Itorero ADEPR ryashyikirije amazu atanu yubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kugirango abadafite aho kuba babone aho kurambika umusaya.
Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gicurasi 2014, nibwo itorero rya Pentekote mu Rwanda(ADEPR) ryatashye amazu 5 yubakiye abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ayo mazu yatashywe n'umuvugizi mukuru w'itorero ADEPR
Aya mazu yubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, afite agaciro ka miliyoni 20 zirenga. Abashyikirijwe aya mazu ni abo mu karere ka Rurindo mu ntara y’Amajyepfo.
Batanu bahawe ayo mazu
Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi w’itorero rya ADEPR, Rev Sibomana Jean yavuze ko iki gikorwa bagitekereje nyuma yo gusanga hari bamwe mu bacitse ku icumu badafite aho kurambika umusaya, nk’itorero ryigisha urukundo basanga ari byiza kubafasha.
Rev Pastor Sibomana Jean uyobora ADEPR
Yagize ati ”Twaje gutaha amazu twubakiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko iki ni igikorwa twatekereje tukimara kubona ko abacitse ku icumu atari bake, kandi baba mu buzima bubagoye badafite aho kurambika umusaya, dusanga ari byiza nk’itorero ryigisha urukundo ryashakira bamwe muri bo aho kurambika umusaya.
Aba ni abatishoye bashyikirijwe amazu bubakiwe na ADEPR
Mukakamari Liberata umwe mu bahawe inzu, yishimiye cyane ubufasha yahawe na ADEPR kuba yamuhaye inzu irimo ibintu byose.
Inzu zubatswe na ADEPR zahawe abo batishoboye ni uko ziteye
Mu magambo ye yagize ati ”Uyu munsi nabonye ari umunsi mukuru cyane kuri njye kuko nta kintu nawugereranya nawo kubona twari turi ahantu mu manengeka bakaba batuzanye ahangaha ndashimira Imana hamwe n’ itorero rya ADEPR ko rimpaye inzu itunganye y’amasaziro irimo ibintu byose kandi buri muntu wese yashima.
Mukakamari Liberata umwe mubahawe inzu
Ibi bikorwa byo gufasha abatishoye biri gukorwa na ADEPR, biri guhindura ubuzima bwa benshi ndetse n’inzego zitandukanye za Leta zikaba zikomeje gushimira iri torero kubw’ibi bikorwa by’urukundo nko gufasha abatishoboye kugirango bivane mu bukene, kwigisha abatazi no gusoma no kwandika n’ibindi.
Rev Sibomana Jean arimo kwigisha ijambo ry'Imana
Niyonzima Moise
TANGA IGITECYEREZO