RFL
Kigali

“Women Film Festival – Rwanda” iserukiramuco rishya rya filime rije kuzamura abagore muri sinema

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:13/05/2015 15:23
2


“Women Film Festival – Rwanda” ni iserukiramuco rya filime rishya rigenewe abagore bo muri sinema, rikaba rigiye kuba ku nshuro ya mbere ritangijwe n’umuryango wa Cine-Femme, ukaba ari umuryango wari usanzwe ukora amahugurwa ya sinema yo kuzamura abagore muri uyu mwuga.



Iri serukiramuco riteganyijwe kuzaba bwa mbere mu Rwanda mu kwezi kwa 8 kuva tariki 26 kugeza tariki 29, rizitabirwa na filime z’abagore gusa zizaturuka hirya no hino ku isi ariko by’umwihariko hakaba hashyizwe imbere iz’abanyafurikakazi.

Filime zemerewe kwitabira iri serukiramuco ni filime zakozwe n’abagore gusa, zikaba zigomba kuba ari filime zakozwe kuva mu kwezi kwa mbere mu mwaka wa 2012 naho tariki ntarengwa yo kohereza filime muri iri serukiramuco ikaba ari tariki 2 z’ukwezi kwa 6. KANDA HANO UBASHE KOHEREZA FILIME YAWE

Uretse kwerekana filime, muri iri serukiramuco hazaberamo ibikorwa by’amahugurwa anyuranye ya sinema agenewe abagore n’abakobwa, baba ari bashya ndetse n’abasanzwe bakora uyu mwuga wa sinema mu Rwanda.

Iri serukiramuco rije rigamije kuzamura abagore mu mwuga wa sinema

Nk’uko Odile Uwimbabazi, umwe mu bategura iri serukiramuco yabitangarije Inyarwanda.com, mu rwego rwo kuzamura abagore mu mwuga wa sinema, hazabamo amahugurwa y’icyumweru azatangira tariki 23 z’ukwa 8 arangire tariki 29 ubwo iri serukiramuco rizaba risozwa.

Muri aya mahugurwa azategurwa na Cine-femme itegura iri serukiramuco ku bufatanye na FEED (umuryango  w’abagore b’abanyamerika bakora sinema) bakaba ari nabo bazatanga amahugurwa hazabamo ibice binyuranye aribyo:

-Igice cya mbere kigenewe abagore basanzwe muri sinema bakazahugurwa mu:
1. Kwandika filime (Screenwriting), gutegura umushinga wa filime (Film Development), gutoranya abakinnyi (Casting) ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa filime (Production).

2. Gutegura no gukina filime n’amakinamico.

3. Kwiga uburyo filime zamamazwa n’uburyo zicuruzwa (Film marketing) n’ibindi bijyanye no kubyaza umusaruro ubuhanzi bwa filime.

-Igice cya 2 kigenewe abagore bashya muri sinema, abazakitabira bazahugurwa mu kwandika filime ndetse no gutegura umushinga wa filime.

Cassandra Freeman, umukinnyikazi wa filime w'icyamamare uzwi muri filime 'Kinyarwanda' ni umwe mu bazatanga aya mahugurwa

Ikindi gice kizaba kirimo abana bato bari hagati y’imyaka 13 na 21 bazigishwa uburyo babyaza filime mu nkuru, aho aba bana bazaganirizwa n'abandi bana bagenzi babo bazaba baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwo kubatera umurava wo kwinjira muri uyu mwuga.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • xxxx8 years ago
    murakoze kd ikigikorwa kije gikenewe cyane. gusa muzatumenyeshe naho bizabera ndetse binabaye byiza mwaduha contact tukabasobanuza
  • cadette8 years ago
    ese umuntu wese yemerewe kujyayo cg byaba bisaba iki kumuntu wesr wifuza kujya murayo mahugurwa??? kd nanone byaba byiza mutumenyesheje aho bizabera





Inyarwanda BACKGROUND