho y'indirimbo' Arahamagara' yakunzwe ba benshi ya Blessed Sisters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • patrick8 years ago
    uyumukobwa wiribumoso nimwiza cyane
  • peace8 years ago
    Wow....keep going my dears... Ntimucike intense I love you so much
  • justin8 years ago
    imana izabafashe





Inyarwanda BACKGROUND