Umukinnyi wa filime uzwi ku mazina ya Young Boy Bobo akomeje gushakisha icyashimisha abanyarwanda ndetse kikabaruhura mu mitwe abinyujije mu gukora udufilime tugufi tusekeje, kuri ubu nyuma ya Sexy Girl akaba yashyize hanze akitwa Crazy Bobo.
Aka gafilime kamara iminota 2 kagaragaramo Bobo (we ubwe) aho aba agenda abangamira abantu bahuye bose, ariko akabikora mu buryo busekeje.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yamubajije ikimutera gukora utu dufilime. Bobo utwandika, akatuyobora, akanadukinamo yagize ati, “ni mu rwego rwo kuruhura abantu mu mitwe, abantu baba bari muri rwinshi bakeneye kuruhuka, ubwo rero nanjye nkabashakira icyabafasha.”
Hari aho abona abantu bigendera bimereye neza, akajya kubambika inzitiramibu agendana mu gikapu
Aka gafilime ka Crazy Bobo ni aka 2 ashyize hanze nyuma ya Sexy Girl, Bobo avuga ko icyatumye akora aka gafilime aho aba abangamira abantu bahuye batanaziranye, ari uko bikunze kubaho ko hari abantu babaho bifuza guseka n’abandi ariko rimwe na rimwe bakabikora mu buryo bubabangamiye.
Ubwo umunyamakuru yamubazaga inyungu yaba akuramo, dore ko adukora akadushyirira kuri Youtube ku buntu, Bobo yagize ati, “njye ubundi byose mbikorera gushimisha abantu, kuko mu buzima bwanjye iyo mbona abantu bishimye nanjye mba nishimye. Naho ku kijyanye n’amafaranga ho, ntayo mbonamo.”
REBA AKA GAFILIME CRAZY BOBO
REBA SEXY GIRL, AGAFILIME KE KA MBERE
Bobo ukunze no kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi harimo nka Arankunda ya Lil G, Araceka ya King Philosophe ndetse n’amashusho y’indirimbo ya “Ayiwe” y’umuraperikazi ya Paccy, avuga ko hari byinshi akora mu mashusho bimuhindurira isura muri rubanda, ariko atariko ameze.
Aha yaduhaye urugero mu mashusho y’indirimbo “Ayiwe” ya Paccy aho aba anywesha inzoga umukobwa akamusindisha, ibintu avuga ko abantu babifata nk’ukuri k’ubuzima busanzwe, ariko we avuga ko ibyanditswe na nyir’igihangano aribyo bimutegeka kuba uko agaragara, ariko bitandukanye n’uko asanzwe ateye.
REBA "AYIWE" YA PACCY AKINAMO
TANGA IGITECYEREZO