RFL
Kigali

Young Boy Bobo akomeje gushakisha icyashimisha abanyarwanda abinyujije mu dufilime tugufi dusekeje

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:5/10/2015 10:59
5


Umukinnyi wa filime uzwi ku mazina ya Young Boy Bobo akomeje gushakisha icyashimisha abanyarwanda ndetse kikabaruhura mu mitwe abinyujije mu gukora udufilime tugufi tusekeje, kuri ubu nyuma ya Sexy Girl akaba yashyize hanze akitwa Crazy Bobo.



Aka gafilime kamara iminota 2 kagaragaramo Bobo (we ubwe) aho aba agenda abangamira abantu bahuye bose, ariko akabikora mu buryo busekeje.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yamubajije ikimutera gukora utu dufilime. Bobo utwandika, akatuyobora, akanadukinamo yagize ati, “ni mu rwego rwo kuruhura abantu mu mitwe, abantu baba bari muri rwinshi bakeneye kuruhuka, ubwo rero nanjye nkabashakira icyabafasha.”

Hari aho abona abantu bigendera bimereye neza, akajya kubambika inzitiramibu agendana mu gikapu

Aka gafilime ka Crazy Bobo ni aka 2 ashyize hanze nyuma ya Sexy Girl, Bobo avuga ko icyatumye akora aka gafilime aho aba abangamira abantu bahuye batanaziranye, ari uko bikunze kubaho ko hari abantu babaho bifuza guseka n’abandi ariko rimwe na rimwe bakabikora mu buryo bubabangamiye.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga inyungu yaba akuramo, dore ko adukora akadushyirira kuri Youtube ku buntu, Bobo yagize ati, “njye ubundi byose mbikorera gushimisha abantu, kuko mu buzima bwanjye iyo mbona abantu bishimye nanjye mba nishimye. Naho ku kijyanye n’amafaranga ho, ntayo mbonamo.”

REBA AKA GAFILIME CRAZY BOBO


 

REBA SEXY GIRL, AGAFILIME KE KA MBERE

Bobo ukunze no kugaragara mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi harimo nka Arankunda ya Lil G, Araceka ya King Philosophe ndetse n’amashusho y’indirimbo ya “Ayiwe” y’umuraperikazi ya Paccy, avuga ko hari byinshi akora mu mashusho bimuhindurira isura muri rubanda, ariko atariko ameze.

Aha yaduhaye urugero mu mashusho y’indirimbo “Ayiwe” ya Paccy aho aba anywesha inzoga umukobwa akamusindisha, ibintu avuga ko abantu babifata nk’ukuri k’ubuzima busanzwe, ariko we avuga ko ibyanditswe na nyir’igihangano aribyo bimutegeka kuba uko agaragara, ariko bitandukanye n’uko asanzwe ateye.

REBA "AYIWE" YA PACCY AKINAMO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dido8 years ago
    Umva bobo ndagukeneye kandi nawe urankene ubishoboye wa mpamagara Kurizi numbber 0726100059 or email gakondodiva@gmail.com ndategerje umusa
  • asta8 years ago
    komerezaha aho kabisa urabishoboye ndakwifuriza gutera imbere
  • NIYONIZEYE Alphred8 years ago
    Turabakunda cyane mwebwe mwese mudushyigikiye Mukomeze mutube hafi Kd natwe ntitwicaye turacyabategurira n'izindi comedi nyinshi kd ndizerako muzaryoherwa! Murakoze nyagasani akomeze abane namwe muri byose!!!
  • patrick8 years ago
    That's good kumuhungu wacu kbs maradukorera ibintu byubwenge kandi bikenewe kuriburiwese.courage turagushyigikiye cyane bobo.....,,
  • ntezi-fravien8 years ago
    uwo musore arabizi kbs nakomereze aho turagushyigikiye bobo amamara amamara kbs





Inyarwanda BACKGROUND